Perezida Kagame yavuze ko abifuriza u Rwanda nabi badateze kubigeraho, ashimangira ko Ingabo z’u Rwanda zidashotorana ariko uwazishoraho bitamuhira.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yahaye abasirikare, nyuma yo gusoza imyitozo Ingabo zigize Diviziyo ya gatatu ikorera mu Burengerazuba bw’u Rwanda zari zimazemo amezi atatu, mu kigo cy’imyitozo cya Gabiro.
Yabanje kubashimira ku gihe bamaze bitoza, avuga ko umurimo wabo ari ingenzi kuko batuma abaturage bagira umutekano, mu ijoro bagasinzira ku manywa bagakora, abahinzi bakeza, abatunze bakagwiza n’abakora indi mirimo bakunguka.
Yavuze ko bitewe n’aho igihe kigeze, ubutwari n’ubwitange biba bidahagije, haba hagomba kongerwaho ubumenyi buganisha ku kunoza umwuga wabo. Yakomeje avuga ko ashingiye ku bumenyi Ingabo z’u Rwanda zigaragaza, abarwifuriza ikibi ntaho barukura.
Ati “Ntaho bafite barukura, iyo ibyo bintu bitatu bihuye, iby’ubutwari, ubwitange n’ubushake, ntabwo tugomba kujya kubitira ahandi, biri muri kamere yacu. Ariko ibyo kumenya, iby’ibikoresho muri ubwo bumenyi, byo hari ubwo bigomba gushakwa ahandi.”
Yabwiye abasirikare ko impamvu yifuje kubashimira, ari uko inshingano zo kurinda abanyarwanda zibasaba byinshi birenze ibyo bahabwa nk’ibikoresho no guhembwa, ariko ntibibabuze gukora ako kazi gasaba ubwitange budasanzwe.
Yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda nta cyazinanira igihe ibitekerezo n’imico ari bizima.
Yakomeje agira ati “Nk’ibi mujya mwumva hirya no hino, bizarangirira mu byifuzo gusa. Bakavuga ngo u Rwanda uwaduha ngo rugende gutya… ajye agenda araguze, asenge, akore ibyo ashatse akomeze yifurize u Rwanda nabi, ariko umunsi hagize uwibeshya akatwishoraho, ntabwo azasubira aho yaturutse! Ntabwo byakunda. Tuzamugumana hano yaba muzima, yaba atari muzima, niko byagenda.”
“Icyiza mu mico yacu nanone, nta mpamvu, nta bushake, ntabwo dushotorana, ntabwo Ingabo zacu zibereyeho gushotora. Ndetse n’abadututse, n’abatwanduranyijeho, iyo bitaragira umurongo birenga, turabihorera. Ariko nibwira ko hari aho ibintu byagera cyane cyane iyo byagusanze iwawe, ntabwo wabyihorera. Ibizadusanga hano rero ntabwo tuzabyihorera.”
Yavuze ko umwuga w’igisirikare usaba guhora bitegura, ariko imyiteguro ya mbere ari abantu kuko ibikoresho byo ushobora kubishaka ahandi, ariko “abantu n’imico yabo n’imikorere, ntabwo ubigura.”
Muri icyo kiganiro Perezida Kagame yanifurije abasirikare Noheli Nziza, umwaka mushya muhire wa 2019 n’ubuzima bwiza muri rusange.
Amafoto: Village Urugwiro
Sunday
Nababwiyeko gutsinda Intambara ari siyasa. Izamurasa ninto naho ibyongibyo nizabaringa. Kumenyako ari igipfu kitagira ubwenge, intwaro bazereka umwanzi. Turimbere turinze komand maze tumufate arimuzima.
katsinono
Uzakuvuga nabi azasara. Azasama habure ubumba iminwa ye.Umunyarwanda yise umwana we ngo
” NDABERETSE”.
Yego rwego. Kuri buri bwoko bw’imbunda byibuze tugireho 4 cyangwa zirenga. Ariko kuri buri bwoko!!!!!!!!!!!!.
MUBYEYI Wanjye, Abafaransa barashe Jari ndababara. Agahinda nzakamarwa no kumenya ko Ubwoko bw’imbunda barashishaga bene Mama za Hwitz 105 ko tuzifite ndetse n’ubundi bwoko buzirushije nkamenya ko tubufite.
Ntimuzibagirwe na za MIRU rwose n’ubwo akamaro kazo ka mbere atari ako kurasa abantu ariko zagize akamaro.
Sunday
Izo zose ntanimwe muzakoresha kuko igihe cyakagome cyarangiye. Abafite ubwenge muhunge Mufate utwangushe.
nkunda
Ibyo umaze imyaka 15 ubivuga mbese kuva yajya kubuyobozi watangiye kuvuga ngo muhunge niba mugeze he simbizi?
Inkotanyi cyane
Aliko iyi nsega ngo ni sunday yayobewe veritas info cg le prophète ? Urakoriki kuli rushyashya wa kintazi we cyikizongwe, niko sha 17.07.1994 wanganagiki ? Uzi ingabo za Charly zurukankana FAR gisenyi zambuka goma ? Nalingimbi Aliko byatumye ntababara igihe nashyinguraga bene wacu. Harabaye ntihakabe, jye ndi veteran aliko mwibeshye, nzata umugore nabana nsange abandi. Nzasaba 2weeks refraicher course , ubundi sniper akongera akaba we. Rimwe rijyana umutwe …
Sunday
Umva mwabicucu Mwe. Komwaduteye kubirindiro byacu tukanabakubita tukabageza iyomwavuye ejobundi komutavuze kubintu twabatesheje mubirindiro byanyu kurirubavu? Ushako ko nashiraho amafoto yibyotwatesheje mwiruka muvamubirindiro byanyu? Ariko kandi ntakizadusubiza inyuma kumpamvu ko turimunda. Ndamenyesha ingabo zanyu dukorana bihangane barinde komand