• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Kigali: Impunzi z’Abarundi zibutse ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 na 12 Ukuboza 2015

Ubwanditsi 12 Dec 2018 HIRYA NO HINO

Impunzi z’Abarundi zahungiye mu Rwanda guhera kuri uyu wa  Mbere ushize11 Ukuboza zatangiye igikorwa cyo kwibuka ubwicanyi bwabereye I Bujumbura kuwa 11 no kuwa 12 Ukuboza 2015.

Ni muri urwo rwego izi mpunzi zateguye ibikorwa bitandukanye bya siporo nk’imikino y’umupira w’amaguru yahuje impunzi zo mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali.

Nk’uko bitangazwa na komite yateguye iki gikorwa, ngo cyari mu rwego rwo kwibuka abantu bose bishwe cyangwa baburiwe irengero ku matariki 11 na 12 Ukuboza 2015 mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

Uwari umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi icyo gihe, Col Gaspard Baratuza, yatangaje kko hishwe inyeshyamba 87 zari zagabye ibitero ku bigo bya gisirikare mu murwa mukuru n’ikindi kiri muri Ntara ya Bujumbura Rural.

Nyamara, abarokotse ubu bwicanyi n’imiryango y’abapfuye bo bavuga ko icyo gihe hishwe abantu basaga 200.

Umwe mu barokotse ubu bwicanyi yagize ati: “Itariki 11 na 12 Ukuboza kuri njye ni amatariki y’umukara. Natawe muri yombi njyanwa ku biro bya serivisi z’ubutasi z’igihugu (SNR). Nashinjwe kugira uruhare mu gatsiko k’inyeshyamba ntanazi.”Uyu yongeyeho ko yabonye ibibi byose byo kw’isi kandi yiboneye inshuti ze zisaga icumi zicirwa aho bari bafungiye.

Chairman wa komite y’impunzi z’Abarundi mu Rwanda, Patrice Ntadohoka, yavuze ku bwicanyi bwakozwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi zibukurera abasore bagize uruhare mu myigaragambyo yamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Patrice Ntadohoka ukuriye impunzi z’Abarundi mu Rwanda

Ntadohoka akaba ashinja izi nzego z’umutekano kuba zarishe insoresore nyinshi by’umwihariko muri Musaga, Nyakabiga, Jabe na Cibitoke.

Iyi komite y’impunzi n’abarookotse bakaba basaba ubutabera ndetse bagasaba ko abayobozi bashyigikiye ibi bikorwa bahanwa hakurikijwe amategeko.

Umuhango wo gusoza iki gikorwa cyo kwibuka wabereye I Remera kuri uyu wa kabiri muri misa yabereye muri Centre Christus.

2018-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere

Dore ibintu 5 umusore n’umukobwa bakwiye kwirinda igihe bagiye guhura bwa mbere

Ubwanditsi 04 Oct 2016
Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Uganda yarekuye Mutarindwa, imutegeka kujya yitaba ubushinjacyaha

Ubwanditsi 31 Mar 2020
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026
Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Ubwanditsi 21 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura
Mu Mahanga

Police Handball Club yatangiye shampiyona itsinda G.S Rambura

Ubwanditsi 06 Mar 2016
Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Besigye yahakanye ibyo guhura na Perezida Kagame, anavuga ku bibazo by’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 18 Nov 2019
U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo
POLITIKI

U Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika mu kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo

Ubwanditsi 22 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru