Abasenateri bane (4) b’Amerika bandikiye Umunyamabanga wa leta yabo Mike Pompeo bamusaba ko yasubiramo iby’imibanire muri diplomatie na leta ya Uganda kubera byinshi ishinjwa,harimo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, gufunga uburenganzira muri politiki ndetse no gukoresha intwaro z’Amerika mu guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Uganda ndetse no mu bihugu bituranyi.
Abasenateri 4 aribo: Edward J. Markey, Cory A. Booker, Christopher A. Coons na Robert Menendez banditse bagaragaza impungenge zabo zirimo kuba leta ya Uganda irimo gufashwa na Korea y’amajyaruguru , igikorwa kibangamira ibihano UN yafatiye icyo gihugu.
Bagaruka k’umvururu zabaye mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2016 aho bavuga ko leta yahohoteye abagande cyane cyane abatavuga rumwe na leta,nkuko na raporo n’ibiro by’umunyamabanga wa leta y’Amerika yabigaragaje muri raporo yayo yasohotse uyu mwaka.
Muri 2016, uwahoze ari umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Amerika, John Kerry, yabwiye Perezida Museveni ko ababajwe n’ihohotera ryakorewe abatavuga rumwe nawe mu matora yabaye muri icyo gihugu.
Kizza Besigye, umuyobizi ukomeye utavuga rumwe na Museveni yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano bamusanze ku cyicaro cy’ishyaka rye i Kampala. Byatumye havuka ko imvururu hagati y’abashinzwe umutekano n’abayoboke ba Besigye.
Amerika yavuze ko ibikorwa bya polisi bituma haba amakenga ku bushake bwa leta ya Uganda bwo gutegura amatora yagirirwa icyizere.
Abo basenateri bagaruka ku bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ihohoterwa ry’abanyamakuru, Iryo hohoterwa bakarikorerwa na polisi; abayobozi bayo, abandi bashinzwe umutekano ndetse na komisiyo ya Uganda ishinzwe itumanaho n’ikigo cya Uganda gishinzwe kugena amategeko n’amabwiriza ajyanye n’iby’itumanaho(Government Broadcasting Regulator).
Muri Kamena 2015, ishami ridasanzwe rya polisi rishinzwe iperereza ryafunze umukozi ushinzwe itumanaho wa USAID muri Uganda, aregwa gushyira ku mbuga nkoranyambaga inyandiko zinenga Perezida Museveni.
Abasenateri basoza basaba leta yabo ko hashyirwaho ibihano kuri Uganda kugirango yikubite agashyi ku bibazo biyivugwaho cyane cyane guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibyo bihano birimo guhagarikirwa inyungu Uganda ikura mu masezerano ‘African Growth and Opportunity Act”, gukurirwaho amahugurwa mu bya gisirikare ndetse n’igurishwa ry’intwaro z’Amerika kuri Uganda.
Sunday
Rubbish
Rebero Jeremy
Abanyamerika ni abo kunenga ku mugaragaro! Banenga ibihugu bimwe mu gihe bashyikira abakora amabi nkayo banenga! Saudi Arabia yafashije Yemen kwica abaturage. Uganda yateye Urwanda (01/10/1994) ifashwa n’Amerika. Ariko iyo Russia ifashe Crime biba icyaha! Niki Uganda yakoze kidakorwa mu Burundi cyanga mu Rwanda? Ugereranyije ibyo bihugu uko ari bitatu, Uganda niyo ipfa guhanyanyaza mu kubahiriza ikiremwamuntu. Mu buganda nibura ushobora kwigaragambya, mu Burundi wemerewe kuvuga ubwoko bwawe. Nonese ibyo wabikora mu Rwanda ukarara? USA rero nijye ikoma urusyo ikome n’ingasire!
Sunday
Ngwino nguhe noheri yawe hano doreko uvuze neza