• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Abasenateri ba Amerika barasabira ibihano leta ya Uganda kubera kutubahiriza uburenganzira bwa muntu no kwica amasezerano mpuzamahanga

Editorial 17 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abasenateri bane (4) b’Amerika bandikiye Umunyamabanga wa leta yabo Mike Pompeo bamusaba ko yasubiramo iby’imibanire muri diplomatie na leta ya Uganda kubera byinshi ishinjwa,harimo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, gufunga uburenganzira muri politiki ndetse no gukoresha intwaro z’Amerika mu guhonyora uburenganzira bwa muntu muri Uganda ndetse no mu bihugu bituranyi.

Abasenateri 4 aribo: Edward J. Markey, Cory A. Booker, Christopher A. Coons  na Robert Menendez banditse bagaragaza impungenge zabo zirimo kuba leta ya Uganda irimo  gufashwa na Korea y’amajyaruguru , igikorwa kibangamira ibihano UN yafatiye icyo gihugu.

Bagaruka k’umvururu zabaye mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2016 aho bavuga ko leta yahohoteye abagande cyane cyane abatavuga rumwe na leta,nkuko na raporo n’ibiro by’umunyamabanga wa leta y’Amerika yabigaragaje muri raporo yayo yasohotse uyu mwaka.

Muri 2016, uwahoze ari umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Amerika, John Kerry, yabwiye Perezida Museveni ko ababajwe n’ihohotera ryakorewe abatavuga rumwe nawe mu matora yabaye muri icyo gihugu.

Kizza Besigye, umuyobizi ukomeye utavuga rumwe na Museveni yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano bamusanze ku cyicaro cy’ishyaka rye i Kampala. Byatumye havuka ko imvururu hagati y’abashinzwe umutekano n’abayoboke ba Besigye.

Amerika yavuze ko ibikorwa bya polisi bituma haba amakenga ku bushake bwa leta ya Uganda bwo gutegura amatora yagirirwa icyizere.

Abo basenateri bagaruka ku bikorwa bibangamira uburenganzira bwa muntu cyane cyane ihohoterwa ry’abanyamakuru, Iryo hohoterwa bakarikorerwa na polisi; abayobozi bayo, abandi bashinzwe umutekano ndetse na komisiyo ya Uganda ishinzwe itumanaho n’ikigo cya Uganda gishinzwe kugena amategeko n’amabwiriza ajyanye n’iby’itumanaho(Government Broadcasting Regulator).

Abanyamakuru muri Uganda bigaragambya

Muri Kamena 2015, ishami ridasanzwe rya polisi rishinzwe iperereza ryafunze umukozi ushinzwe itumanaho wa USAID muri Uganda, aregwa gushyira ku mbuga nkoranyambaga inyandiko zinenga Perezida Museveni.

Abasenateri basoza basaba leta yabo ko hashyirwaho ibihano kuri Uganda kugirango yikubite agashyi ku bibazo biyivugwaho cyane cyane guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibyo bihano birimo guhagarikirwa inyungu Uganda ikura mu masezerano ‘African Growth and Opportunity Act”, gukurirwaho amahugurwa mu bya gisirikare ndetse n’igurishwa ry’intwaro z’Amerika kuri Uganda.

2018-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo

Nyarutarama : Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo

Editorial 17 May 2018
Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Editorial 07 Aug 2018
Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Umwihariko w’umwicanyi rurangiranwa Jean Baptiste Gatete wise ubuhiri “nta mpongano y’umwanzi” bwamaze Abatutsi muri Jenoside

Editorial 12 Apr 2022
“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

“Uruvunganzoka” rw’imburamukoro 10, mu “myigaragambyo” isaba ko abajenosideri 8 batakwirukanwa muri Niger

Editorial 05 Jan 2022

3 Ibitekerezo

  1. Sunday
    December 18, 201810:16 am -

    Rubbish

    Subiza
  2. Rebero Jeremy
    December 18, 20186:40 pm -

    Abanyamerika ni abo kunenga ku mugaragaro! Banenga ibihugu bimwe mu gihe bashyikira abakora amabi nkayo banenga! Saudi Arabia yafashije Yemen kwica abaturage. Uganda yateye Urwanda (01/10/1994) ifashwa n’Amerika. Ariko iyo Russia ifashe Crime biba icyaha! Niki Uganda yakoze kidakorwa mu Burundi cyanga mu Rwanda? Ugereranyije ibyo bihugu uko ari bitatu, Uganda niyo ipfa guhanyanyaza mu kubahiriza ikiremwamuntu. Mu buganda nibura ushobora kwigaragambya, mu Burundi wemerewe kuvuga ubwoko bwawe. Nonese ibyo wabikora mu Rwanda ukarara? USA rero nijye ikoma urusyo ikome n’ingasire!

    Subiza
    • Sunday
      December 24, 20187:34 pm -

      Ngwino nguhe noheri yawe hano doreko uvuze neza

      Subiza

Leave a Reply to Rebero Jeremy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagize Komite zo kwicungira umutekano  mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo
Mu Mahanga

Abagize Komite zo kwicungira umutekano mu turere twa Burera na Kamonyi basabwe kuba inyangamugayo

Editorial 27 Jan 2016
Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Editorial 22 Jan 2019
Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 
INKURU NYAMUKURU

Ese umutwe w’iterabwoba wa RNC muri Uganda nturebwa n’amabwiriza yo kurwanya Virusi ya Corona yashyizweho na Museveni ubwe? 

Editorial 19 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru