Guverinoma y’igihugu cya Cote d’Ivoire iratangaza ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azagenderera Cote d’Ivoire kuri uyu wagatatu , mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kuva tariki 19 kugeza tariki 20 Ukuboza, mu ruzinduko rw’akazi.
Aya makuru yatangajwe na leta ya Cote d’Ivoire, bivugirwa mu nama y’abaminisitiri y’icyo gihugu yabaye kuwa gatatu w’icyumweru gishize.
Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Cote d’Ivoire
Hatangajwe ko Perezida Kagame azaba ajyanwe no gutsura umuno n’iki gihugu cyo muburengerazuba bw’Afurika.
Minisitiri Sidi Tiémoko Touré, umuvugizi wa leta ya Cote d’Ivoire, yabwiye bagenzi be bagize guverinoma iby’uru ruzinduko agira ati “Mu rwego rwo guteza imbere umubano wa Cote d’Ivoire n’u Rwanda, nshimishijwe no kubamenyesha ko Perezida Paul Kagame azadusura tariki 19 na 20 Ukuboza 2018”.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Mugenzi we Perezida Ouattara bireba ibihugu byombi, ariko kandi bakanagaruka ku bireba Afurika muri rusange, kuko Perezida Kagame ayoboye umuryango w’ubumwe bw’Afurika.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka dusoza, perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire nawe yasuye u Rwanda.
Umurungi alice
Amaradio mpuzamahanga yatangajeko indege Perezida Kagame yikodeshaho imaze gutwara arenga miliyari 8. Zagaragajeko izo ngendo zinarengeje amafaranga ateganyirijwe perezidansi yose kandiko uwayarekera igihugu, yagiteza imbere cyane. Urugendo rero wo muri Cote d’Ivoire ruje guhuhura igihugu yuko umusaruro nyawo ukemangwa.
AL
Umvanyine ko ari Radio Muzamahanga nyine. ntabwo ari abanyarwanda babivuze kd ibyo abanyarwanda bavuga twe nibyo duha agaciro..Kd indenge ya H.E ntabwo ikodeshwa kd nibyo abagiyemo nibifitiye igihugu akamaro .
katagruma
Ntabwo Perezida Kagame apfa kugenda, abafite gahunda ifashe kandi ifitiye akamaro twebwe
abanyarwanda, naho ibya matike yindege b n,amafaranga ya mission , ibyatuzanira murizo ngendo
byikubye inshuro nyinsi izo expenses zababaje, muaragira ngo nawe ajye yirirwa mu mirima y’ibishyimbo
n’urutoki nk’umuturanyi wacu ?nyamara baca umugani iwabo ngo akanyoni katagurutse nti kamenye
iyo bweze, mujye muvuga ibyo muzi mureke kwivanga mubyo mutazi ngo amahanga yavuze, ubuse ikiza
yavuga u Rwanda niki?ibyo ayo mahanga yadukorerye nicyo akidukorera murakiyobewe?