Imipaka ihuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu yafunzwe bitunguranye, kuko itangazo rya Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryavuze ko imipaka irimo n’uwa Goma yo itazafungwa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018, mu gihe muri icyo gihugu bari kwitorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Joseph Kabila ucyuye igihe.
Ni ibintu bidasanzwe ko umupaka uhuza Goma na Gisenyi ufungwa kuko benshi ari ho bakura imibereho.
Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni umupaka ukoreshwa n’ abantu ibihumbi 45 ku munsi, ukaba umupaka ukoreshwa cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, naho umupaka munini uzwi nka La Corniche ugakoreshwa n’ibimodoka binini n’abantu bakora ingendo mpuzamahanga.
Ni imipaka bidasanzwe ko ifungwa kubera uburyo ikoreshwa ariko kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018 yafunzwe kubera amatora.
Kugeza twandika iyi nkuru nta muntu washoboye kwambuka, benshi mu Banyarwanda bari bamenyereye ko amatora aba mu Rwanda umupaka ugakora, ariko ku ruhande rwa Congo si ko byari bimeze kuko wafunzwe.
Aya makuru avuga ko Abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda bari mu myanya yabo ariko ntakazi karimo gukorwa.
Icyemezo cyo gufunga umupaka kije gishyirwa mu bikorwa nyuma y’itangazo leta ya Congo yashyize ahagaragara ko imipaka izafungwa ku munsi w’amatora uretse imipaka ine ari yo uwa N’djili – Luano – Bangboka – Goma na Mbujimayi ariko si ko byagenze i Goma kuko ho umupaka urafunze.
Ni umwanzuro utoroheye abatuye mu Karere ka Rubavu bakorera mu gihugu cya Congo umunsi ku wundi kuko bavuga ko hari ibyangirika.
Nyiramariza ucuruza amata mu mujyi wa Goma yabwiye KT ati “ibyo gufunga umupaka sinari mbyiteze, nasize amata kandi nadacuruzwa arangirika, ubu igihombo ndakibonye.”
Benshi mu baturage bakora imirimo ya nyakabyizi bari bazi ko nyuma y’amatora umupaka ufungurwa ariko si ko bimeze. Hari uwagize ati “Ibi biratuma umwaka tuwusoza nabi, ubuse kuki batakoze nk’uko mu Rwanda tubigenza?”
Amatora mu gihugu cya Congo yatangiye ku isaha ya 6h n’ubwo abaturage atari benshi ariko hari abitabiriye.
Kuri uyu munsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baritorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Perezida Kabila wari ku butegetsi kuva muri 2001, akaba yaratangiye kuyobora hashize iminsi icumi nyuma y’urupfu rwa se.
Btwenge
None se. Abanyekongo bo
Barimo. barinjira murwand?
Ndibaza yuko ari. uburenganzira
Bwabo bwo gufunga imipaka yabo igihe babishakiye singombwa kubanza guteguza ibindi bihugu