• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Editorial 20 Jan 2019 IMIKINO

Ikipe ya Mukura VS yahesheje ishema abafana bayo igera mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup, ariko ntiyashoboye kurirenga ngo igere mu matsinda kuko yasezerewe na Al-Hilal Club Omdurman ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Uyu mwaka w’imikino wari uw’ibyishimo, amahirwe n’ibirori mu bakunzi ba Mukura Victory Sports et Loisirs Football Club y’i Huye, begukanye igikombe cy’amahoro nyuma y’imyaka 28.

Iyi kipe yabonye itike y’imikino ya CAF Confederation Cup ku nshuro ya mbere inatungurana isezerera amakipe abiri afite amazina n’ubukombe, Free State Stars yo muri Afurika na Hilal El Obeid yo muri Sudani.

Ariko ntabwo byayishobokeye ko irenga ijonjora rya gatatu kuko ibitego 3-0 yatsindiwe muri Sudani mu mukino ubanza byatumye ikina uwo kwishura kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019 ifite akazi gakomeye kayitegereje.

Muri uyu mukino umutoza Haringingo Francis yakoze impinduka agirira icyizere umunyezamu udasanzwe abanza mu kibuga, Wilonja Ismail, mu mwanya wa Rwabugiri Omar utaritwaye neza mu mukino ubanza.

Ikipe ya Al-Hilal Club Omdurman yatangiranye umukino imbaraga nke benshi bakeka ko ari ukwirara kuko ifite impamba y’ibitego bitatu. N’umutoza wayo Irad Zaafouri yahisemo kwicaza kapiteni Muhamed Ahmed Bashil usanzwe ugenderwaho muri iyi kipe.

Mukura VS yeretse Al-Hilal ko ishobora kuyitungura ifungura amazamu hakiri ku gitego cyatsinzwe n’umutwe wa Iradukunda Bertrand ku munota wa 30, ahawe umupira na Ciza Hussein witwaye neza mu gice cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye Mukura VS iyoboye umukino, biyizamurira icyizere bituma mu gice cya kabiri umutoza wayo akora impinduka yongeramo ba rutahizamu babiri Onesme Twizerimana na Lomami Frank mu myanya ya Iradukunda Bertrand na Mutebi Rashid.

Gusatira cyane kwa Mukura VS kwateshejwe agaciro na ba myugariro ba Al-Hilal bongerewe imbaraga na Mohamed Osman wasimbuye Sharaf Eldin, bituma umukino urangira ari 1-0, Al-Hilal ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga u mpande zombi:

Mukura VS:

Umunyezamu: Wilonja Ismail
Ba myugariro: David Nshimirimana, Saidi Iragire, Rugirayabo Hassan na Janvier Mutijima
Abakina Hagati: Munyakazi Yussuf Lule, Gaël Duhayindavyi, Ciza Hussein Mugabo (c) na Bertrand Iradukunda
Ba rutahizamu: Ndayishimiye Christopher na Mutebi Rashid

Al-Hilal Club Omdurman:

Umunyezamu: Salim Jamal Magola Ba myugariro: Saed Osman Ismael, Emmanuel Chukwu Aliwa, Meghani Elyas, na Abdalah Mamoun.
Abakina hagati: Geovane Diniz Silva, Nasr Eldin Muhamed, Boubacar Diarra na Sharaf Eldin.
Ba rutahizamu: Musa Eldai, na Idris Mbambo

Ni umukino wa mbere Mutebi Rashid yakiniye Mukura VS kuri Stade Huye mu marushanwa ya CAF

2019-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Amavubi yatsinzwe na Cameroun, akomeza kuba aya nyuma mu itsinda

Editorial 18 Nov 2019
Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania

Umutoza Masudi Djuma watoje Rayon Sports ndetse na AS Kigali yagizwe umutoza wa Dodoma Jiji yo muri Tanzania

Editorial 25 Feb 2022
Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi

Mu mukino wa gishuti Amavubi yatsinze iya Sudan 1-0, FERWAFA na Muhadjiri basaba imbabazi

Editorial 20 Nov 2022
Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Ibikorwa bya siporo biteganyijwe mu gihe cya CHOGM, Haringingo Francis yerekeje muri Raayon Sports nk’umutoza mukuru, Babua Samson yasinye muri Sunrise FC

Editorial 21 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu
IMIKINO

Irushanwa ryo gusiganwa mu mamodoka riratangira kuri uyu wa gatanu

Editorial 11 Aug 2016
GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes
Amakuru

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Editorial 08 Nov 2023
Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona
Mu Mahanga

Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Editorial 03 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru