• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Editorial 22 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Ni igikorwa gikurikiye ibindi by’Abanyarwanda benshi bamaze igihe batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bamwe bagasubizwa mu gihugu cyabo bakorewe iyicarubozo, bashinjwa kuba ‘intasi z’u Rwanda.’

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, ACP Polly Namaye, rivuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze igihe mu iperereza banyamahanga babiri bakoreraga ikigo cy’itumanaho gikomeye “ku ruhare rwabo mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.”

Rikomeza riti “Duhamya ko gusubiza iwabo abo banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’icyuho cyabafasha kugera ku migambi mibisha yabo, byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Ni kenshi muri iyi myaka ibiri ishize abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa ibyaha binyuranye ariko iperereza rikarangira nta bimenyetso simusiga bigezweho, nubwo bitababuzaga kubirukana mu gihugu bamwe bagakorerwa iyicarubozo.

Annie Tabura (ibumoso) wari Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Uganda yirukanywe mu gihugu ashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu

Mu kwezi gushize Uganda yataye muri yombi umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda, CMI.

Mu bafashwe bakagirirwa nabi harimo kandi Umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi watawe muri yombi tariki ya 9 Ukuboza 2017 n’abakozi ba CMI, wagarutse mu Rwanda atabasha kwigenza ahubwo atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.

Mu buhamya bwe yavuze ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba. Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ibyo bikorwa byose, byatumye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, aheruka kuvuga ko bibangamye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ni ryari guta muri yombi no gukorera iyicarubozo abanyarwanda bizahagarara muri Uganda? Iri hohoterwa ridasiba rikorerwa abanyarwanda ntiribangamiye uburenganzira bwa muntu gusa ahubwo ribangamiye imibanire myiza n’urujya n’uruza rw’abantu nk’uko byemejwe n’ibihugu binyamuryango bya EAC mu mahame agenga isoko rusange.”

Abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2017 bamaze guhura inshuro nyinshi baganira kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti urambye, kuko nta munsi w’ubusa hatavugwa ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda.

Iryo totezwa rifatwa nk’iryatijwe umurindi mu myaka mike ishize n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, ishakira abarwanyi muri icyo gihugu. Umunyarwanda wanze kuyijyamo cyangwa ugaragara ko abangamiye ibikorwa byayo akibasirwa bikomeye, ashinjwa kuba “intasi y’u Rwanda.”

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2018 rininjiza abanyarwanda mu wa 2019, Perezida Paul Kagame yavuze hari ibihugu by’abaturanyi bifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda, aho yatanze urugero kuri FDLR na RNC.

Ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

Mbere yaho gato mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yari yavuze ko “kubana n’umuturanyi uhora ashaka kugutwikira’ atari byiza.

Yavuze ko u Rwanda ruzagerageza kugusha neza abatarwifuriza ibyiza ku buryo hari igihe bizageraho imibanire ikajya ku murongo. Ariko ngo ntirwakwibagirwa ‘kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite?”

2019-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda batunguwe n’ifungwa ry’umupaka wa Goma

Abanyarwanda batunguwe n’ifungwa ry’umupaka wa Goma

Editorial 30 Dec 2018
Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2022
Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Perezida ntabwo azahangana n’ibibazo by’Ababiligi ngo yongereho n’ibibazo by’Umunywarumogi w’umudozi – Djihad

Editorial 13 Apr 2025
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa byakozwe  na Leta y’u Rwanda muri iki gihe isi ihangane n’icyorozo cya Covi19

Editorial 11 May 2020

prev
next

7 Ibitekerezo

  1. Sunday
    January 22, 20198:53 am -

    Good job. Bakubitimbwa

    Subiza
  2. MBANDOGA RUKIMIRANA
    January 22, 20191:38 pm -

    ARIKO KUKI ABAGANDE BAGIRIRA ISHYARI URWANDA.

    Subiza
  3. Emmy
    January 22, 20195:39 pm -

    Sunday ngo bakubite imbwa!!! mu mbwa zizakubitwa ahubwo bazahere kuri mwebwe kuko ntambwa zibarenze abantu badakunda igihugu cyabo koko.Kwishimira ko abana babanyarwanda bariho bahohoterwa!gusa sinzi niba uri numunyarwanda ariko niba uri we byaba bibabaje cyane.Abanyarwanda dufite Imana nabagabo ntacyo tuzaba muribeshya.

    Subiza
  4. Isi
    January 22, 20196:36 pm -

    Wa mbwa we ngo ni sunday uzi ko abanyarwanda iyo bataba uganda M7 atali kuba president?
    Nkubu uhora uvumvurira hano, wibagiwe websites zanyu? Sinshinzwe kuzikorera publicité kuko uzizi.
    Ndi webmaster wa rushyashya nazaguha akantu wa kigoryi we. Kuli wowe ibyiza nuko mu Rwanda haba intambara. Imbecile sadique. Urwaye mu bwonko. Uzegere indera bagufashe namwe si mwe. Mugendana ubumuga bwo mumutwe

    Subiza
  5. Sunday
    January 23, 20199:20 am -

    Bakubitimbwa . Wowe ngo umunyarwanda asorere buri kamwe namasambu ye. Bakubitimbwa Abanyarwanda tugire amahoro nubwisanzure mwabicucu mwe

    Subiza
  6. zabuta
    January 25, 20191:07 am -

    ntimugatukane bana bange

    Subiza
    • Sunday
      January 25, 20191:39 pm -

      Hahahaha. Mbabarira dore ko umwanzi watwese nkabanyarwanda ari umwe Kagome

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru