• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Uganda yirukanye Umunyarwanda ku butaka bwayo imushinja kubangamira umutekano w’igihugu

Ubwanditsi 22 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.

Ni igikorwa gikurikiye ibindi by’Abanyarwanda benshi bamaze igihe batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bamwe bagasubizwa mu gihugu cyabo bakorewe iyicarubozo, bashinjwa kuba ‘intasi z’u Rwanda.’

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, ACP Polly Namaye, rivuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze igihe mu iperereza banyamahanga babiri bakoreraga ikigo cy’itumanaho gikomeye “ku ruhare rwabo mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.”

Rikomeza riti “Duhamya ko gusubiza iwabo abo banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’icyuho cyabafasha kugera ku migambi mibisha yabo, byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Ni kenshi muri iyi myaka ibiri ishize abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa ibyaha binyuranye ariko iperereza rikarangira nta bimenyetso simusiga bigezweho, nubwo bitababuzaga kubirukana mu gihugu bamwe bagakorerwa iyicarubozo.

Annie Tabura (ibumoso) wari Ushinzwe Ubucuruzi muri MTN Uganda yirukanywe mu gihugu ashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu

Mu kwezi gushize Uganda yataye muri yombi umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda, CMI.

Mu bafashwe bakagirirwa nabi harimo kandi Umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi watawe muri yombi tariki ya 9 Ukuboza 2017 n’abakozi ba CMI, wagarutse mu Rwanda atabasha kwigenza ahubwo atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.

Mu buhamya bwe yavuze ko yafashwe ari mu Mujyi rwagati i Kampala avuye muri hoteli yararagamo, umwe mu basirikare amubwira ko hari mwene wabo w’umunyarwanda umushaka witwa Rugema Kayumba. Uyu Rugema ni mwishywa wa Kayumba Nyamwasa, wahunze igihugu akaba ari umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Ibyo bikorwa byose, byatumye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, aheruka kuvuga ko bibangamye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Ni ryari guta muri yombi no gukorera iyicarubozo abanyarwanda bizahagarara muri Uganda? Iri hohoterwa ridasiba rikorerwa abanyarwanda ntiribangamiye uburenganzira bwa muntu gusa ahubwo ribangamiye imibanire myiza n’urujya n’uruza rw’abantu nk’uko byemejwe n’ibihugu binyamuryango bya EAC mu mahame agenga isoko rusange.”

Abakuru b’ibihugu byombi kuva mu 2017 bamaze guhura inshuro nyinshi baganira kuri iki kibazo ariko kugeza ubu ntikirabonerwa umuti urambye, kuko nta munsi w’ubusa hatavugwa ihohoterwa rikorerwa abanyarwanda.

Iryo totezwa rifatwa nk’iryatijwe umurindi mu myaka mike ishize n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nka RNC, ishakira abarwanyi muri icyo gihugu. Umunyarwanda wanze kuyijyamo cyangwa ugaragara ko abangamiye ibikorwa byayo akibasirwa bikomeye, ashinjwa kuba “intasi y’u Rwanda.”

Mu ijambo rye risoza umwaka wa 2018 rininjiza abanyarwanda mu wa 2019, Perezida Paul Kagame yavuze hari ibihugu by’abaturanyi bifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya u Rwanda, aho yatanze urugero kuri FDLR na RNC.

Ati “Bamwe mu baturanyi bacu bakomeje kugerageza gufasha kuzanzamura imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Nka FDLR, RNC n’abandi. Ibi bibangamira ibikorwa byiza ubundi bisanzwe biranga umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’umutekano w’aka karere muri rusange.”

Mbere yaho gato mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi yari yavuze ko “kubana n’umuturanyi uhora ashaka kugutwikira’ atari byiza.

Yavuze ko u Rwanda ruzagerageza kugusha neza abatarwifuriza ibyiza ku buryo hari igihe bizageraho imibanire ikajya ku murongo. Ariko ngo ntirwakwibagirwa ‘kubaka ubushobozi buvuga ngo ariko nibitagenda neza bizagenda bite?”

2019-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Mudhatiru arasaba kudahekeshwa abo atabyaye” avuga abo bareganwa bo muri FDLR.

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Burundi: UN yafunze ishami ryayo ryita ku burenganzira bwa muntu

Ubwanditsi 05 Mar 2019
Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha  bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Inzira ndende n’uruhererekane, RNC na FLN bakoresha bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 29 Nov 2018

7 Ibitekerezo

  1. Sunday
    January 22, 20198:53 am -

    Good job. Bakubitimbwa

    Subiza
  2. MBANDOGA RUKIMIRANA
    January 22, 20191:38 pm -

    ARIKO KUKI ABAGANDE BAGIRIRA ISHYARI URWANDA.

    Subiza
  3. Emmy
    January 22, 20195:39 pm -

    Sunday ngo bakubite imbwa!!! mu mbwa zizakubitwa ahubwo bazahere kuri mwebwe kuko ntambwa zibarenze abantu badakunda igihugu cyabo koko.Kwishimira ko abana babanyarwanda bariho bahohoterwa!gusa sinzi niba uri numunyarwanda ariko niba uri we byaba bibabaje cyane.Abanyarwanda dufite Imana nabagabo ntacyo tuzaba muribeshya.

    Subiza
  4. Isi
    January 22, 20196:36 pm -

    Wa mbwa we ngo ni sunday uzi ko abanyarwanda iyo bataba uganda M7 atali kuba president?
    Nkubu uhora uvumvurira hano, wibagiwe websites zanyu? Sinshinzwe kuzikorera publicité kuko uzizi.
    Ndi webmaster wa rushyashya nazaguha akantu wa kigoryi we. Kuli wowe ibyiza nuko mu Rwanda haba intambara. Imbecile sadique. Urwaye mu bwonko. Uzegere indera bagufashe namwe si mwe. Mugendana ubumuga bwo mumutwe

    Subiza
  5. Sunday
    January 23, 20199:20 am -

    Bakubitimbwa . Wowe ngo umunyarwanda asorere buri kamwe namasambu ye. Bakubitimbwa Abanyarwanda tugire amahoro nubwisanzure mwabicucu mwe

    Subiza
  6. zabuta
    January 25, 20191:07 am -

    ntimugatukane bana bange

    Subiza
    • Sunday
      January 25, 20191:39 pm -

      Hahahaha. Mbabarira dore ko umwanzi watwese nkabanyarwanda ari umwe Kagome

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda
HIRYA NO HINO

CAN 2019: Maroc yatsinze Namibia mu mukino wasifuwe n’Umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko
HIRYA NO HINO

Ishyaka Green Party rirasaba umutekano usesuye mu gihe rizaba riri kwamamaza abazarihagararira mu Nteko

Ubwanditsi 25 Jun 2018
U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye
INKURU NYAMUKURU

U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye

Ubwanditsi 18 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru