• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Mitali Protais igihe cyose azavira mu bwihisho azahita atabwa muri yombi – Mutangana

Ubwanditsi 19 Mar 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wambere ubushinjacyaha bwongeye kwibutsa ko Mitali Protais wahoze ari  minisitiri w’umuco na siporo nyuma yaho akaba na ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akiri ku rutonde rwabo bashakisha nyuma yo kuba akekwaho kunyereza umutungo w’ishyaka PL yayoboraga.

Mutangana Jena Bosco umushinja cyaha mukuru yemeye ko Mitali akiri ku rutonde rw’abo bashakisha

Umushinja cyaha mukuru avuga ko nubwo batigeze bamukoraho iperereza ngo afatwe kuko atari mu gihugu ariko ko bifashishije Leta mu gusohorara impapuro zimuta muri yombi zamaze gahabwa Polisi mpuzamahanga.

Umushinjacyaha mukuru  Mutangana Jean Bosco yagize ati :

“ Ntabwo arafatwa kuko yihishe ariko igihe cyose azafatirwa azazanwa mu Rwanda aburane ku byaha akurikiranweho.”

Jean Bosco Mutangana umushinjacyaha mukuru

Mu ntangiriro za Mata 2015, nibwo Mitali Protais yahunze igihugu nyuma yaho ishyaka PL yari amaze igihe kinini abereye umuyobozi ritangarije ko yarigishije umutungo waryo ungana na miliyoni zirenga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yaho ishyaka yabarizwagamo rigaragarije ko hari amafaranga yakoresheje mu nyungu ze kandi ari ay’ishyaka, yasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuza mu Rwanda akava muri Ethiopia aho yari asigaye ari nka ambasaderi agakemura ibyo bibazo, gusa nabyo ntiyabyubahiriza.

Tariki ya 3 Mata 2015, Depite Kalisa Evaritse wo mu ishyaka PL yabwiye itangazamakuru  ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014,  Mitali yarigishije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 63, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 yakuye kuri konti umunsi umwe.

Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga y’ishyaka, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi  magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.

Yagize ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”

Protais Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana. Yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi mpuzamahanga, Interpol, Mitali Kabamda Protais, arashakishwa kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo yari ashinzwe gucunga ndetse n’ubujura.

2019-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Nta kibabaza nko kubona urubyiruko rutageze ku ntumbero kubera kubura amahirwe –Kagame

Ubwanditsi 25 Sep 2018
CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

CYUMA Hassan yabonye umusigire mu gusebya Igihugu. IHORAHABONA Jean de Dieu wari umushoferi we, agereranya u Rwanda n’igihuru!

Ubwanditsi 22 Jun 2024
Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Denmark: Urukiko rwemeje ko Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Apr 2018
Umuhigi ahindutse umuhigo: Tshisekedi yibwiraga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamufasha gukomeza kubeshya amahanga, none ahubwo rumwambitse ubusa ku manywa y’ihangu.

Umuhigi ahindutse umuhigo: Tshisekedi yibwiraga ko uruzinduko rwa Papa Francis ruzamufasha gukomeza kubeshya amahanga, none ahubwo rumwambitse ubusa ku manywa y’ihangu.

Ubwanditsi 02 Feb 2023

2 Ibitekerezo

  1. Jack
    March 19, 201911:21 am -

    Ariko ntimukabeshye mitali ntari mu bwihisho aba mu bubiligi na weekznd ishize nasanze yasuye mwenewabo uba charleroi duhurirayo ibyo byo kuvuga ngo nava mubwihisho nkaho ari ifuku sibyo ntabwo yihishe kereka niba mutazi aho ari cg mutaramushatse mukavuga ko yihishe. Ahhh

    Subiza
  2. Barame
    March 19, 20193:26 pm -

    Ariko Njye nyoberwa n’Ukuntu uyu yariye Manda zose. Ubwo se ntibyagaragaraga kuva kera ko adashoboye? Kuba muremure munini bitandukanye no gutunganya umurimo.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo
ITOHOZA

Uganda: Ku ngoro y’inteko ishinga amategeko hagaragaye abantu bigaragambya bitwaje isanduku ishyingurwamo

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania
Amakuru

Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania

RUSHYASHYA 27 May 2026
Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC
Mu Rwanda

Umurundi yasimbuye Sezibera ku bunyamabanga bwa EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru