• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Angola

Editorial 21 Mar 2019 HIRYA NO HINO, POLITIKI

Perezida Kagame kuri uyu wa Gatatu yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri i Luanda muri Angola aho azakirwa na mugenzi we w’iki gihugu, João Lourenço.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Angola, Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola baragirana ibiganiro biza gukurikira umusangiro wo kwakira Perezida w’u Rwanda.

Uru rugendo ruje nk’umwanya w’ibihugu byombi kugira ngo bishimangira umubano by’umwihariko mu ngeri zihuriweho zirimo ibijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko rwe muri Angola, abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’aho muri Gashyantare uyu mwaka , ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Ni mu gihe kandi muri Kamena umwaka ushize Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda kandi yifuza guteza imbere, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.

Ibihugu byombi kandi byashyize umukono ku masezerano aha uburenganzira Ikompanyi y’Indege y’u Rwanda (RwandAir) kuba yakoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola n’Ikompanyi y’Indege yo muri Angola (TAAG Angola Airlines) igashobora gutangira gukorera imirimo yayo mu Rwanda.

Angola ni igihugu kiri muri Afurika yo hagati gikoresha Ikinya-Portugal nk’ururimi. Ifite ubuso bungana na km2 1,246,700 aho ituwe n’abaturage barenga miliyoni 25.

Ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika bikize ku mabuye y’agaciro nka Diamant, Zahabu, Umuringa ndetse gicukurwamo Peteroli nyinshi.

Ifaranga rimwe ryo muri Angola [Kwanza] rivunjwa 2.86 by’amanyarwanda.

Src :IGIHE

2019-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Nubona izi ngeso 10 kumukunzi wawe uzamenye ko abandi bamurya

Editorial 04 Mar 2016
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017
Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Editorial 10 Aug 2025
Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi

Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi

Editorial 12 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.
Mu Mahanga

Police FC yitwaye neza imbere ya VC Mokanda mu marushanwa nyafurika.

Editorial 14 Mar 2016
Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi
UBUKUNGU

Banki ya Kigali igiye gucuruza imigabane ku isoko ry’imari rya Nairobi

Editorial 18 May 2018
Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni  78
Mu Mahanga

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Editorial 08 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru