• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, uregwa gusambanya Abana kugahato

Ubwanditsi 02 Apr 2019 ITOHOZA

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatejeshe agaciro ubujurire bw’umunyamakuru Mugabe Robert, ku cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama cyo kumwongerera igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Mugabe akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku byaha byo gusambanya abakobwa babiri bavukana, umwe w’imyaka 19 akamutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo no gusambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko. Nkuko bigaragazwa n’Ubushinjacyaha.

Yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018. Cyaje kujuririrwa, urukiko rwemeza ko agomba kuburana afunzwe by’agateganyo.

Muri Gashyantare 2019 Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwanzuye ko yongererwa igiye cyo gufungwa by’agateganyo, ahita ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uru rukiko kuri uyu wa 1 Mata 2019 nibwo rwasomye umwanzuro ku bujurire bwe. Yarugaragarije ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kagarama rwabogamiye ku bushinjacyaha ntiruhe agaciro ibyo yavugaga ndetse hari n’amategeko rwirengagije.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko impamvu zashingiweho mu kumusabira gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo zirimo kuba hari ibimenyetso bya DNA butarabona kandi bukeneye gupimisha mu Budage.

Umucamanza yatesheje agaciro ubusabe bwa Mugabe, avuga ko urukiko rwasanze ibivugwa n’ubushinjacyaha bifite ishingiro kuko mu rukiko Mugabe yemeye ko ubushinjacyaha bwashatse gufata ibindi bizamini bya ADN ariko akabyanga.

Yakomeje avuga ko kuba ubushinjacyaha butagaragaza ibisubizo bya ADN byafashwe mbere, biri mu burenganzira bwabwo kuko iperereza ari ibanga nk’uko biteganywa n’amategeko.

Umucamanza yasobanuye ko akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana kandi giteganyirizwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu kandi hakaba hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bityo atarekurwa by’agateganyo.

2019-04-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 12 Aug 2016
IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Ubwanditsi 19 Jun 2025
U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron

Ubwanditsi 25 Jun 2018
Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha: urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Ubwanditsi 28 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus yatawe muri yombi

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru
Amakuru

Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Ubwanditsi 03 Sep 2021
Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane
Amakuru

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Ubwanditsi 08 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru