• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

KWIBUKA25 :“Twese hamwe,twahuje indoto z’ubumwe bwacu zari zaracitsemo ibice tuzikuramo ahariri nziza”.

Ubwanditsi 09 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Muri aya magambo akomeye asobetswe n’amarangamutima, Perezida Kagame yatangije ukwezi k’Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Mu mbwirwa ruhame ye itazibagirana mu mateka mu kuza ku isonga, kandi ifite uburemere kurusha izindi mu gihe cye nk’Umuyobozi, Perezida Kagame yasobanuye neza cyane kandi anaburira abifuza kugirira nabi URwanda n’abanzi barwo ko batagomba guhirahira ngobabe bagira icyo bakora ku Rwanda.

“Bene abo,  baba abari mu gihugu cyangwase no hanze yacyo  batekereza ko igihugu cyacu cyitigeze cyibona amakuba ahagije, none bakaba bashaka kuturoha mu makuba…Ndashaka kuvuga ko, tuzabereka..” Ni ngufi, riraryoshye, mu ijwi rirenga, kandi ryumvikana. Kandi hari igitekerezo cyagenewe bene abo bantu. Ariko ni imbwirwaruhame yo mu gihe kiri imbere.

“Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu, Perezida yakomeje agira ati, “turi aha. Twese hamwe. Twarakomeretse, n’imitima yajenjaguritse, yego. Ariko ntitwatsinzwe.”

Kagame yavuganye agahinda mu kwamagana icyiswe ko ari nyirabayazana ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nkaho mu byukuri hakenewe ibisobanuro.

“Jenoside nta munsi runaka yatangiriyeho. Hari amateka yayo..”

“Ni kuki impunzi zahoraga ziva mu Rwanda imyaka n’imyaniko? Kuki se abantu bamwe bahoraga batotezwa bicwa, guhera mu mpera za 1950?

Kuki ababyeyi bamwe bicaga abana babo, babaga basa ukuntu?

Perezida Kagame asoza imbwirwaruhame agira ati,  “Muri ibyo byavuzwe ntacyigeze gitangizwa n’ihanuka ry’indege. None se byaturutse he?”

Iyi ni imbwirwaruhame yari yuzuye amateka kandi yibandaga ku bumwe bw’Abanyarwanda, no kubabarirana, ariko yibutsa ko Abanyarwanda batagomba kwibagirwa. Iyi mbwirwaruhame yasobanuye neza imbaraga no kwihangana biranga Abanyarwanda..

“Muri 1994, nta cyizere cyari gihari, hari umwijima gusa. Uyu munsi, urumuri ruramurika hano.

Byabaye gute?

Abanyarwanda bongeye kwishyirahamwe nk’umuryango. Amaboko y’abantu bacu yongeye gusobekana, ari nayo nkingi ya mwamba y’igihugu cyacu. Turazamurana.”

Mu magambo yakoze kubaraho mu buryo bujimije Perezida yavuze amagambo y’umusizi w’umunyarwanda ukiri muto agira ati; “Imana yari iri he muri ayo majoro y’umwijima ya Jenoside?”

Si nemera, ariko ubwo Perezida yavugaga amagambo akurikira, “Iyo ureba URwanda uyu munsi, bigaragara neza ko Imana yagarutse iwacu gutura”Nari ngiye kubyemera.

Ku munsi wibutsa Abanyarwanda iyo minsi mibi 100, abaturage baraza gusinzira neza iri joro, bazi neza ko umugabo ufite imitsi igizwe n’ibyuma ndetse n’ubunyangamugayo ayoboye.

Kandi niba yarayoboye ubwato bwacu mu mazi yuzuye umuhengeri n’ibyondo muri iy’imyaka yose, ni ukuri koko tuzagera imusozi amahoro nta nkomyi.

Ijambo rya Perezida risoza ryari indirimbo mu matwi yanjye. Yagize ati, “Kuri izo nyangabirama, zanangiye kwicuza, ntibitureba.”

“Turi Abanyarwanda baruta kure uko twari turi. Ariko kandi dushobora no kurushaho.”

Umwanditsi akaba n’umushakashatsi Willis SHALITA uba mu gihugu cya Amerika

2019-04-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026
Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Perezida Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Abayobozi ba AU basubitse urugendo bagombaga kugirira muri RDC

Ubwanditsi 21 Jan 2019
“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka
IMIKINO

AS Kigali , Police FC , Marines FC na Espoir FC zamaze kugera mu makipe 8 asohotse mu matsinda,Mukura VS, Sunrise FC, Musanze na Etincelles zigomba guhatanira kutamanuka

Ubwanditsi 17 May 2021
Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica
HIRYA NO HINO

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye
IMIKINO

Umusimbura wa Arsene Wenger muri Arsenal yamenyekanye

Ubwanditsi 22 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru