• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Editorial 13 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa n’ibihugu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, mu kurwanya Jenoside no guhangana n’abayihakana, ashishikariza abakiri inyuma muri uru rugamba gushyiramo imbaraga.

Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York. Ni ku nshuro ya 15 igikorwa nk’iki cyo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe abatutsi kibaye.

Yashimiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, na Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, María Fernanda Espinosa, kuba bifatanyije n’abanyarwanda mu gutegura uyu muhango.

Perezida Kagame yasobanuye ko ‘kwibuka ari igikorwa cyo guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside, duha icyubahiro umurava w’abayirokotse ndetse n’uburyo abanyarwanda bunze ubumwe mu kongera kwiyubakira igihugu cyacu’.

Yavuze kandi ko kwibuka ari ukwirinda kuko iyo jenoside ikozwe ikajya igacecekwa havamo ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya.

Ati “Ubuhakanyi ni umusingi w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Kurwanya abayihakana ni ingenzi mu kwirinda ko yakongera kuba ukundi”.

Umwaka ushize Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo guhindura inyito wari warahaye itariki ya 7 Mata, umunsi Abanyarwanda bafata nk’uwo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni imwe.

Wemeje ko uba “Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, aho kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda”.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu byatoye uyu mwanzuro, avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko hari isomo amahanga yakuye muri Jenoside yakorewe abatutsi, rituma yiyemeza ko nta handi izongera kuba ndetse bimwe mu bihugu bikabigira ihame.

Yagarutse ku buryo mu 1994, batatu mu kanama ka Loni k’umutekano basabye ko hagira igikorwa mu guhagarika Jenoside ariko ibihugu by’ibihangange birinangira.

Abatabarije u Rwanda barimo; Ibrahim Gambari wo muri Nigeria, Colin Keating wo muri Nouvelle-Zélande na Karel Kovanda wo muri Repubulika ya Czech.

Perezida Kagame yakomoje ku masezerano yo gukumira Jenoside amaze imyaka 70, avuga ko hari intambwe irimo guterwa mu kuyemeza kuko mu bihugu 149 biyahuriyeho, kimwe cya kane cyabyo cyayemeje nyuma ya 1994 ndetse ibihugu bikomeje kwerekana ko byakuye isomo kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “U Bufaransa, u Butaliyani, Luxembourg, Pologne n’u Busuwisi, byemeje ko guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ari icyaha ndetse u Bubiligi nabwo bwagaragaje ubushake bwo kubikora”.

“Canada n’u Bufaransa bwmeje ko kuwa 7 Mata ari umunsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, turashima cyane izi ntambwe tunashishikariza n’abandi kubikora”.

Kurinda abasivili byagizwe ihame

Perezida Kagame yavuze ko hari kandi intambwe yatewe mu nshingano zihabwa ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro, aho kurinda abasivili byashyizwe mu mutima w’izo nshingano, mu gihe ubwo u Rwanda rwari mu icuraburindi izi ngabo zitari zibyemerewe.

Ati “Mu 1994, umuburo w’Umugaba w’Ingabo za Loni General Roméo Dallaire wo muri Canada, wimwe amatwi. Kuba nta nshingano zo kurengera abasivili zari zihari, byabaye imbogamiri ku byiza abayobozi b’ingabo bashobora gukora.”

“Icyakora, yarahagumye n’ingabo ze zikora ibyo zishoboye. Capt Mbaye Diagne wo muri Senegal yarokoye ubuzima bw’abatutsi benshi mbere y’uko abitakarizamo ubuzima”.

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, Perezida Kagame yashimangiye ko iyi ntego rutazayitezukaho kuko ‘Nk’igihugu cyatereranywe n’umuryango mpuzamahanga, gishishikazwa no gutanga uruhare rwacyo kugira ngo ibintu bigende neza’.

Umuhango wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu benshi i New York ku cyicaro cya Loni

Uyu muhango witabiriwe n’ab’ingeri zose

Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, María Fernanda Espinosa ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Inkuru ya Igihe.com

2019-04-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, yakwepye inama yigaga ikibazo cy’umutekano muke mu gihugu cye

Editorial 15 Dec 2022
Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Perezida Kagame yasubije ibibazo binyuranye mu kiganiro yagiranye na RBA aho yagarutse ku ifatwa rya Kabuga, Rusesabagina n’ibindi

Editorial 07 Sep 2020
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam KUTESA, yahawe inkwenene ubwo yahakanaga ibirego bishinja inzego z’umutekano muri icyo gihugu guhohotera inzirakarengane.

Editorial 15 Apr 2021
Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.

Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.

Editorial 10 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo
Mu Rwanda

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Editorial 16 Jun 2017
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abakoresha abana imirimo ivunanye

Editorial 10 Apr 2016
Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali
IMIKINO

Umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda mu nzira ya Kigali-Rwamagana-Kigali

Editorial 24 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru