• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

New York: Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya Jenoside n’abayihakana

Ubwanditsi 13 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa n’ibihugu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, mu kurwanya Jenoside no guhangana n’abayihakana, ashishikariza abakiri inyuma muri uru rugamba gushyiramo imbaraga.

Kuri uyu wa Gatanu, Umukuru w’Igihugu yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York. Ni ku nshuro ya 15 igikorwa nk’iki cyo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe abatutsi kibaye.

Yashimiye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, na Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, María Fernanda Espinosa, kuba bifatanyije n’abanyarwanda mu gutegura uyu muhango.

Perezida Kagame yasobanuye ko ‘kwibuka ari igikorwa cyo guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside, duha icyubahiro umurava w’abayirokotse ndetse n’uburyo abanyarwanda bunze ubumwe mu kongera kwiyubakira igihugu cyacu’.

Yavuze kandi ko kwibuka ari ukwirinda kuko iyo jenoside ikozwe ikajya igacecekwa havamo ibikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya.

Ati “Ubuhakanyi ni umusingi w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Kurwanya abayihakana ni ingenzi mu kwirinda ko yakongera kuba ukundi”.

Umwaka ushize Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo guhindura inyito wari warahaye itariki ya 7 Mata, umunsi Abanyarwanda bafata nk’uwo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni imwe.

Wemeje ko uba “Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”, aho kuba “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside mu Rwanda”.

Perezida Kagame yashimiye ibihugu byatoye uyu mwanzuro, avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko hari isomo amahanga yakuye muri Jenoside yakorewe abatutsi, rituma yiyemeza ko nta handi izongera kuba ndetse bimwe mu bihugu bikabigira ihame.

Yagarutse ku buryo mu 1994, batatu mu kanama ka Loni k’umutekano basabye ko hagira igikorwa mu guhagarika Jenoside ariko ibihugu by’ibihangange birinangira.

Abatabarije u Rwanda barimo; Ibrahim Gambari wo muri Nigeria, Colin Keating wo muri Nouvelle-Zélande na Karel Kovanda wo muri Repubulika ya Czech.

Perezida Kagame yakomoje ku masezerano yo gukumira Jenoside amaze imyaka 70, avuga ko hari intambwe irimo guterwa mu kuyemeza kuko mu bihugu 149 biyahuriyeho, kimwe cya kane cyabyo cyayemeje nyuma ya 1994 ndetse ibihugu bikomeje kwerekana ko byakuye isomo kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “U Bufaransa, u Butaliyani, Luxembourg, Pologne n’u Busuwisi, byemeje ko guhakana Jenoside yakorewe abatutsi ari icyaha ndetse u Bubiligi nabwo bwagaragaje ubushake bwo kubikora”.

“Canada n’u Bufaransa bwmeje ko kuwa 7 Mata ari umunsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, turashima cyane izi ntambwe tunashishikariza n’abandi kubikora”.

Kurinda abasivili byagizwe ihame

Perezida Kagame yavuze ko hari kandi intambwe yatewe mu nshingano zihabwa ingabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro, aho kurinda abasivili byashyizwe mu mutima w’izo nshingano, mu gihe ubwo u Rwanda rwari mu icuraburindi izi ngabo zitari zibyemerewe.

Ati “Mu 1994, umuburo w’Umugaba w’Ingabo za Loni General Roméo Dallaire wo muri Canada, wimwe amatwi. Kuba nta nshingano zo kurengera abasivili zari zihari, byabaye imbogamiri ku byiza abayobozi b’ingabo bashobora gukora.”

“Icyakora, yarahagumye n’ingabo ze zikora ibyo zishoboye. Capt Mbaye Diagne wo muri Senegal yarokoye ubuzima bw’abatutsi benshi mbere y’uko abitakarizamo ubuzima”.

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, Perezida Kagame yashimangiye ko iyi ntego rutazayitezukaho kuko ‘Nk’igihugu cyatereranywe n’umuryango mpuzamahanga, gishishikazwa no gutanga uruhare rwacyo kugira ngo ibintu bigende neza’.

Umuhango wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu benshi i New York ku cyicaro cya Loni

Uyu muhango witabiriwe n’ab’ingeri zose

Perezida w’Inteko Rusange ya Loni, María Fernanda Espinosa ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yifatanyije n’abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Inkuru ya Igihe.com

2019-04-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

N’iyo inzira ijya mu ijuru yanyura muri Uganda nashaka ahandi nyura – Uwirukanyweyo

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Perezida Kagame yavuzeko nta ngabo z’u Rwanda zibarizwa ku butaka bwa Kongo

Ubwanditsi 28 Apr 2020
Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Ubwanditsi 11 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB)
Amakuru

Félix Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB)

Ubwanditsi 23 Jun 2022
Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi
Mu Rwanda

Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Ubwanditsi 17 Jun 2018
Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia
Mu Mahanga

Irobo yitwa Sophie yahuye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia

Ubwanditsi 03 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru