• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Ikiganiro cya Leah Karegeya muri The New Vision, gihamya mu buryo budasubirwaho ko RNC yibona mu buyobozi bwa Uganda.

Editorial 14 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nkuko kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda kimaze kubitangaza Leah Karegeya, umupfakazi wa Patrick Karegeya aherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru ryo muri Uganda cyatambutse mu kinyamakuru  cya Leta “The New Vision ” gihamya ishimangira mu buryo budasubirwaho ko umutwe wa RNC wibona mu buyobozi bwa Uganda.

Ni ikiganiro cyasohotse kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2019 mu gihe u Rwanda n’Abayobozi barwo bari bahugiye mu gusozaga  icyumweru cy’icyunamo cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25. Nyamara iki kiganiro cyari   kigamije guha umwanya Leah Karegeya, umurwanashyaka w’Imena wa RNC, akaba umupfakazi wa Patrick Karegeya.

Abantu batandukanye baganiriye na Rushyashya bakurikiranira hafi ibibazo by’u Rwanda na Uganda bagaragaza ko iki kiganiro ari ikimenyetso gikomeye  nk’igihango kiri hagati ya Guverinoma ya Museveni nk’umubyeyi wa RNC n’abayikomokaho.

Leah Karegeya yifashishije urupapuro rwose muri The New Vision ashimagiza Museveni na RNC ari ko ku rundi ruhande yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Uyu mugore wa Karegeya yifashishije imvugo zirimo kuvuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda nk’aho yavuze ngo “Kagame yafunze imipaka” mu gihe bizwi ko ifunguye ndetse amagana y’abanya-Uganda yinjira mu Rwanda buri munsi, uretse abanyarwanda bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Yakomeje avuga ko “(Perezida Kagame) atibuka  ubufasha Museveni yahaye abanyarwanda.” Ariko Abanyarwanda benshi barimo na prof. Nshuti Manasseh w’ inararibonye mu bya politiki yo muri aka karere bagaragaje  mu nyandiko zabo ko  bene iyi mvugo isa nko kugoreka amateka n’ukuri hirengagijwe ko ahubwo ko Museveni atari kugera ku butegetsi ngo ahirike Obote iyo atagirwa n’abanyarwanda. ” Ibi ntibyabujije urubyiruko rw’Abanyarwanda rwari muri Uganda kumufasha kurwana intambara yo mu 1980-1985 yahanguye ubutegetsi bwa Obote II na Tito Lutwa Okello ikicaza Museveni ku ntebe.

Obote ku butegetsi bwe yafataga nabi Abanyarwanda babaga muri Uganda ari nabyo byabahaye imbaraga zo kwinjira mu ntambara bakamukuraho kuko yari umwanzi ukomeye wabo.

Ukuri guhari ni uko Museveni atashoboraga kunesha Obote iyo atagira amaboko y’urubyiruko rw’u Rwanda rwamutsimbuye.

Mu nyandiko yitwa ‘African States, Citizenship and War: A Case-Study’ ya Professor Mahmood Mamdani hari aho avuga ko “Abahinzi bo muri Uganda (Baganda) banze Obote ariko ntibari biteguye gupfa bamurwanira’’ nubwo we yavugaga ko umuturage mwiza ari utagihumeka.” – Prof. Nshuti Manasseh

INKURU BIFITANYE ISANO :

Uko Prof. Nshuti Manasseh Asesengura Umubano W’u Rwanda Na Uganda Ashingiye Ku Makuru Y’imvaho

Izi mvugo za Lea Karegeya, abashakashatsi bagaragaza ko akenshi zikunze gukoreshwa mu kwibagiza abantu uruhare abahungu n’abakobwa b’abanyarwanda bari mu buhungiro bagize mu ngabo za National Resistance Army (NRA) n’amaraso yabo yamenetse ngo Museveni yicare ku ntebe y’ubutegetsi.

Leah Karegeya akomeza agaragaza Perezida Museveni ‘nk’umuntu wubashywe cyane mu karere kandi abanyarwanda benshi nawe arimo  bamubona nk’umubyeyi’.  Ariko Prof Lawrence Kiwanuka, we yise Perezida Museveni Umubeshyi kabuhariwe ndetse na gashozantambara mu karere.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Prof Lawrence Kiwanuka, Yise Perezida Museveni Umubeshyi Kabuhariwe Ndetse Na Gashozantambara Mu Karere.

Abasesenguye ibyatangajwe n’uyu mugore bagaragaza ko kuba Leah Karegeya yavuga gutya nta wabimurenganyiriza dore ko kumufata ‘nk’umubyeyi’ bishingiye ku bufasha aha umutwe wa RNC.

Ikindi ni uko iki kiganiro kigendanye n’ikifuzo cya Lea Karegeya wishakira gutura muri Uganda nyuma  yo kwimwa ubuhungiro muri Leta zunze ubumwe z’Amerika inshuro ebyiri kuva muri Gashyantare 2016  barajurira mu mujyi wa Memphis bikaba iby’ubusa.

Urubuga MTSU Sidelines rusobanura neza ibibazo by’urusobe umuryango wa Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya urimo muri Amerika nyuma yo kwimwa ubuhunzi guhera muri 2016.

Mu nkuru urubuga MTSU Sidelines rwa Middle Tennessee State University yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ivuga ku muhungu wa Colonel Patrick Karegeya witwa Elvis Karegeya hasobanuwe uburyo umuryango wa Colonel Karegeya warimo guhura n’inzitizi mu kubona ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

-4628.jpg

-4629.jpg
Uyu muryango wa Karegeya watunguwe  no kumva abashinzwe iby’abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’iyicwa rya Colonel Karegeya, umuryango we  ubwiwe ko nta kibazo cy’umutekano bagifite

Ariko Amerika yashatse guha  uyu muryango ibyangombwa bimeze nk’urwiyerurutso, ibyo byangombwa ntabwo bishobora gutuma ubihawe abona Green Card, ubwenegihugu no gukora ingendo mu mahanga kandi ibyo byangombwa bishobora kugirwa impfabusa igihe icyo ari cyo cyose.

Umuryango wa Karegeya wanze ibyo byangombwa  wifuza ibyangombwa byuzuye bituma bashobora kubona ubwenegihugu kandi bagashobora gukora ingendo mu mahanga aho kwirirwa bajya kongeresha ibyangombwa buri mwaka.

Nta mahitamo ya Leah Karegeya, uretse gusingiza Uganda na Museveni  ngo arebe ko yaramuka kuko icyo kurya n’urubyaro rwe ariho agikura niyo mpamvu  akomeje ashinja ubuyobozi bw’u Rwanda urupfu rw’umugabo we, mu gihe kugeza ubu nta perereza na rimwe ryigeze rigaragaza uwamwishe. Kuva mu 2014, Afurika y’Epfo yakoze iperereza ku rupfu rw’uyu mugabo gusa nta kintu na kimwe cyigeze kigaragaza isano byaba bifitanye n’u Rwanda.

Ese ni iki gituma uyu muryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramutaye 

Hashize imyaka itanu  Col. Patrick  Karegeya  apfuye aguye muri Hotel ubwe yari yikodeshereje. Tariki ya 31-1 Mutarama 2014 inkuru yaje kuba kimomo ko Col. Patrick Karegeya yapfuye aguye muri Hotel muri Afrika y’Epfo. Umuryango we umaze kumenya inkuru ko Karegeya yapfuye maze bakabaririza icyamwishe bakaza kukimenya bakibwiwe na Frank Ntwari bakumva ari igisebo k’umuryango niko baje kubitekinika maze babihindurira inyito bahita banitabira imihango yo kumushyingura kugira ngo bazimanganye ibimenyetso byuko atari ameranye neza n’umuryango we.

Bari bamaze imyaka 7 bamuciye

Iyi nkuru nubwo ab’imbere mu ishyaka rya RNC bakomeje kuyihisha ariko amakuru mfitiye gihamya n’uko uyu muryango wari warirukanye Karegeya ndetse wanamubwiye ko adakwiye gukomeza kuba umubyeyi wabo kubera ingeso y’uburaya yanatumye umuryango wose wigira gutura muri Amerika naho Karegeya aguma mu gihugu cy’Afurika y’epfo, aho izi maraya umuryango we wavugaga  zamutsinze mu cyumba cya Hotel.

Ubuhamya bwu witwa Kamikazi Francine « Yoooo !!! Jewe mba muri North Carolina ndazi uyo mupfasoni Leah cane kubera nagiye Washington kumuraba yabuze umugabo wiwe,mugabo yama atubwira yuko batari bakibana hashize imyaka indwi,kuko bataniye muri South Africa kuko ngo yari umugabo ashurashura cane.Vyaratubabaje gwose kubera ko bataherukana ngo amenye neza ingene yapfuye,naho abariza.Icatangaje cane nuko bagiriza u Rwanda kandi nta bimenyetso vyerekanye mu matohoza ya South Africa.Abo bariko baramushira muri politike,nibamureke yirerere abana biwe kandi bariko barakura bazogire chance yo gutaha no gukora i wabo Mbega simbona n’abana b’Interahamwe Leta y’u Rwanda ibaha ama scholarship kandi bagataha bagakora ? »

Ikindi n’uko Karegeya n’umugore we Lea bari baratangiye inzira zibahesha gatanya ngo batandukane burundu nk’umugabo n’umugore, ariko umugore amaze kumva Karegeya yishwe nibwo kwisubiraho kugira ngo imigabane umugabo we yarafite mu ishyaka rya RNC ndetse n’ubundi bucuruzi yakoreraga muri Afurika y’epfo ahite abyigarurira.

-1882.jpg

 Karegeya Patrick muri Hotel  yo muri Afrika y’epfo

Sibyo gusa kuko muri icyo gihe cy’imyaka 7 atigeze anavugana kuri telephone n’umuryango we ngo n’ubwo Karegeya yageragezaga kubahamagara agasanga telephones zabo ziri kuri repondeur (answering machine) bituma Karegeya agira ukwigunga ariko ntiyahagarika ingeso, ahubwo yarayongereye ku buryo na bagenzi be bamubwiraga ko itazamugwa amahoro.

Abakozi ba Kagoma, Urwego rukomeye rushinzwe kugenza ibyaha muri Afurika y’Epfo Karegeya akimara gupfa, bageze mu cyumba yari arimo bafata ibimenyetso banareba mu mashusho yafashwe na Camera ariko ntacyo babonye.

Iki kiganiro cya Leah Karegeya kije gikurikiranye n’ibindi by’abarwanashyaka bakomeye ba RNC nka Rujugiro na Himbara bagiye bagirana na The New Vision yabaye umuyoboro unyuzwamo ubutumwa bwa RNC.

Ni mu gihe kandi iki kinyamakuru gisigaye cyifashishwa mu gutera icyuhagiro abo muri RNC kugira ngo isura yabo idahindana.

2019-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa

Uko Rusesabagina yaciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa

Editorial 10 Jan 2020
Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Perezida Trump na Perezida Bashir batumiwe mu nama izabera muri Arabia Soudite

Editorial 18 May 2017
Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Ibyindege ya Habyarimana bigeze ku iherezo : Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ifungwa ry’idosiye ku ihanurwa ryayo

Editorial 14 Oct 2018
Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Umwongerezakazi Uwamahoro Violette yafatiwe mu Rwanda akekwaho ubugizi bwa nabi

Editorial 03 Mar 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru