• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Thabo Mbeki yahishuye uko FPR yaburiye Afurika y’Epfo kutagurisha intwaro leta yakoze Jenoside

Thabo Mbeki yahishuye uko FPR yaburiye Afurika y’Epfo kutagurisha intwaro leta yakoze Jenoside

Ubwanditsi 03 May 2019 INKURU NYAMUKURU

Thabo Mbeki wigeze kuyobora Afurika y’Epfo, yavuze uburyo bamenyeshejwe ko iki gihugu cyagurishaga u Rwanda intwaro mu gihe cya mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gihe hari amakuru ko ari izo kuzifashishwa mu kwica abatutsi.

Mbeki w’imyaka 76 wayoboye Afurika y’Epfo mu 1999- 2008, amaze igihe adakunze kugaruka ku miyoborere y’igihugu cye. Gusa mu kiganiro The First Citizen Mbeki yagiranye na televiziyo eNCA, yagarutse ku bihe u Rwanda rwanyuzemo muri Jenoside no ku buryo Afurika y’Epfo yagurishije intwaro Guverinoma yayiteguye ikanayishyira mu bikorwa.

Yavuze ko mu ntangiro za 1994 hari itsinda FPR Inkotanyi yohereje muri Afurika y’Epfo mu biganiro n’ishyaka rya African National Congress ryari rimaze gushinga ibirindiro, maze rihura na Thabo Mbeki wari ukuriye ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga.

Ati “Batubwiye ko Afurika y’Epfo irimo kugurisha intwaro Guverinoma y’u Rwanda, kandi ko amakuru RPF ifite ari uko izo ntwaro zizakoreshwa mu kwica abantu benshi, babaza niba hari icyo twabikoraho nka ANC. Navugishije Pik Botha wari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ndamubwira nti ‘hari abantu bo mu Rwanda dore ibyo barimo kuvuga, ugomba guhura nabo kubera ko kibazo barimo kuzamura kirakomeye cyane. Yarabikoze koko bahurira mu biro bye muri Union Buildings, bamugezaho icyo kibazo.”

“Nyuma umuntu wari mu itsinda rya RPF wanabaye ambasaderi wa mbere w’u Rwanda hano nyuma ya 1994, yambwiye ko bahuye na Minisitiri Pik Botha, bamubwira ikibazo, banafite inyemezabwishyu z’izo ntwaro nk’ibimenyetso byizewe. Igisubizo bahawe nubwo kidakwiye cy’iyo guverinoma, nk’uko bambwiye, ni uko ‘iki kibazo cy’igurishwa ry’intwaro kuri twe ni ubucuruzi. Tugurisha ku muntu wese witeguye kugura akatwishyura.”

Mu gihe cya Jenoside ni nabwo ku wa 10 Gicurasi 1994 Thabo Mbeki yagizwe Visi Perezida wa Afurika y’Epfo (1994-1999), yungirije Nelson Mandela wari umaze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo, wa mbere w’umwirabura nyuma y’ivanguraruhu rya apartheid.

Mbeki avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda nyuma ya Jenoside akiri visi perezida, yeruye ko muri ANC itishimiye uko yitwaye, aho jenoside yatangiye mu Rwanda ku wa 7 Mata 1994 mu gihe Afurika y’Epfo yiteguraga amatora ya mbere muri demokarasi mu minsi 20.

Mbeki ati “Twari duhangayikishijwe n’impinduka muri Afurika y’Epfo, ntekereza ko imbogamizi zo gukurikirana izi mpunduka muri Afurika y’Epfo zari zikomeye, bituma muri ibyo byumweru twibagirwa u Rwanda. Ntibyari bikwiye ariko nibyo byabaye.”

Minisiteri y’Imari n’igenamigambi iheruka gushyira ahagaragara ikusanyamakuru ryerekana ko guverinoma yakoze Jenoside, nubwo yari mu gihano cyo gukomatanyirizwa mu bucuruzi bw’intwaro, izari Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri y’Imari, zatumije intwaro n’amasasu binyuze mu bindi bihugu.

Abari ku isonga harimo leta y’Abafaransa, Leta ya Zaire na Afurika y’Epfo. Barimo Abafaransa nka Captain Paul Barril n’uwitwa Dominique Yves Lemonier wahuzaga ibikorwa by’ubucuruzi butemewe binyuze mu zahoze ari ambasade z’u Rwanda, mu Misiri, Kenya, Zaire na Afurika y’Epfo.

Mu ntwaro bigaragara ko zinjiye mu Rwanda mu 1994 harimo imbunda zo mu bwoko bwa mashinigani (machine-gun), M60 z’Abafaransa, imbunda zo mu bwoko bwa AK47 n’amasasu yo mu bwoko bwa 7.62 yo muri Afurika y’Epfo.

Thabo Mbeki yavuze uko Afurika y’Epfo yagurishaga intwaro Guverinoma yakoze Jenoside
Src : IGIHE

2019-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Iki noneho si ikinyoma, ni ikinamico. Nyuma y’iminsi isaga 300 ageze mu Rwanda, abo kwa Rusesabagina badukanye amatakirangoyi ko ngo yakorewe iyicarubozo!

Ubwanditsi 31 May 2021
Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Ubwanditsi 17 Sep 2018
RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Tumenye neza umujenosoderi Innocent Sagahutu, wahamijwe ibyaha n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, akaba agihigira kumena amaraso mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.
Mu Rwanda

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali
SHOWBIZ

Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali

Ubwanditsi 19 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru