• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Biratangaje kubona  The New Vision giha rugali umuntu nka Kayumba ushinjwa iterabwoba ryahitanye  imbaga y’abantu mu mujyi wa Kigali, abandi bakaba ibimuga ku maherere,  mu numero yanditswe ku wa Gatandatu mu kiganiro kidasanzwe cyari ku mpapuro ebyiri, aho icyo kinyamakuru kiyushye icyuya cyigerageza kugaragaza Kayumba wataye urugamba nk’umudemokarate.

Iki kinyamakuru cya Leta ya Uganda kimaze kuba umuzindaro wa RNC n’abandi bose bifuza guharabika u Rwanda  ni amateka yisubiramo kuko Si ubwambere Kayumba yigarurira iki kinyamakuru The New Vision n’Ubuyobozi bwacyo , ndibuka ubwo twajyaga tujya gucapisha Ibinyamakuru muri Uganda muri za 2006-7-8-9. Icyo gihe ibiciro mu Rwanda byari hejuru ho gato ku macapiro yo muri Uganda.

Ikinyamakuru Umuseso nacyo cyandikirwaga Kampala muri The New Vision  binyuze kuri Col. Karegeya wari muri Afrika y’Epfo na Kayumba wari Ambasaderi mu Buhinde wari warahaye procuration Kabonero Charles na Didas Gasana bandikaga Umuseso nabo bayishyikiriza Robert Kabushenga ushinzwe production muri The New Vision, ibi nabyiboneye n’amaso yanjye, bikaba byarakozwe  k’ubufatanye n’urwego rw’iperereza rya Uganda  na Museveni,  ikaba yari inkunga yahawe  Ikinyamakuru Umuseso yo gucapa Copies 8.000 by’Umuseso  buri cyumweru bitishyuye icapiro mu rwego rwo guharabika Perezida Kagame n’umuryango we. Ibi byakozwe hafi imyaka itatu kugeza ubwo Umuseso ufungwa.

Didas Gasana na Charles Kabonero bandikaga Umuseso aho nimuri 2010.

Robert Kabushenga ushinzwe production muri The New Vision

Ikindi kimenyetso ni uko mu byumweru bibiri bishize, icyo Kinyamakuru The New Vision, cyanditse inkuru yari ikubiye mu cyiganiro cyari cyaragiranye na Leah Karegeya, umupfakazi  wa Karegeya wari waritandukanije n’ubuyobozi waje kwitaba Imana mu mwaka wa 2014, mu gihugu cya Afurika Yepfo, mu gihe mbere yaho David Himbara na Tribert Rujugiro  babaga biganje muri icyo cyinyamakuru, kandi ibyo biganiro bikaba byari mu buryo bwo kubaza no gusubiza.

Icyo Kinyamakuru cyikaba cyari cyimaze igihe gito cyandika inyandiko zishimagiza ubucuruzi bushingiye ku manyanga ya Tribert Rujugiro, uzwiho gutera inkunga mu buryo bw’amafaranga agatsiko k’iterabwoba kiyita Rwanda National Congress (RNC), intego yako rukumbi akaba ari uguhirika Guverinoma ya Kigali bifashisha ibikorwa by’ubugizi bwanabi.

Aba bose bagaragajwe haruguru, nibo bashinze kariya gatsiko gafite umuyobozi wako mu gihugu cya Afurika Yepfo Kayumba nk’umuyobozi wako kuva mu mwaka wa 2010.

Kugeza ubu, Kayumba ari ku rutonde nk’umukuru wuyu mutwe w’iterabwoba RNC, ariko mu byukuri, ni ingirwa muyobozi wawo, kuko atigeze atorwa.

Ibiganiro Kayumba agirana n’ibitangazamakuru bikaba ari uburyo umuntu ahita abona ko gahunda ariyo kugaragaza umutwe wa RNC nk’umutwe nyakuri wa politike, naho uwawushinze nka Kayumba akagaragazwa nk’umudemokarate, aharanira guhirika ubuyobozi bw’igitugu.

Ibi bikaba bigaragarira mu kibazo gikunda cyane kugarukwaho muri bene ibi biganiro nicyo gitangazamakuru New Vision, nabo bigometse ku buyobozi bwo mu Rwanda, ‘‘Ese kuki  waje gushwana n’ubuyobozi ?”

Mu bisubizo byabo, ababa barimo gutanga ibiganiro wagirango baba barimo gusoma ibyanditswe ku rupapuro rumwe, bavuga ko baje kunaniranwa n’ubuyobozi bw’IKigali kubera ngo za politike zishingiye ku gitugu, bityo ngo bagafata umwanzuro wo  guhunga igihugu.

Ikibazo cyingenzi batajya babazwa ni icyerecyeranye n’ibyaha RNC yakoreye ku butaka bw’URwanda

Ku ikubitiro,  ubwo Kayumba n’umuhereza we nyakwigendera Patrick Karegeya bahungaga igihugu, basize bazambije ibintu.

Mu gutangira, Karegeya yajyaga avuga mu izina rya RNC, bityo avuga ko atangaje intambara n’uko bombi kuko bari bahuje imitekerereze bahunga igihugu.

Kandi koko ibyo biyemeje babishyize mu bikorwa, kuko hagati y’umwaka wa 2010-2013, hagiye haterwa za gerenade mu murwa wa Kigali no mu bindi bice by’igihugu, ari nako zahitanaga ubuzima bw’inzirakarengane. Ibi bitero bikaba byarategurwaga na RNC ya Kayumba

Tugarutse kuri bya biganiro, umuntu yavanamo ko iyi ari gahunda n’ingamba byafashwe na Guverinma ya Uganda kugirango ibamenyekanishe ku rwego mpuzamahanga, ari nako ibatera ingabo mu bitugu kugirango bazabone uko batera URwanda.

Ikiganiro cya Kayumba yagiranye n’Ikinyamakuru The New Vision cyari cyigamije kugira igihugu cya Uganda umwere ku birebana n’ubucokozi bwabereye Kisangani ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  hafi imyaka 20 ishize.

Tugarutse kuri Kayumba n’ibimuranga nk’umudemokarate, Perezida Paul Kagame yabivuze neza mu kiganiro yigeze kugirana n’Ikinyamakuru cyandikirwa muri Uganda The Daily Monitor.

Nkuko Perezida Kagame yabivuze, “ Ngo ntibyari bisanzwe ko Kayumba akomeza kwihanganira politike zishingiye ku gitugu mu gihe cyakabakabaga imyaka 20, atagize ukwivovota uko ariko kose abinyujije mu buryo busanzwe bwagenwe, ariko ahitamo kubivuga ari uko amaze guhunga.

“Nta n’ikintu na kimwe cyangwa se ngo avuge icyimenyetso cyigaragaza ko abantu batagomba kuvuga ibi bari ku mutima.

“Uwo wabaza wese, haba muri RPF ndetse no mu ko yaba yarigeze kumva Kayumba avuga ku cyibazo na kimwe yari afite ntawe,” amagambo yavuzwe na Perezida Kagame.

Mur’icyo gihe cyose byari bizwi ko ari umwe mu ngabo, kandi izo ngabo ari igice cyiyi guverinoma: icyi gice cya RPF arimo kugenda avuga ngo cyirikugenda gicika intege, bikaba ari ibyigeze kuvugwa na Perezida Kagame

Mu byukuri, nkuko Perezida yabivuze, kugaragaza ukwihangana kwa RPF n’ingabo z’URwanda nuko Kayumba yahamagawe inshuro nyinshi ku birebana n’ibibazo berecyeranye n’imyitwarire ye.

Perezida akaba yaragize ati: Iyaba abantu bo muri RPF cyangwa se no mu ngabo bicaranye na Kayumba bakamubaza ibintu bike bamuziho, nibyo yajyaga akora nibyo yaba yarajyaga avuga, cyangwa ngo abibwire abandi.

Nkuko byigeze kugaragazwa n’umuvugizi w’ingabo muri Nyakanga 2010, ntabwo Kayumba yananiwe gusa n’imyitwarire myiza kuko byari byitezwe, ahubwo yanahisemo kugambanira urwego yari ashinzwe gukorera.

Muri icyi gihe cyose nk’umukuru w’ingabo za RPA ntiyarangwaga n’amatiku gusa, ahubwo hiyongeragaho n’ubusambo, kwikundisha ku basirikare, kudakorera mu mucyo, kurema udutsiko mu ngabo n’ibindi…

Mu bantu bose, Kayumba ari mu bakuru b’ingabo bakeya bumvaga ko nyuma yo kubohora igihugu igihe cyabo cyo kurya cyari cyigeze bityo bakaba barumvaga ko bagombaga gusahura nta nkomyi nta no kubibazwa.

Ibi bikaba bitaragombaga gushoboka, bityo batangira kutajya bumvikana.

Mbere ya byose batsinzwe n’ikizamini cyijyanye no kubazwa ibyo babaga bakoze.

Bikaba bigomba kumenywa uko kuba ikinyamakuru New Vision cyirimo gukoreshwa puropaganda za RNC.

Bikaba bizwi neza ko LONI nyuma yo gukora iperereza mu mpera z’umwaka ushize yagaragaje imikoranire ya hafi hagati ya Uganda na RNC, aho Uganda yafashaga RNC mu kwinjiza abarwanyi no kubaha ubundi bufasha bunyuranye.

Birazwi ko Uganda ifasha iyi mitwe nka RNC, mu rwego rwo kugirango ihungabanye ituze ritari ry’URwanda gusa, ahubwo na DRC.

Ibi kandi bikaba byaraje gushimangirwa nabahoze muri FDLR umutwe witerabwoba nawo, baherutse gufatirwa muri DRC, ubwo baturukaga mugihugu cya Uganda.

Uko ari babiri, umuvugizi Ignace Nkaka,uzwi nka  La Forge FilsBazeye, na Lt Col Jean-Pierre Nsekanabo, wari ukuriye iperereza muri FDLR – bakaba baremeje ko aba Banyarwanda bigometse kuri guverinoma babona inkunga iturutse muri Uganda.

2019-05-07
Editorial

IZINDI NKURU

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Editorial 07 Oct 2021
Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Sud – Kivu intambara iraca ibintu : Inyeshyamba 12 zishwe, batatu ba FARDC batwarwa n’umugezi

Editorial 03 Dec 2018
Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Ruswa ikomeje guhagama bamwe mu Badepite bo mu Burayi.

Editorial 03 Feb 2023
Uganda : Daily Monitor muri Propaganda  zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Uganda : Daily Monitor muri Propaganda zo guharabika u Rwanda mu nyungu za Museveni

Editorial 14 Apr 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru