• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 14 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Umukuru w’urwego rushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda (CMI)  Brig. Gen. Abel Kandiho [ ibumoso ], ari nawe bwonko bwibasira ishimtwa ry’Abanyarwanda b’inzirakarengane, kugirango bakorerwe iyicarubozo, nkuko ubutegetsi bwa Museveni bubyifuza ndetse ari nayo politike ya RNC kandi bigaragara ko inkoramutima za RNC arizo zishinzwe iyi yicarubozo, n’ihatwa ry’ibibazo ku banyarwanda iyo bamaza kugezwa ku cyicaro gikuru cya CMI ahitwa Mbuya,” nkuko bitangazwa n’uwakorewe iyicarubozo aho Mbuya.

Abayobozi babiri  b’Itorero ADEPR muri Uganda, Hakizimana Bright na Nsabimana Moses – bombi bakaba ari Abanyarwanda ku Cyumweru bashimuswe n’abakozi b’urwego rushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda. Kugeza ubu, bakaba baraburiwe irengero n’ubwo intama zo mu Itorero bari babereye abayobozi bahangayikishijwe n’ibura ry’abo bashumba, banakeka ko bashobora kuba barimo gukorerwa iyicarubozo muri kasho za CMI zimeze nk’ubuvumo,  ahitwa Mbuya,ikicaro gikuru cya CMI.

Nk’uko Abayobozi ba  ADEPR IKigali babivuga, ngo ibibazo byatangiye kototera aba bashumba ahitwa Kibuye mu murwa mukuru wa Uganda Kampala, ubwo barimo kwitegurira kujya kubwiriza ubutumwa bwiza. “Amakuru twumvise n’uko ngo nyuma y’igihe gito cyane, Bright akimara kugera ku Rusengero, umupolisi nawe yahise ahagera ako kanya,” nkuko umushumba Karangwa John, umuvugizi wa ADEPR yabitangarije ku cyicaro gikuru IKigali.

Umushumba Karangwa avuga ko umupolisi yabwiye Umushumba Hakizimana Bright, mu kanwa ko nta nyandiko nimwe gusa ngo yarakenewe kuri sitasiyo ya Polisi Kibuye

Bityo ngo Hakizimana, umwe mu bagize komite mu Karere ka Kampala, nuko asaba Nsabimana Moses ko amuherekeza. Ubwo bahise binjira mu modoka y’umukirisitu wari waje gusenga n’uko ahita abaha lifuti

Ubwo bageraga yo, Hakizimana yabwiye uwari wabahaye lifuti gusubira ku Rusengero, mu rwego rwo kwanga kumubangamira.Mu kanya nkako guhumbya baje gutungurwa n’uko abapolisi baturutse muri ka biro kamabati gasa ukuntu, ari nako bababwira gufatana amaboko bahita babambika amapingu

Ntibigeze bababwira icyo  batigeze bakora, kandi baragombaga kuba barakoze.  Ntibigeze basomerwa ibyaha bacyekwagaho kuba barakoze. “Nta gisa n’ubutabera cyigeze gikorwa!” Umushumba Karangwa avuga ko amaze kumirwa n’intama ze, kubera  ibyo byose ngo yatangiye guhangayika, kandi ngo uko amasaha yagengaga yicuma, ninako barushagaho guhangayika, ari nako bashakishiriza kuri za sitasiyo za Polisi zinyuranye bityo ngo nibwo baje gufata umwanzuro wo kujya kubariza kuri sitasiyo.

Nyuma yo kubazwa n’abakirisitu inshuro nyinshi, kera kabaye umupolisi umwe agize ati,: “Ni CMI yadutegetse guhamagara Umushumba Bright; none se niba ari CMI ntimubona ko mwakabaye mubaza CMI!”

Hakizimana Bright ni Umushumba, akaba numwe mu bagize inama nyobozi ya ADEPR mu Karere  ka Kampala. Nsabimana ni Umudiyakoni, ushinzwe imicungire y’urusengero. “Akazi kacu muri Uganda, ndetse no mu bindi bihugu n’ukubwiriza ubutumwa bwiza ntakindi nabusa!” nk’uko bivugwa n’Umushumba Karangwa. “Turimo gushakisha Roho zazimiye gusa ngo tuzizahure, bityo zikagarukira Kristo. Ntabwo tuzi icyo CMI ishaka muri twe!”

Umushumba Karangwa akaba yavuze ko hamaze igihe hari ibibazo mu banyamuryango bo muri Uganda. Bityo rero kuba igikorwa cyo ku Cyumweru sicyo cyambere mu rwego rwa CMI ishimuta abayoboke ba ADEPR Ishami ryo muri Uganda.

Muri Werurwe uyu mwaka, Umukuru ku rwego rw’Akarere, Umushumba Ntakirutimana Theoneste yafashwe muri ubu buryo, bikorwa n’abakozi buru rwego hamwe n’undi Mukirisitu witwa, Cyusa Jean Paul.

Icyabaye rero kuri Ntakirutimana n’uko yahamagajwe na Polisi mu ntangiriro za Werurwe abwirwa ko, “agomba kugenda akazana inyandiko zose zerekeranye n’iyandikisha ry’Itorero!” Kandi bikaba byarabereye kuri sitasiyo imwe ya polisi naho ubu bafatiwe Kibuye. Ubwo yari akimara kuzana izo nyandiko, yategetswe kujya kuri sitasiyo ya Polisi ya Katwe.

Ubwo Ntakirutimana yegeraga kuri sitasiyo ya Katwe, agace karangwa n’akajagari ndetse n’urusaku rw’indengakamere ko muri Kampala, bahise bamwambura ibyangombwa. N’uko bahita ‘‘bajya mu gisa n’inama’’”, nyuma y’igihe kingana n’iminota mirongo itatu, bahise bagaruka. Umwe muri bo shishitabona yambika Umushumba Ntakirutimana amapingu!

Nkuko abivuga, “ haje imodoka itariho pulake, ifite ibirahure byijimye (fime) banzingazingiramo imodoka iragenda. Bankubise ikintu cy’uruziga ku mutwe n’uko imodoka yerecyeza ku cyicaro gikuru cya CMI Mbuya.”

Abasomyi b’inkuru zijyanye n’ishimutwa ry’Abanyarwanda bagifite ubugingo kuba bagihumeka, kuva mu buvumo bwa CMI Mbuya, bamaze kumenyera kubona bene ibi bikorwa by’iyicarubozo n’ifungwa rya hato na hato. Umushumba Ntakirutimana, ukimara kuva muri ayo menyo ya rubamba,  yamaze amezi abiri muri iyo nzira y’Umusaraba, kandi akaba yemeza ko yaje gufungwa kuko ari Umunyarwanda gusa.

Akaba avuga ko asizemo Abanyarwanda basaga ijana barimo gukorerwa iyicarubozo nizo nyangabirama z’abambari ba CMI. Ntakirutimana avuga ko ubwo bamushimutaga, bamushinjaga kuba intasi y’URwanda. Uyu mukozi w’Imana akaba avuga ko yatunguwe na bene ibyo birego bidafite ishingiro.

Umushumba  John mu kiganiro yagiranye n’imbuga nkoranyambaga yavuze ko bigaragara ko hari umuntu umwe muri Uganda ushishikajwe no gutembagaza Itorero rya ADEPR. Akaba yaragize ati,: “Ntawe utazi ko muri iyi minsi uburyo bworoshye bwo gushyira umunyarwanda mu makuba ko ari ukubwira CMI ko ari intasi y’URwanda! Ibyo nibyo barimo gukorera Abashumba bacu!”

Umushumba Ntakirutimana nk’uko abibona, ngo ni imigambi mibi cyane ku Banyarwanda kuko bigaragara nkaho Kayumba Nyamwasa na RNC ari bo bagena bakanategura ririya yicarubozo, ryibasira Abanyarwanda!” Avuga ko ngo ubwo babaga barimo kumukorera iyicarubozo, bamwe muri bo bavugaga Ikinyarwanda cyiza cyane. Ikinyarwanda gishoborwa kuvugwa gusa n’Umunyarwanda,” nkuko abishimangira.

Ubwo babaga barimo kumukubita avuga ko ngo babaga barimo kumubaza umurimo akorera guverinoma y’URwanda?

“Ninde ushyikiriza raporo Kigali?

“Hari Abanyarwanda basaga ijana muri kasho zimeze nk’u buvumo bwa Mbuya honyine,” nkuko bivugwa n’uwarokotse.

Amakuru Rushyashya yabashije kumenya ni uko muri iryo torero rya ADEPR ishami rya Uganda harimo ibice bibiri, igice kiyemeje gukorera Kayumba Nyamwasa na RNC , ari nacyo gitanga bagenzi babo banze kuyoboka uyu mugambi, ibi bikorwa ku bufatanye bwa Pasiteri Nyirigira Deo ufite urusengero ruri i Mbarara  rwitwa Agape.

Urusengero Agape rwa Pasiteri Deo Nyirigira rwahindutse ihuriro ry’ibikorwa bya RNC mu Burengerazuba bwa Uganda aho ibikorwa nyobokamana bihakorerwa mu rwego rwo guhisha umugambi w’ubukangurambaga no gushaka abajya muri uyu mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

Uru rusengero ni hamwe mu hantu RNC ikorera ibikorwa byayo ishize amanga muri Uganda ishakisha abayoboke bayifasha mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byose bigakorwa bihagarikiwe na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora Urwego rw’Ubutasi mu Ngabo za Uganda,CMI.

2019-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Urubanza rw’amateka mu Bufaransa: Umugome Charles Onana wamamaye mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ashyikirijwe ubutabera.

Ubwanditsi 13 Sep 2024
Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Umunyamategeko wa Gen. Kale Kayihura yavuze ku buzima bwe nyuma y’iminsi umunani avanywe iwe

Ubwanditsi 21 Jun 2018
Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Uko Rugema Kayumba yapanze  umugambi wo gufatisha Fidel Gatsinzi I Kampala

Ubwanditsi 16 Dec 2017
­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Ubwanditsi 23 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU
Mu Rwanda

Kigali: Perezida Kagame azaganira n’abaminisitiri 54 ba Afurika ku ivugururwa rya AU

Ubwanditsi 05 May 2017
Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rukuru rwa Uganda rukorera ahitwa Nambayo, rugiye gusuzuma ikirego cy’ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 15 Feb 2020
Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu
Amakuru

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru