• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Kampala imeze nk’Inkende uko yurira igiti ariko yerekana ubusa bwayo

Ubwanditsi 19 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa Gatanu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yongeye gutungura benshi atangaza ko igihugu cye nta we gicumbikiye cyangwa gikorana na we ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yabivuze imbonankubone imbere y’abadipolomate b’abanyamahanga baba muri icyo gihugu, nyuma abisubiramo imbere ya kamera z’abanyamakuru baba ab’imbere mu gihugu na mpuzamahanga.

Uwo mugabo yavuze ko nta kibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, ko ikibazo ari u Rwanda rwafunze imipaka, rukabuza abaturage kwambuka.

Imvugo ya Kutesa yarakaje bamwe mu banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na Twitter, maze bazifashisha bamugaragariza ibimenyetso simusiga byemeza ko igihugu cye kiri mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Hashize imyaka isaga ibiri abanyarwanda bafatwa bagafungirwa mu bigo bya Gisirikare muri Uganda, bagatotezwa abagize amahirwe bakarekurwa ari intere bakajugunywa mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017, nibwo Fidele Gatsinzi, yatawe muri yombi n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare bakora mu rwego rushinzwe ubutasi, CMI, yaje kujugunywa ku mupaka wa Gatuna ari intere.

Nta cyumweru gishira batajugunywe ku mupaka, ubuhamya bwabo bwagaragaye kenshi mu binyamakuru bitandukanye bivugira iyicarubozo bakorewe ubwo babaga bari mu buroko.

Kuba Kutesa yemeza ko igihugu cye nta we gikorana na we ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda benshi babigaragaje nk’ikinyoma gikomeye no kwirengagiza ukuri no gukina ku mubyimba amagana y’abanyarwanda bafungiye ubusa muri icyo gihugu, bazizwa gusa ko banze kwifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, ufite intego zo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yandikiye mugenzi we w’u Rwanda yemera ko yagiranye ibiganiro na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC ndetse na Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Bivugwa ko uyu mugore yamugaragarije ubufasha bamukeneyeho by’umwihariko kuba Uganda yashimangira umubano ifitanye na Loni i New York ku buryo yatesha agaciro raporo y’impuguke za Loni yo ku wa 31 Ukuboza 2018 igaragaza isano iri hagati ya Guverinoma ya Museveni na RNC.

Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana

Bivugwa ko Museveni yijeje Mukankusi ko azatanga ubufasha bwose bushoboka, amubwira ko ‘turikumwe’. Ndetse nyuma byamenyekanye ko uwo mugore yahawe Pasiporo ya Uganda azajya yifashisha mu bikorwa byo gushakisha inkunga no kwamamaza RNC hirya no hino ku isi.

Mukankusi, Eugène Gasana, Tabaro,Ben Rutabana, Frank Ntwali n’abandi bayobozi muri RNC bahora i Kampala mu bikorwa byo gushakisha inkunga.

Abakoresha Twitter bibukije Minisitiri Kutesa ko Perezida Museveni adasiba guhura n’abayobora RNC ndetse by’ikimenyimenyi aherutse guhurira i Kampala na Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC, umutwe w’iterabwoba ubarizwa mu misozi ya Minembwe muri RDC no muri Uganda.

Ubwo yari muri Uganda, Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze ari kumwe n’abakomando bakomeye b’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda uzwi nka SFC.

Kayumba Nyamwasa n’abo bakorana muri RNC

Uganda yahaye ubutaka bwisanzuye inyeshyamba za RNC bwo gukoreraho ibikorwa byabo. Ubwo butaka bukoreshwa nk’ibirindiro byo kwinjirizamo abarwanyi bashya ndetse bugakoreshwa nk’ikibuga cy’imyitozo ya gisirikare.

Uganda yashinze ibinyamakuru bisaga 30 byo kuri internet bigamije gukwirakwiza icengezamatwara rigaragaza nabi isura y’u Rwanda. Ibyo binyamakuru byibasira ubudasiba Perezida Kagame na Guverinoma ye.

Ibyo bijyana no guha umwanya w’imbere abayobozi ba RNC mu binyamakuru bya Leta ya Uganda nka New Vision, maze bagaharabika abayobozi b’u Rwanda bigatinda.

Igihamya gikomeye ko Uganda ikorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyagaragajwe na Raporo y’impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Yerekanye ko Uganda n’u Burundi, ari indiri yo gushakiramo abajya mu mutwe wa gisirikare ukorera muri RDC, mu kizwi nka P5, irwanya u Rwanda, aho RNC na FDLR ari abayigize bo mu rwego rwo hejuru.

Abari abayobozi ba FDLR barimo La Forge Bazeye wavugiraga uwo mutwe na Lt. Col. Abega wari ushinzwe iperereza mbere yo koherezwa mu Rwanda bari bafashwe n’ingabo za Congo bavuye muri Uganda mu biganiro byari bigamije ku bahuza na RNC ngo banoze umugambi wo guhungabanya u Rwanda.

Hejuru y’ibi bihamya, benshi bibaza impamvu Minisitiri Kutesa atinyuka akavuga ko ntaho igihugu cye gihuriye n’ibikorwa byo gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyicarubozo :

Mu ibaruwa yo ku itariki ya 07 Ukuboza 2017, Rutagungira abinyujije ku mwunganizi we, Eron Kiiza yatangaje ko yamaze amezi arenga atatu afungiwe muri gereza ya gisirikare kandi ko yakorerwaga iyicarubozo.

Yamenyesheje umukuru w’igisirikare cya Uganda ko ubwo yageragezaga kuvuga akarengane yakorewe mu rukiko ngo yabujijwe gukomeza kubisubiramo no kugira icyo arenzaho.

Mu ibaruwa Rutagungira yanditse yanageneye kopi ibiro b’umukuru w’igihugu (Yoweli Museveni), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa muntu, Ambasade y’u Rwanda i Kampala, Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Avuga ko ubwo yari mu rukiko yashatse kugaruka ku iyicarubozo yakorewe ariko abacamanza bamubuza kubivuza kuko bahari ngo bamuhe ubutabera.

Umwunganizi we ati “Nonese niba abacamaza bambuza kuvuga ibyo umukiriya wanjye yakorewe ninde wundi twabibwira.”

Ku itariki ya 04 Ukuboa 2017 urukiko rwasubitse iburanisha, abacamanza bavuga ko abakurikiranyweho icyaba bazongera kwitaba undi munsi batamenyeshejwe. Gusa kuri Kiiza umwunganizi wa Rutagungira, avuga ko ubwo bagarukaga mu rukiko nanone bongeye kuvuga ku iyicarubozo ryakorewe umukiriya.

Rene Rutagungira n’ubu aracyaborera muri gereza za CMI

Yakomeje avuga ko n’ubwo bavuga ko iyicarubozo umukiriya we yakorewe nta gihamya yari afite ngo n’urukiko rwamusabye ibimenyetso.Ngo yatunguwe no kubwirwa n’abacamanza ko yajyaga gushaka ibyo bimenyetso akabanza kubinonosora mbere y’uko abibashyikiriza, ibintu we abona ko bidakurikije amategeko.

Yagize ati “Ikirego cyacu kijyanye n’uko umukiriya wanjye yahohotewe nabwo gihabwa agaciro.Abacamanza bigira nk’aho bapfuye amatwi kuri iki kibazo.”

Avuga ko yabwiwe ko ibijyanye n’iyicarubozo umukiliya we Rutagungira yakorewe atagomba kubivugira mu rukiko ko ahubwo agomba kujya kubiregera Minisitiri w’Umutekano, Gen Henry Tumukunde cyangwa akabibwira ukuriye urwego rw’iperereza, CMI Brig Abel Kandiho na Capt. David Agaba cyangwa akareba abandi bayobozi bakuru b’igisirikare ajya kubiregera nk’uko Chimpreports yabyanditse.

Ashingiye kuri ibi, Rene Rutagungira abinyujije ku mwunganizi we,yitabaje umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi ngo agire icyo akora ahabwe ubutabera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

None se Sam Kutesa avuga ko Uganda ishaka ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi arangira, umubano mwiza wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi bimeze nk’abavandimwe ukagaruka  binyuze mu biganiro, ariko ibi byose tuvuze haruguru  akabihakana, igitangaje  kurushaho avuga ko ku kijyanye n’abashaka guhungabanya umutekano ntawe bakwihanganira. Kandi hari gihamya ifatika u Rwanda rugaragaza kuri ibi bibazo byo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ndetse muri iyi baruwa ye ibi byose Minisitiri Sam Kutesa akaba yabihakanye ahubwo avuga ko abanyarwanda bafashwe babaga bishe amategeko kandi bagezwaga mu nkiko bagahanwa abandi bagasubizwa iwabo mu Rwanda.

U Rwanda rwakomeje kuvuga ko  ko Abanyarwanda bajya muri Uganda, baba baretse kujyayo kuko bicwa urubozo bamwe bagakubitwa ,bagafungwa abandi bakaburirwa irengero nkuko na Perezida Kagame yabivuze inshuro nyinshi n’igihe yari mu mwiherero w’abayobozi i Gabiro.

2019-05-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yahaye ibyangombwa  Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Amerika yahaye ibyangombwa Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 11 Jun 2025
LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

Ubwanditsi 08 Jan 2018
“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

“Ikiganiro Ribara Uwariraye” kigamije gushinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 25 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali
SHOWBIZ

Meddy yasobanuye byinshi ku ndirimbo “Ntawamusimbura” bamushinja gushishura ndetse anagira n’icyo avuga ku kuza i Kigali

Ubwanditsi 15 Jun 2017
Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Ubwanditsi 02 Dec 2019
Addis Ababa: Perezida  Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU
INKURU NYAMUKURU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Ubwanditsi 09 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru