• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Liverpool yatsinze Tottenham, yegukana UEFA Champions League ku nshuro ya gatandatu (Amafoto)

Ubwanditsi 02 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Liverpool yegukanye igikombe cy’u Burayi nyuma y’imyaka 14 nyuma yo gutsinda Tottenham ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Gatandatu ibitego 2-0, yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatandatu.

Ni ku nshuro ya kabiri umukino wa nyuma w’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku i Burayi wari wongeye guhuriraho amakipe yo mu Bwongereza nyuma y’uwahuje Manchester United na Chelsea mu 2008.

Liverpool yaherukaga gutsindirwa ku mukino wa nyuma mu nshuro ebyiri ziheruka zirimo iya 2007 na 2018, yari yagaruye rutahizamu wayo w’Umunya-Brésil, Firmino, mu gihe Tottenham yakinaga umukino wa nyuma w’iri rushanwa ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, na yo yari yagaruye Harry Kane wavunikiye ku mukino ubanza yahuyemo na Manchester City muri ¼.

Abafana ba Liverpool batangiye kubyina intsinzi hakiri dore ko amasegonda 36 yari ahagije ngo batangire kumwenyura ubwo Moussa Sissoko yakoreshwaga umupira na Sadio Mané mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Damir Skomina agatanga penaliti yinjijwe na Mohamed Salah ku munota wa kabiri w’umukino.

Tottenham nta gihambaye yeretse abafana basaga ibihumbi 63 bari Estadio Wanda Metropolitano yo mu Mujyi wa Madrid kuko yarushijwe bigaragara na Liverpool kuva umukino utangiye kugeza urangiye n’ubwo amakipe yombi atakinnye umukino ushimishije.

Uretse amashoti yatewe na Moussa Sissoko na Eriksen, yombi agaca hejuru kure y’izamu, nta bundi buryo bugaragara Tottenham yabonye mu gice cya mbere mu gihe Liverpool yagerageje amashoti arimo irya Trent Alexander-Arnold n’irindi rikomeye ryatewe na Robertson, Hugo Lloris akarikuramo.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Divock Origi yatsindiye Liverpool igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Joel Matip mu rubuga rw’amahina, atera umunyezamu Hugo Lloris mu rundi ruhande, ujya mu izamu.

Dele Alli, Heung-Min Son na Christian Eriksen bagerageje uburyo butandukanye bugana mu izamu rya Liverpool, ariko umunyezamu Alisson Becker ababera ibamba.

Liverpool yahise igeza ibikombe bitandatu bya UEFA Champions League ikuba kabiri Manchester United imaze gutwara bitatu mu Bwongereza mu gihe Jürgen Klopp yabaye umutoza wa kane w’iyi kipe wegukanye iri rushanwa nyuma ya Bob Paisley, Joe Fagan na Rafael Benitez.

Tottenham yabaye ikipe ya gatandatu igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere ikanahatsindirwa, inyuma ya Chelsea 2008, Arsenal 2006, Monaco 2004, Bayer Leverkusen 2002 na Valencia 2000.

Ni ku nshuro ya mbere hakinwe umukino wa nyuma wa UEFA Champions League ntihatangwemo ikarita n’imwe mu gihe igitego cya Mohamed Salah (01:48) cyabaye icya kabiri kinjiye hakiri kare ku mukino wa nyuma, inyuma y’icyatsinzwe na Paolo Maldini ku isegonda rya 50, ubwo Milan AC yakinaga na Liverpool mu 2005.

Salah yabaye kandi umukinnyi wa gatanu ukomoka muri Afurika, ubashije gutsinda ku mukino wa nyuma, atera ikirenge mu cya Rabah Madjer, Samuel Eto’o, Didier Drogba na Sadio Mané.

Wanda Metropolitano yakiriye uyu mukino mu Mujyi wa Madrid muri Espagne

Umukino wabanjirijwe no kwibuka Jose Antonio Reyes wakiniye Arsenal na Seville, witabye Imana kuri uyu wa Gatandatu azize impanuka y’imodoka

Umutoza wa Tottenham Mauricio Pochettino

Moussa Sissoko yakoze umupira ku isegonda rya 36

Skomina yafashe icyemezo cyo gutanga penaliti hakiri kare

Sala yatsinze penaliti ku munota wa kabiri

Jordan Henderson na Mo Salah bishimira igitego cya mbere cya Liverpool

Alisson akuramo ishoti ryatewe na Eriksen

Divock Origi atsinda igitego cya kabiri

Hugo Lloris ntiyabashije kugera ku mupira wa Origi

Lucas Moura na Dany Rose ntibabyumvaga

Kari agahinda ku bakinnyi ba Tottenham

Harry Kane n’ikipe ye batsindiwe ku mukino wa nyuma

Jordan Henderson yahobeye umutoza we arira kubera ibyishimo

Liverpool yongeye kwegukana UEFA Champions League yaherukaga mu 2005.
Src : IGIHE

2019-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Jan 2022
U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Miss Wema Sepetu yahishuye uburwayi bukomeye butuma adasama

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Rayon Sports yambuye APR FC umwanya wa mbere yari yafashe by’Amasaha make – Ibyaranze umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League

Rayon Sports yambuye APR FC umwanya wa mbere yari yafashe by’Amasaha make – Ibyaranze umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League

Ubwanditsi 28 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe
Mu Mahanga

Umurambo wa Bihozagara umaze kugera kukibuga cy’indege cya kanombe

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma
Amakuru

Valens Pappy na DC Clement babere Urugero abandi biyita abanyamakuru babaho ubuzima bw’ikinyoma

RUSHYASHYA 09 Apr 2026
ULK Gisenyi: Ku Nshuro Ya 12 Abasaga 300 Bahawe Impamyabumenyi [ AMAFOTO ]
INKURU ZAKUNZWE CYANE

ULK Gisenyi: Ku Nshuro Ya 12 Abasaga 300 Bahawe Impamyabumenyi [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 31 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru