• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Golden State Warriors yatsinze Raptors mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana NBA

Golden State Warriors yatsinze Raptors mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana NBA

Editorial 11 Jun 2019 IMIKINO

Ibifashijwemo na Stephen Curry na Klay Thompson bahawe akabyiniriro ka ‘Splash Brothers’ kubera ubuhanga bafite mu gutsinda amanota atatu, Golden State Warriors yigaranzuye Toronto Raptors ku kibuga cyayo, iyihatsindira amanota 106-105 mu mukino wa gatanu, iyibuza kwegukana shampiyona ya Basketball muri Amerika uyu mwaka, aho hazitabazwa umukino wa gatandatu.

Toronto Raptors yakiriye uyu mukino wa gatanu, yaramaze gutsinda imikino 3-1, aho iyo iramuka itsinze uyu munsi yari guhita yegukana igikombe cyayo cya mbere cy’iyi shampiyona ikunzwe n’abatari bake ku Isi.

Golden State Warriors yari yagaruye umwe mu nkingi zayo za mwamba, Kevin Durant wari ukirutse imvune, ariko ntabwo yahiriwe kuko yongeye kuvunika mu gace ka kabiri k’umukino, ava mu kibuga.

Iyi kipe ifite ibikombe bibiri biheruka bya NBA ndetse iri gukina iyi mikino ya nyuma ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, yatsinze agace ka mbere ku manota 34-28 mu gihe amakipe yombi yanganyije amanota 28-28 mu gace ka kabiri.

Amakipe yombi yongeye kunganya amanota 22-22 mu gace ka gatatu mu gihe Toronto Raptors yari imbere y’abafana bayo, yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atandatu habura iminota itatu n’amasegonda make ngo umukino urangire.

Klay Thompson yatsinze amanota atatu inshuro ebyiri, Stephen Curry atsinda andi atatu ku ruhande rwa Warriors, hajyamo ikinyuranyo cy’amanota atatu (106-103) mu gihe hari hasigaye amasegonda 59. Kawhi Leonard na Kyle Lowry bananiwe gutsinira Raptors mu buryo babonye mu masegonda ya nyuma, umukino urangira Golden State Warriors itsinze 106-105.

Stephen Curry yatsinze amanota 31 muri uyu mukino ku ruhande rwa Golden State Warrios, asama imipira umunani iva ku nkangara, atanga kandi indi mipira irindwi kuri bagenzi be batsinda amanota mu gihe Kawhi Leonard yatsinzemo 26 ku ruhande rwa Toronto Raptors.

Umukino wa gatandatu uzabera muri Oakland mu rukerera rwo ku wa Gatanu saa 03:00, wakirwe na Golden State Warriors, aho Raptors niwutsinda izahita yegukana igikombe mu gihe Warriors niwutsinda, bizaba ngombwa ko bazakina undi mukino wa karindwi kuko amakipe yombi azaba anganyije imikino 3-3.

Uko amakipe yombi amaze gutsindana muri iyi mikino ya nyuma ya NBA

  • Umukino wa 1: Raptors 118 – Warriors 109 muri Toronto
  • Umukino wa 2: Warriors 109 – Raptors 104 muri Toronto
  • Umukino wa 3: Raptors 123 – Warriors 109 muri Oakland
  • Umukino wa 4: Raptors 105 – Warriors 92 muri Oakland
  • Umukino 5: Warriors 106 – Raptors 105 muri Toronto
  • Umukino wa 6: Warriors vs Raptors muri Oakland

Stephen Curry na Klay Thompson bahawe akabyiniriro ka Splash Brothers bitewe n’uburyo bafatanya mu gutsinda amanota atatu muri Golden State Warriors guhera mu 2015

Stephen Curry yatsinze amanota menshi muri uyu mukino

Kawhi Leonard (2) ahanganye na Kevon Looney (5) wa Golden State Warriors

Abafana ba Toronto Raptors bari baje biteguye ko ikipe yabo ishobora gutwara igikombe ariko si ko byagenze

2019-06-11
Editorial

IZINDI NKURU

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Rafael York yasanze Amavubi muri Afurika y’Epfo, US Monastir itwara BAL 2022 , Kigali Peace Marathon imidali yihariwe na Kenya – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Editorial 30 May 2022
Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Mukura VS yasezerewe mu marushanwa ya CAF nubwo yatsindiye Al-Hilal i Huye

Editorial 20 Jan 2019
Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Batatu barimo myugariro Muvandimwe JMV wari muri Police FC ndetse na Master basinyiye ikipe ya Rayon Sports

Editorial 17 Jul 2021
APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa

APR FC yatsinze Mukura VS 1-0 ifata umwanya wa mbere by’agateganyo, uko indi mikino ikinwa

Editorial 14 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina
Mu Rwanda

Gicumbi: Umwana w’umuhungu yaciwe igitsina

Editorial 29 Aug 2018
Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu
UBUKUNGU

Davos : Perezida Kagame yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga k’Ubukungu

Editorial 17 Jan 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 28 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru