• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 09 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, POLITIKI

Yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2019 mu ijambo risoza amahugurwa ku miyoborere yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yateguwe n’Umuryango ugamije kubiba amahoro mu Rwanda no mu basenga Imana wa PEACE Plan Rwanda. Akomoza by’umwihariko ku banyamadini bayigizemo uruhare.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera ku 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta n’izigenga ndetse n’abanyamadini, yabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yavuze ko amateka igihugu cyanyuzemo yakigejeje kuri Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni akwiye gusiga isomo rifatika ku gihugu.

Yagize ati ‘‘Amateka dufite nayo ndizera ko byavuyemo isomo. Sindasobanukirwa neza kumva abantu bahagararaga imbere y’abandi bigisha, barangiza izo nsengero zikaba izo kwiciramo abantu. Abigishaga akaba aribo batunga agatoki berekana aho abantu bahigwaga bari.’’

Yakomeje avuga ko ‘‘Iyo ni inenge izahora idukurikirana ku buryo nk’u Rwanda tugomba gukora ibidasanzwe mu guhangana n’iki kintu kidasanzwe.
Dufite akazi gakomeye ko kwihanaguraho iyo nenge itagira aho igarukira.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu nyigisho zitangwa hakwiye gukurwamo amasomo y’ingenzi yo kubakiraho.

Yakomeje avuga ko ‘‘Dufite akazi kenshi ko gukora. Ntitubuze inyigisho zitwigisha ibyo dukwiye gukora. Ahari intege nke tugenda twongera imbaraga mu guhindura Isi nziza. Tugomba guhera iwacu tugakora ibintu binoze hanyuma tukajya ahandi.’’

Pasiteri Rick Warren mu nyigisho ye yavuze ko nubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko rumaze gutera intambwe ifatika mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta Munyafurika wifuzaga kuza mu Rwanda. Uyu munsi buri wese muri Afurika, abenshi bifuza kuza mu Rwanda kuko hatekanye kandi ubukungu bwaho bukaba bwihuta cyane.’’

Yakomeje agira ati “Ubwo nazaga mu Rwanda, icyo Abanyamerika bari baruziho ni Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu ni cyo gihugu gitekanye muri Afurika, kiri kwihuta cyane mu bukungu.’’

Abanyamadini bakunze gushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zimwe mu nsengero zigishirizwagamo zahindutse ahantu ho kwicira abashakaga ubuhungiro.

Src : IGIHE

2019-07-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021
Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Uganda: Abaturiye umupaka bokeje igitutu leta basaba ubutaka bwometswe ku Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2018
BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

Ubwanditsi 08 Dec 2019
Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje
Mu Rwanda

Rayon Sports yerekanye umutoza mushya utandukanye n’uwo yari yatangaje

Ubwanditsi 19 Jun 2018
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda
Mu Mahanga

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016
Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi
Mu Rwanda

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Ubwanditsi 14 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru