• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Muhumure nta Ebola iri mu Rwanda: Ministiri Diane Gashumba

Editorial 19 Jul 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Nyuma y’impuha z’abakwirakwiza ko indwara ya Ebola imaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yaba yageze mu Rwanda; Ministiri Diane Gashumba yatanze ihumure anasaba abanyarwanda kwirinda ibihuha by’abavuga ko Ebola yaba yageze mu Rwanda, ari nako bakomeza gufata ingamba zo kuyirwanya.

Ubu butumwa Minisitiri Gashumba yabutanze kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2019 ubwo yari mu Kigo cy’Urubyiruko cya Maison de Jeunes mu Murenge wa Kimisagara, mu birori byo kwizihiza imyaka 15 ya gahunda ya Perezida wa Amerika mu kurwanya Sida imaze itangijwe mu Rwanda. Yongeye no kumvikana kuri Radio na Television by’igihugu anyomoza ibyo bihuha.

Ministiri yasobanuye ko hari umudamu wambutse ajya muri Uganda agiye gucuruza amafi ajya kurema isoko arangije avayo ajya muri Congo yitaba Imana.

Ministiri yavuze ko icyo kinyamakuru (Reuters) cyatangaje ko ngo uwo mubyeyi yaba yaragiye i Gisenyi kuremayo isoko ariko ntibagaragaze neza aho hantu; amakuru yanavugurujwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima (OMS/WHO).

Ikinyamakuru Reuters cyashingiye ku makuru atizewe yaturutse muri Uganda (ndlr: turacyatohoza abari inyuma y’icyo gihuha muri leta ya Uganda) aza gutangazwa nta bimenyetso ndetse n’amakuru ahagije, ariko bikaza gukurwa ku mbuga byari byacishijwemo mu mwanya muto.

U Rwanda rumaze kugera kure mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Ebola harimo abaganga bahuguwe, abapolisi, ingabo n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri 23000, ndetse hashyizweho ikigo gishobora kwakira abantu baramuka bagaragaweho Ebola.

Kuva virusi ya Ebola yavumburwa mu 1976, iyi ndwara yagaritse ingogo muri Afurika y’Iburengerazuba hagati ya 2014–2016 kuko yahitanye abantu basaga ibihumbi 11 muri Liberia, Guinea na Sierra Leone abandi ibihumbi barayivurwa.

Icyorezo cya Ebola cyatangiye kumvikana mu duce tugize Kivu y’Amajyaruguru muri Kanama 2018.

2019-07-19
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Editorial 26 May 2025
Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Editorial 20 Apr 2018
Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Nsanzimfura Keddy ukinira ikipe ya APR FC ashobora kwerekeza mu gihugu cya Pologne, uyu mukinnyi ashobora gutangwaho arenga miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda

Editorial 25 Mar 2021
Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Umunyarwanda TWIZERE Fideli ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yirukanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze kwamburwa ubwenegihugu yari yabonye mu buriganya

Editorial 30 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Editorial 05 Jul 2019
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa
Amakuru

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024
Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Sylvan Adams washinze Israel Premier Tech, ikipe yitabiye Tour du Rwanda 2023

Editorial 23 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru