• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Ubwanditsi 28 Aug 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

ENTEBBE — Isosiyete y’indege ya Uganda (Uganda Airlines) yatangiye gukora kuva kuri uyu wa Kabiri taliki ya 27 Kanama 2019, ikaba yahawe urwamenyo kubera kutemerera abagenzi gufotora bari muri iyo rutemikirere, nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hacicikakanaga amafoto agaragaza amatike yandikishishijwe intoki yari yahawe abagenzi, ubwo bajyaga muri Kenya. Abandi bayirutsemo kubera kugaburirwa agatogo mu ndege.

Nkuko za raporo zigaragazwa n’abari mu ndege yo mu bwoko bwa Bomardier CRJ-900, abanyamakuru bajyaga ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta, mu rwego rwo gutangiza iyo sosiyete, bahawe gasopo yo kutazongera guhirahira bafotora nyuma “kudukoza isoni.”

Umunyamakuru ukorera ikinyamakuru The Observer Nicholas Bamulanzeki akaba ariwe wakwirakwije aya mafoto, aho hasi ku mafoto, ari nayo ntandaro y’izo nkwenene kuri iyo sosiyete, byashyizwe ku karubanda bose babireba.

Ifoto yafotowe na Bamulanzekii n’ikinyamakuru The Observer yari ifite inyandiko hasi yayo igira iti: “ Itahwa ry’isosiyete y’indege ya Uganda (Uganda Airlines).”

Iyi nyandiko ikaba yatumye iyi sosiyete y’indege  ihabwa inkwenene kubera gutanga amatike yandikishijwe intoki “muri iki cyinyejana.”

Nkaho ibyo bidahagije, iyi sosiyete nshyashya ku isoko, ikaba yibasiwe n’ikinyamakuru The Monitor, aho umwanditsi mukuru w’iki kinyamakuru Odoobo Charles Bichachi yanenze cyane iyi sosiyete kubera kugaburira abagenzi bari muri iyo rutemikirere agatogo-aho yavuze ko utari umuhango wo kugaragaza umuco w’igihugu.

Bwana Bichachi yavuze ko byatumye yibaza ko iyi sosiyete izajya igaburira abagenzi agatogo, aho atigeze arya indimi, abwira ubuyobozi bw’indege ko bagomba gushyira “santima iruhande ntibagerageza kuvanga ibyokurya bya gakondo n’imikorere myiza.”

“Agatoogo”! Kuki batibaza impamvu sosiyete y’indege ya Etiyopiya itajya igaburira abagenzi  Injera, cyangwa se isosiyete y’indege ya Kenya (Kenya Airways) ngo igaburire abagenzi ubugari na nyama choma?” akaba yaratangajwe nuko umuntu yakwibwira ko ibyo kurya akunda byagaburwa no mu ndege.

Bwana Bichachi akaba yababuriye ko agatogo gatuma munda hamera ukuntu, ati bityo gashobora no gutuma intebe zo mu ndege zandura bitewe nuko munda hashobora kwigaragambya bikabyara ibindi.  Reba ifoto aho umugenzi yarutse kubera kugaburirwa agatoogo.

“ Abo baba bashaka agatogo, bajye babereka kwa Nalongo  bamaze kugera ku Cyibuga cy’indege bityo abagenzi bagafungura mbere yuko binjira mu ndege”- Bichachi.

Bwana Bichachi akaba yagiriye inama ubuyobozibw’indege kujya butegura ibiryo byoroheje nka Rolex n’ibindi biryo bidatinda mu nda.

“Ku byerecyeye Rolex, yego ni byiza. Iroroshye, isa neza, irumutse kandi n’abagenzi singombwa ko bagaburirwa capati yose n’igi kuko bishobora gucibwamo uduce duto”Bichachi.

2019-08-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ibiganiro ku mutekano wo mu muhanda nibyo byaranze umunsi wa gatanu w’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Ubwanditsi 16 Jun 2016
Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri  yashimuswe  na CMI

Uganda : Umunyamakuru wa New Vision Charles Etukuri yashimuswe na CMI

Ubwanditsi 13 Feb 2018
Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?

Ubwanditsi 31 Jul 2025
Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Kayumba Rugema wakunze kumvikana atuka abayobozi b’u Rwanda, asanga icyitwa “opozisiyo” ari ubuhungiro bw’abicanyi n’abandi banyabyaha.

Ubwanditsi 14 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda
ITOHOZA

Gatsinzi wakorewe iyica rubozo na CMI yasubije Umugande Barnabas wandikiye abakuru ba Uganda n’u Rwanda

Ubwanditsi 13 Jan 2019
Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.
ITOHOZA

Ibaruwa ifunguye Paulo V yandikiye Me. Evode Uwizeyimana ku kibazo cyo gushotora Musenyeri Nzakamwita.

Ubwanditsi 20 Dec 2016
Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi
Mu Rwanda

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Ubwanditsi 08 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru