• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Editorial 18 Sep 2019 IKORANABUHANGA

Facebook yatangaje ko igiye gushyiraho inteko cyangwa inama y’ubutegetsi yigenga izajya ifata ibyemezo birebana n’ibicishwa kuri urwo rubuga nkoranyambaga kandi ibyemezo byayo bishobora kujya bivuguruza ibyafashwe na Mark Zuckerberg wayishinze.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Facebook yatangaje uburyo iyo nteko izaba iteye nubwo hakiri ibigomba kunozwa ngo inshingano zayo zirusheho kunoga.

Imyanzuro izajya ifatwa n’iyo nteko izaba ikomeye kuko ubuyobozi bwa Facebook nta burenganzira bwo kuyihindura buzaba bufite.

Facebook ivuga ko iyo nteko izaba igizwe n’abantu bari hagati ya 11 na 40, buri umwe akazaba afite manda y’imyaka itatu.

Iyo nteko izaba ifite ububasha bwo gufata imyanzuro yihariye ku bibazo runaka, icyakora nta bubasha bwo guhindura imigabo n’imigambi bya Facebook nyir’izina izaba ifite nubwo ishobora gutanga ibitekerezo ku migambi ikwiriye guhinduka cyangwa kuvugururwa.

CGTN yatangaje ko ikibazo kizajya kijyanwa mu nteko ya Facebook mu gihe izindi nzego zose z’icyo kigo zananiwe.

Facebook ivuga ko atari buri kibazo n’kijyanye n’ibyavuzwe cyangwa byakozwe ku rubuga kizajya kijyanwa mu nteko, keretse icyo babona gishobora kugira ingaruka ku bantu benshi.

Abakoresha Facebook bahuye n’ibibazo bikomeye bazajya bandikira inteko bayisaba kurenganurwa, noneho ihitemo abo ivugana na bo imbonankubone bitewe n’uburemere bw’ikibazo bagaragaje.

Mark Zuckerberg washinze Facebook mu itangazo ryasohowe yagize ati “Nitwe tugomba gukomeza ibyemezo dufata buri munsi kandi buri cyumweru dufata imyanzuro miliyoni na miliyoni ijyanye n’ibyo dutangaza. Gusa ntabwo ikigo kigenga nkatwe cyakabaye gifata imyanzuro ikomeye cyonyine.”

Facebook yatangaje ko izabanza guhitamo abayobozi b’inteko, nyuma bahitemo abandi bazaba bayigize.

Iki kigo kimaze igihe mu bibazo byo kuregwa kwinjira cyangwa kugurisha amakuru y’abagikoresha mu buryo batazi ndetse no gukorana n’abagizi ba nabi bikamenyekana igihe cyarenze.

Nubwo iyo nteko yajyaho, bizasaba ingufu Facebook kwerekana ko ibyemezo by’inteko bifatwa mu bwisanzure cyane cyane ku bibazo bitavugwaho rumwe.

Src : igihe.com

2019-09-18
Editorial

IZINDI NKURU

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Editorial 02 Apr 2019
Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Editorial 11 Oct 2018
‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

‘Feu Rouge’ zo muri Kigali zigiye kuvugururwa zikemure umubyigano w’imodoka

Editorial 06 Jan 2018
Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Editorial 25 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa  KM 550 n’amaguru
HIRYA NO HINO

Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa KM 550 n’amaguru

Editorial 10 Nov 2016
Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda
IKORANABUHANGA

Hagiye koherezwa mu kirere icyogajuru kizakwirakwiza Internet mu mashuri yo mu Rwanda

Editorial 27 Feb 2019
Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi
Mu Rwanda

Imyiteguro n’ishyirwamubikorwa by’u Rwanda mu gukumira icyorezo cya COVID-19 ishobora kuzarugeza ku ntsinzi

Editorial 15 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru