• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Facebook igiye gushyiraho inteko izajya ifata ibyemezo birimo ibivuguruza abayishinze

Ubwanditsi 18 Sep 2019 IKORANABUHANGA

Facebook yatangaje ko igiye gushyiraho inteko cyangwa inama y’ubutegetsi yigenga izajya ifata ibyemezo birebana n’ibicishwa kuri urwo rubuga nkoranyambaga kandi ibyemezo byayo bishobora kujya bivuguruza ibyafashwe na Mark Zuckerberg wayishinze.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Facebook yatangaje uburyo iyo nteko izaba iteye nubwo hakiri ibigomba kunozwa ngo inshingano zayo zirusheho kunoga.

Imyanzuro izajya ifatwa n’iyo nteko izaba ikomeye kuko ubuyobozi bwa Facebook nta burenganzira bwo kuyihindura buzaba bufite.

Facebook ivuga ko iyo nteko izaba igizwe n’abantu bari hagati ya 11 na 40, buri umwe akazaba afite manda y’imyaka itatu.

Iyo nteko izaba ifite ububasha bwo gufata imyanzuro yihariye ku bibazo runaka, icyakora nta bubasha bwo guhindura imigabo n’imigambi bya Facebook nyir’izina izaba ifite nubwo ishobora gutanga ibitekerezo ku migambi ikwiriye guhinduka cyangwa kuvugururwa.

CGTN yatangaje ko ikibazo kizajya kijyanwa mu nteko ya Facebook mu gihe izindi nzego zose z’icyo kigo zananiwe.

Facebook ivuga ko atari buri kibazo n’kijyanye n’ibyavuzwe cyangwa byakozwe ku rubuga kizajya kijyanwa mu nteko, keretse icyo babona gishobora kugira ingaruka ku bantu benshi.

Abakoresha Facebook bahuye n’ibibazo bikomeye bazajya bandikira inteko bayisaba kurenganurwa, noneho ihitemo abo ivugana na bo imbonankubone bitewe n’uburemere bw’ikibazo bagaragaje.

Mark Zuckerberg washinze Facebook mu itangazo ryasohowe yagize ati “Nitwe tugomba gukomeza ibyemezo dufata buri munsi kandi buri cyumweru dufata imyanzuro miliyoni na miliyoni ijyanye n’ibyo dutangaza. Gusa ntabwo ikigo kigenga nkatwe cyakabaye gifata imyanzuro ikomeye cyonyine.”

Facebook yatangaje ko izabanza guhitamo abayobozi b’inteko, nyuma bahitemo abandi bazaba bayigize.

Iki kigo kimaze igihe mu bibazo byo kuregwa kwinjira cyangwa kugurisha amakuru y’abagikoresha mu buryo batazi ndetse no gukorana n’abagizi ba nabi bikamenyekana igihe cyarenze.

Nubwo iyo nteko yajyaho, bizasaba ingufu Facebook kwerekana ko ibyemezo by’inteko bifatwa mu bwisanzure cyane cyane ku bibazo bitavugwaho rumwe.

Src : igihe.com

2019-09-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

U Rwanda rufite icyizere ku ikoranabuhanga rishya ryo kubaga umubiri udafunguwe

Ubwanditsi 02 Mar 2018
Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Abasaba viza zo kujya muri Amerika bahawe umukoro

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Ubwanditsi 16 Jul 2019
EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

Ubwanditsi 26 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa
Amakuru

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025
Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?
Amakuru

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwanditsi 04 Oct 2024
Nyamagabe: Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu
Mu Rwanda

Nyamagabe: Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu

Ubwanditsi 08 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru