Ku munsi w’ejo, Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, Patricia Scotland, batangaje ko inama ya CHOGM (Commonwealth Heads Government Meetings) izahuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma izaba tariki 22 Kamena 2020 muri Kigali Convention Center, abazayizamo bizezwa kuzafatwa neza.
Ibi perezida Kagame na Scotland babitangarije i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo batangazaga ku mugaragaro ko iyi nama izabera mu Rwanda bakemeza ko abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 53 bazayitabira.
Kuva tariki ya 21 Mata 2018, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihe Therese May atangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruzakira CHOGM2020, ibigarasha n’abanzi b’u Rwanda bakoze iyo bwabaga ngo baburizemo icyo gikorwa haba mu bitangazamakuru ndetse bitwaje naya miryango yitwa ko iharanira uburenganzira bwa Muntu ariko biba iby’ubusa. Byageze naho Imitwe y’iterabwoba ishyigikiwe na Uganda igaba ibitero nyuma y’iminsi mike hemejwe ko CHOGM2020 izabera mu Rwanda.
Iyi nama ya CHOGM2020 ni ku nshuro ya kabiri igiye kubera muri aka karere kuko ubwa mbere yabereye muri Uganda mu mwaka wa 2007. Uburyo yagenze muri Uganda byabaye inkuru kugeza n’uyu munota, atari ukubera uburyo yateguwe ahubwo ruswa yo mu rwego rwo hejuru yagaragayemo uhereye ku bayobozi bakuru barimo Visi Perezida Gilbert Bukenya na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sam Kutesa. Tubibutse ko muri gahunda ya Ruswa, Kutesa aba ahagarariye Perezida Museveni nka muramu we.
Amatsinda yose mu nzego zitandukanye yavuzwemo ruswa ariko aho yakabije naho Uganda yavuzeko yaguze imodoka nyinshi za BMW zo gutwara abanyacyubahiro ku giciro cyo hejuru nyuma bikaza kugaragara ko izo modoka zitaguzwe ahubwo zakodeshejwe muri Afurika y’Epfo aho kugurwa mu Budage. Komite igenzura imikoreshereze y’imari ya leta mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yatumyeho abavuzweho ruswa ariko kuko inteko igizwe ahanini na NRM yanga kubakuraho icyizere.
Bitangira, Ingengo y’Imari ya Uganda yo kwakira CHOGM yari miliyari 180 z’amashiringi, nyuma ziba miliyari 278, hanyuma miliyari 300, birangira zibaye miliyari 380 z’amashiringi (hafi miliyoni 170 z’amadorali y’Amerika).
Abayobozi muri Uganda batanze amasoko mbere yuko basinya contract bakorana n’abafite imiriimo ngo babone icya cumi. Aha twavuga nka Karim Hirji nyiri IMPERIAL Royale Hotel Kampala wahawe miliyoni 2,6 z’amadorali ngo azakire abashyitsi baje mu nama ariko yaragambanye n’abayobozi ba Uganda ko abashyitsi baziyishyurira ayo mafaranga nyuma ayo yahawe bakayagabana. Buri mushyitsi yishyuraga amadorali Magana atanu ku munsi kandi byari byitezwe ko ari Leta iri bubishyurire.
Inzego zose zateguye CHOGM muri Uganda zagaragaje ruswa y’umurengera kuko amahanga yose yarahagurutse arabyamagana. Aha twavuga nk’Ubuholandi muri Mata 2011 bwafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yageneraga Uganda ingana na miliyoni 3,2 z’amayero kuberako Leta itagize icyo ikora ngo ihane abagaragaye muri Ruswa yatanzwe mugihe Uganda yakiraga CHOGM 2007. Abaterankunga bari bamaze imyaka isaga ine bijujutira umuco wo kudahana wa Ruswa muri Uganda. Ahubwo gusirasira mu manza mu gihe cy’imyaka itanu nabyo byatwaye akayabo k’amafaranga.
Uyu mwaka, Kigali yabaye iyakabiri muri Afurika nyuma ya Cape Town iza ku mwanya wa mbere mu kwakira inama mpuzamahanga no kwakira ibirori nkuko byatangajwe na International Congress and Convention Association (ICCA).
Perezida w‘iyi mpuzamashyirahamwe Dame Louise Martin, wari mu Rwanda mu minsi ishize yavuze ko n’ubwo u Rwanda rumaze imyaka 10 gusa rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza, imiyoborere n’imikorere yarwo byagaragaje ko ari igihugu cy’ingirakamaro muri uyu muryango.
Yagize ati “Nari ndi hano mu myaka 3 ishize, kuko ni ho habereye inama nk’iyi ku rwego rwa Afurika. Ibyo nabonye mu gihe nahamaze byanyeretse ko iki gihugu gitera imbere binatuma nyuma y’ibyumweru 3 mpita ngaruka nzanye n’inkoni y’umwamikazi. Maze kwirebera uburyo iyi nkoni yakoreshejwe abantu b’imihanda yose bari hano ubona bafite akanyamuneza, basangizanya ibyo bayiziho,.. narabyitegereje mbibonamo ishusho y’uburyo Kigali n’u Rwanda rutera imbere. N’ubwo u Rwanda ari cyo gihugu navuga ko ari gishya kurusha ibindi muri uyu muryango, nabwiye minisitiri nti ndabona mwakwakira inteko rusange yacu. Ntabwo ari igihugu cyose n’ubwo cyaba ari kinini usanga gifite ubushobozi bwo kwakira iyi nama ngo igende neza na cyo kibashe gucuruza isura yacyo muri uyu muryango, ariko u Rwanda rwo rurimo kubikora neza mu buryo butangaje!”