• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Kagame yakoze ibyiza ariko ntashinzwe kuyobora Isi yose – Igisubizo ku munyamakuru wa Al Jazeera

Ubwanditsi 10 Oct 2019 POLITIKI

Tariki 7 Ukwakira 2019, Al Jazeera yatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Kagame ntakwiriye gutinya abatavuga rumwe na we”, aho umunyamakuru wayanditse Rashid Abdallah avugamo urutonde rurerure rw’ibyiza Perezida Kagame yakoze, ariko agasoza avuga ko Kagame atangiye kwerekeza mu nzira itari yo.

Tariki 7 Ukwakira 2019, Al Jazeera yatangaje inkuru ifite umutwe ugira uti “Kagame ntakwiriye gutinya abatavuga rumwe na we”, aho umunyamakuru wayanditse Rashid Abdallah avugamo urutonde rurerure rw’ibyiza Perezida Kagame yakoze, ariko agasoza avuga ko atangiye kwerekeza mu nzira itari yo.

Reka twemere ko Abdallah na we yemera ko Perezida Kagame ari umuyobozi w’icyitegererezo wateje imbere igihugu kikava habi ubu kikaba ari intangarugero.

Mu nkuru ye, agira ati “Perezida Kagame aracyashyigikiwe n’abaturage ndetse abanyarwanda benshi bamubona nk’umuyobozi udasanzwe wazanye amahoro n’umutekano mu gihugu cyari cyarasenywe na Jenoside.

Guhera ubwo ingabo yari ayoboye zafataga ubutegetsi, zigahagarika Jenoside akagirwa umuyobozi, yakoze byinshi bigamije guhindura u Rwanda rukaba rwiza.

Akwiriye gushimirwa kuba yarateje imbere ubukungu no kuba yarwanyije ruswa. Yafunguriye amarembo ubushabitsi, ateza imbere ingeri zindi zitandukanye z’ubukungu ku buryo igihugu kiri ku mwanya wa 29 mu korohereza ishoramari ku Isi.”

Abdallah akomeza agira ati “Yakoresheje inkunga z’amahanga neza n’umutungo kamere w’u Rwanda awukoresha neza. Bitandukanye n’ibindi bihugu bivuga ko byateye imbere ku mpapuro gusa, u Rwanda rwateye imbere mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ubuvuzi, n’ibindi byazamuye bikomeye imibereho y’umuturage. Yashyize abagore benshi mu myanya ya politiki, aho 64 by’abagize umutwe w’abadepite ari abagore, ari nawo mubare munini ku isi.”

“Yakuyeho ibyo kugendera ku moko byayogoje hafi umugabane wose, azana ubumwe mu gihugu nyuma ya Jenoside. Mu myaka mike ishize, u Rwanda ni icyitegererezo muri Afurika.”

Umunyamakuru wa Al Jazeera yakomeje ati “Benshi mu banyarwanda bashyigikiye Perezida. Guhera agiye ku butegetsi mu myaka 25 ishize, Perezida Kagame yatsinze amatora inshuro eshatu ku majwi menshi cyane. Mu 2015 abanyarwanda benshi batoye bavugurura Itegeko Nshinga ngo Perezida uriho agumeho kugeza mu 2034.”

“Mu gihe ibintu nk’ibyo byateje imvururu mu bindi bihugu bituranyi nk’u Burundi na Congo, nta mvururu zatewe no kuvugurura Itegeko Nshinga mu Rwanda. Abanyarwanda ahubwo bagaragaje ko bashyigikiye Perezida bemeza ko yagize uruhare mu guhagarika Jenoside no kubaka igihugu cyari cyarabaye umuyonga.”

Igitangaje, umwanditsi w’inkuru uvuga ko Perezida wakoze ibidasanzwe, wavanye igihugu ahabi aho cyari kigiye guhanagurwa ku ikarita y’isi, abaturage bacyo bagiye kuzimira, noneho ngo ari mu nzira mbi.

Abdlallah mu nkuru ye yagize ati “Nta rirarenga ngo agarure ibintu mu buryo. Aracyafite amahirwe yo kwirinda gusenya igihugu cye no kwirinda kugenda nabi nka benshi bamubanjirije.”

Ariko se, ni ikihe cyaha Perezida yaba yarakoze kuba abanyarwanda benshi bamushyigikiye? Ni ikihe cyaha ku muntu Abdallah we yivugira ko ‘yazamuye imibereho y’abaturage’?.

Abdallah arakomeza ati “Mu bigaragara Kagame ari mu bibazo nadafungura urubuga rwa politiki ngo habeho guhangana. Agomba kubona ko natareka ngo abanyarwanda bamenyere demokarasi, igihugu gishobora gusubira aho cyavuye.”

Umuntu yakwibaza aho abazateza ibibazo bazaturuka mu gihe ‘abanyarwanda benshi bashyigikiye Perezida’. Ikindi, ni ubuhe buryo bundi Kagame azakoresha ngo abanyarwanda bamenyere demokarasi niba ‘bishimira imibereho myiza’ bagejejweho na we ?

Umuntu yakwibaza ngo ku bwa Abdallah, demokarasi ni iki? Ni iyihe demokarasi ashakira abanyarwanda itari iy’abanyarwanda?

Mu gusobanya kwinshi arongera ati “Isi yose ihanze amaso Kagame kandi ikaramu y’amateka ye ayifite mu biganza. Ese azatuma demokarasi yubatse mu Rwanda itera imbere akomeze kubera urugero ibindi bihugu?”

Umuntu asigara yibaza niba urukundo no gushyigikirwa Kagame yeretswe n’abanyarwanda byari ibyo kubaka demokarasi mu isi cyangwa niba kwari ukugira ngo akomeza kubaha ibiteza imbere imibereho yabo.

Src: IGIHE

2019-10-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Loni yashavujwe n’ihutazwa ry’abaturage n’abihayimana bigaragambyaga bamagana Kabila

Ubwanditsi 23 Jan 2018
Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Ubwanditsi 25 May 2025
Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana

Ubwanditsi 07 Feb 2020
Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana
POLITIKI

Hon Rucibigango yashinje Abafaransa babiri guhanura indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées
INKURU NYAMUKURU

Ibyitezwe mu biganiro byihariye hagati ya Perezida Kagame na Perezida Macro ejo bundi i Élysées

Ubwanditsi 21 May 2018
Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite
Amakuru

Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Sam Karenzi yeguye kuri uwo mwanya kubera impamvu ze bwite

Ubwanditsi 17 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru