• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Perezida Museveni akomeje kwiyerurutsa ku bibazo Uganda ifitanye n’u Rwanda

Editorial 18 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aratangaza ko ntacyo yatangariza itangazamakuru ku byo avugana na mugenzi we w’u Rwanda ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, ariko ashimangira ko ibyo yemeye mu Masezerano bashyiriyeho umukono i Luanda, ari byo akora.

Ibi perezida Museveni yabitangarije mu kiganiro cyihariye yahaye BBC, aho yirinze gusubiza ibibazo birebana n’ubwumvikane bucye bumaze igihe bwumvikana hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bumaze igihe mu bushyamirane bugaragara cyane mu bitangazamakuru by’umwihariko ibibogamiye ku butegetsi.

Bwana Museveni yabwiye BBC ko no kuba aya makimbirane agaragara mu itangazamakuru ari ikibazo.

Muri Kanama nibwo Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni bashyize umukono ku Masezerano y’Ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi, agamije kurangiza ibibazo bya politiki bifitanye. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda, ahagarikiwe na Perezida wa Angola ndetse n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri iki kiganiro na BBC, Museveni yumvikanishije ko ibyo yemeye ari byo akora, nubwo atavuga igihe yumva ikibazo kizarangirira usibye kuvuga ko akiganira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.

Ati: “Icyo nakubwiye, sindi bubwire itangazamakuru ibyo mfite umwanya wo kuganira na Perezida Kagame mu nama ya twenyine”.

Ubushyamirane bw’ubutegetsi bwombi bwagize ingaruka mu bukungu no ku mibereho y’abaturage

Kuva mu kwa kabiri umupaka wa Gatuna, niwo wa bugufi kugera i Kigali, ntufunguye ku modoka nini zavanaga ibicuruzwa muri Uganda.

Abaturage b’u Rwanda bakoresha inzira y’ubutaka ntibemerewe kwambuka bajya hakurya muri Uganda.

Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufunga abaturage barwo binyuranyije n’amategeko no gufasha umutwe wa RNC n’imitwe bifatanyije irwanya u Rwanda, mu gihe Uganda ishinja U Rwanda gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo.

Inama iheruka kubera i Kigali kuwa 16 Nzeri, hagati y’intumwa z’ibihugu byombi mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda yari yemeje ko gusebanya binyuze mu itangazamakuru bikwiye guhagarara.

Ntihaciye kabiri ariko inkuru nk’izo ziganjemo poropaganda zikomeza gusohoka mu binyamakuru cyane cyane ibyo muri Uganda bishyigikiye ubutegetsi nka New Vision na Chimpreports, ndetse bibiviramo no guhagarikwa mu Rwanda.

Kuri iki Museveni yabwiye BBC ati:”Ikibazo ni uko abayobozi babona bashobora gukemurira ibibazo mu itangazamakuru, kandi bafite ibindi byangombwa byose [byabafasha gukemura ibibazo].

“Kuki najya mu binyamakuru kugaragaza ko njyewe ndi mu kuri naho uwundi ari mu makosa?”

Inama yahuje abategetsi b’impande zombi i Kigali yagombaga gukurikirwan’iya Kampala yari kuba tariki 16 z’uku kwezi kw’Ukwakira ariko iyi ntiyabashije kuba ndetse nta n’impamvu kugeza ubu iragaragazwa n’ubutegetsi bwa Uganda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, akaba yatangaje ko bagitegereje igihe Uganda izababwirira igihe inama izabera.

Birakekwa ko impamvu nyamukuru yabujije inama ya Komisiyo y’impande zombi ireba iby’amasezerano y’Angola yari kubera i Kampala, ari uko hari indi nama ya RNC yitabiriwe na Kayumba Nyamwasa iri kubera Entebbe yiga ku kibazo cy’amakimbirane ari muri uyu mutwe w’iterabwoba wa P5. ifashwa na Uganda. Ikibazo nyamukuru ni ukwiga kuri Ben Rutabana n’ibirego by’umugore we amaze gukwiza muri z’Ambasade zose atabariza umugabo we washimutiwe muri Uganda.  Umuhuza muri ibi biganiro ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwererane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire nayo ibarizwa muri P5.

2019-10-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Editorial 01 Jan 2025
Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Perezida Kenyatta si umuhuza w’u Rwanda na Uganda – Minisitiri Nduhungirehe

Editorial 12 Mar 2019
Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Aho bukera Tshisekedi arabarutsa amadolari yabahaye ngo badobye amatora mu Rwanda bikabananira

Editorial 12 Jul 2024
Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Editorial 19 May 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru