• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Umutwe FRB-ABARUNDI wigambye igitero gikomeye cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’u Burundi

Ubwanditsi 21 Nov 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Umutwe uharanira impinduramatwara mu Burundi (FRB-Abarundi) wigambye igitero cyagabwe kuwa 17 Ugushyingo, ku birindiro by’ingabo z’u Burundi, bikagwamo abagera kuri 38.

Mu itangazo wageneye abarundi ndetse n’umuryango mpuzamahanga, uyu mutwe wavuze ko ari wo wagabye iki gitero abatangabuhamya bavuga ko cyari gikomeye cyane.

Wagize uti “Umutwe FRB-ABARUNDI, uramenyesha abarundi n’amahanga ko ko ari wo wateye ibirindiro cyari i Mabayi-Marura byariho abasirikare ba FDN 112, interahamwe 30, Imbonerakure 18, bose hamwe bari 160. Hapfuye 38, hakomeretse bane, 18 bararokotse naho ababuze ni 100. Ingabo zacu ziri mu gihugu hagati”.

Mu gusobanura impamvu z’iki gitero, FRB-Abarundi wavuze ko ‘babonye ko Perezida Nkurunziza ndetse n’ubutegetsi bw’ishyaka rye CNDD-FDD, bishe amahame yose ya demokarasi abaturage b’u Burundi bakesha amasezerano ya Arusha’.

Ko wabonye umunyagitugu Nkurunziza yashenye ubumwe bw’Abarundi akoresheje politiki y’ivangura, kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kwanga kwicara ku meza y’ibiganiro.

Itangazo rikomeza rigira riti “FRB-Abarundi irahamagarira abaturage bose kuyishyigikira, ibizeza kurwanya ubutegetsi bwa Nkurunziza kugeza habonetse ukwibohora kuzuye”.

FRB-Abarundi uvuga kandi ko hari ingabo za leta zabisunze muri uru rugamba rwo gukuraho ingoma ya Nkurunziza. Uyu mutwe kandi waburiye Imbonerakure, Polisi, abasirikare n’abarundi kwitandukanye n’ingoma ya Nkurunziza yica abaturage bitaba ibyo bakazirengera ingaruka.

Nyuma y’iki gitero Umuvugizi w’Igisirikare cy’ u Burundi, Major Emmanuel Gahongano, yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko abarwanyi bateye baturutse mu Rwanda, gusa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko atari ubwa mbere u Burundi bushinje u Rwanda ibintu bidafite ishingiro.

2019-11-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026
Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga

Muri Uganda haratutumba imvururu kubera Perezida Yoweri K. Museveni ushaka guhindura itegekonshinga

Ubwanditsi 20 Jan 2022
U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero

U Buyapani: Abasaga 100 bishwe n’umwuzure, abandi benshi baburirwa irengero

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Ishyano riragwira: Thomas Nahimana yashinze irimbi kuri Internet aho imva ihagaze amadorali 161

Ubwanditsi 25 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

New York : Perezida Kagame yitabiriye  inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye
POLITIKI

New York : Perezida Kagame yitabiriye inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC
ITOHOZA

Gen. Ngendahimana yasezerewe muri RDF atanga ubutumwa kuri FDLR yakoreye na RNC

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame
POLITIKI

Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame

Ubwanditsi 03 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru