• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga

Isesengura; Komite nshya ya RNC Uganda, ikimenyetso simusiga cyuko RNC yabaye nkaya nkende ishaje yananiwe kurizwa igiti yiyurizaga

Ubwanditsi 22 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Ku italiki 13 ugushyingo 2019 , nibwo RNC yashyizeho Komite i Bugande ; iyo urebye abagize iyo Komite biguha isura nyayo yerekana icyo RNC aricyo kubera ibikorwa n’amateka by’abayigize abo ari abo.

RNC ni umutwe w’iterabwoba ugizwe naba mafia ruharwa bahunze ubutabera cyangwa banyereje umutungo mu gihugu.  Abayigize nabo ni abantu b’ibisambo , bampemuke ndamuke kandi babirasi kabuhariwe.

Mpereye kuri Déo Nyirigira yavuye mu Rwanda atorotse yarateje uruhagarara mu madini. Mbere yo guhunga yabanje no kuvuga murusengero ko mu Rwanda hagiye kuba intambara kugirango ateze impagarara bamukurikire.

Christophe Busigo: Uyu mugabo usibye kuba ari umusazi mu mutwe kubera ukuntu akabya akanabomborekanya amagambo,  yavuye mu Rwanda yibye amafaranga yari yaratanzwe na MINALOC yo kubaka amadamu mu ntara y’iburasirazuba ahungira muri Kenya. Nyuma yaho, Frank Ntwali yamukuyeyo amwijeje ibitanganza amujyana muri Uganda ariko ubu bakaba badacana uwaka na Ntwali.

Amakuru aturuka mu nzego zo hejuru za RNC avugako ko Christophe Busigo ariwe Nyirabayazana w’inshingwa rya Komite nshyashya ryanze kwemerwa n’Umuhutu wa Kayumba ariwe Jerome Nayigiziki nk’uko bigaragara mu itangazo rya Nayigiziki, Rushyashya ifitiye Copie.

Nayigiziki nyuma yo kubona ibaruwa yanditswe na Charles Lwanga imumenyesha abagize Komite ya RNC muri Uganda, yabasubije ko baba baretse kuyitangaza kuko bidahuye n’ amahame na statut ya RNC.

Tugarutse kuri Busigo ni umuntu uzwiho ubutiriganya bukabije akoresheje ubugambo busize umunyu, iyo  yakwitumye ntiwamuva munzara,  ariko akaba n’umuntu uzi guhangana kuko ntiwapfa kumwisukira. Akaba akomeje guhangana bikomeye na muramu wa Kayumba Nyamwasa ariwe Frank Ntwali ndetse akanamutuka kumugaragaro, aherutse no gutuka Prossy Bona uri ku ibere akaba ariwe ushyigikiwe na Frank Ntwali, Epimaque, Nyarwaya ndetse nabandi

Dr. Ruvuma ; we azwiho kuba ari umuhuzabikorwa w’ibikorwa byitera bwoba akaba yari inyuma yo kohereza abantu bafatiwe Kikagati ubwo bajyaga mu Burundi kurema umutwe w’iterabwoba . Ruvuma yagize uruhare runini mu kubuza police ya Uganda mu kubafunga yifashishije ko ari mubyara wa Museveni akaba ndetse akorana byahafi n’urwego rwubutasi rwa CMI .

Abandi bagize RNC nabo n’uko mbese ninka byabindi ngo ibisa birasabirana.

Umubitsi wabo we ni agahomamunwa ninko kubitsa impyisi inyama ntumbaze niba hari icyo azaramura. Patrick Tumwine, ubusanzwe yari umukozi w’ikigo cy’imisoro mu Rwanda ( RRA) akorera ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe ntiyahakana ubwe ko atibye amadorari 50$ y’umugenzi yaratanze yishyura visa kuko yafatiwe mu cyuho.

Usibye kuba iyo Komite nshya yaranze kwemerwa na Frank Ntwali dore ko ariwe uvuga rikijyana muri iyi minsi, mu gihe Kayumba Nyamwasa yarwaye umutima akaba yipfuritse mu mwobo nk’inyaga cyangwa uruziramire; Ntibishoboka ko iyo Komite yagira icyo igeraho kuko bose ni abanyabyaha aho bameze nka bya bihanga by’ingurube bitahurizwa mu nkono imwe.  Abagize RNC niza senene ziryana hagati yazo kandi uzitegereje ahari.

2019-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Ubwanditsi 29 Dec 2017
ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

ICC izatangira kuburanisha urubanza rwa Al Mahdi mu kwezi gutaha

Ubwanditsi 12 Aug 2016
Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Umukobwa wa Armando Guebuza wahoze ayobora igihugu cya Mozambique yishwe arashwe n’umugabo we

Ubwanditsi 15 Dec 2016
“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

“Urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa rwari ruzi ko Guverinoma bashyigikiye ari yo yakoraga Jenoside.”-Rtd Lt.Col. Guillaume Ancel

Ubwanditsi 25 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome
Amakuru

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Ubwanditsi 21 Jan 2025
Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya
POLITIKI

Leta y’u Rwanda yaburiye ibihugu bikomeje gushyigikira imitwe y’inyeshyamba ziyirwanya

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$
UBUKUNGU

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Ubwanditsi 11 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru