• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Ubwanditsi 03 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma yuko Jean Paul Turayishimye wari Komiseri ushinzwe ubushakashatsi ndetse akaba n’umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC yanditse ibaruwa isezera ku mwanya w’ubuvugizi tariki ya 25 Ukwakira 2019, inama ya RNC yateranye ku munsi w’ejo yamwirukanye no ku mwanya wa Komiseri ushinzwe ubushakashatsi. Mu mpamvu bashyize imbere hari ukwigomeka n’ubugambanyi. Ngo mu mpamvu Jean Paul yatanze harimo ko adashaka kugaragara muri Rushyashya kandi iba itangaza ibyabaye.

Icyo bapfa na Rushyashya ni ukuvuga ukuri.

Ibi bibaye mu gihe RNC isa naho yabuze aho yerekeza dore ko abitwaga ko bari mu nzego zabo mu bihugu bya Canada nabo birukanywe abandi bakishyiraho.

Ibi bigaragaza ko nta buyobozi buhamye bwo muri RNC, ko igikorwa cyose ari icyo Kayumba Nyamwasa  na Muramu we Frank Ntwali bashaka. Ubundi umuhutu wabo nkuko bamwita, Jerome Nayigiziki agashyira umukono ku mpapuro. Muri iyo nama kandi Etienne Mutabazi niwe washyizweho nk’umuvugizi wuwo mutwe w’iterabwoba.

Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC, yahyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’ubutabera bw’u Rwanda. Yari inshuti magara ya Ben Rutabana, kubera inyerezwa rye, Jean Paul yasanze nawe atakwizera Kayumba akuramo ake karenge. Ubu RNC igizwe n’udutsiko dutandukanye, aho Kayumba yiyegereza abahoze muri CDR na MRND kuko abandi bamutahuye.

Dore ibaruwa yose uko iteye kuko Rushyashya yabonye copie.

Rwanda National Congress

1200 G Street,

NW, Suite 800

Washington D.C. 20005

United States of America

Washington, Tariki ya 2 Ukuboza 2019

Bwana Jean Paul TURAYISHIMYE

Komiseri Ushinzwe Ubushakashatsi

Impamvu: Guhagarikwa ku mirimo by’agateganyo

Bwana Komiseri,

Ndakumenyesha ko Komite Nshingwabikorwa y’Ihuriro Nyarwanda yateranye ku cyumweru tariki ya 1  Ukuboza 2019 yafashe icyemezo cyo kuguhagarika by’agateganyo mu mirimo yawe yose ukora mw’izina ry’Ihuriro Nyarwanda kubera impamvu nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira:

  • Kuva weguye ku mirimo yawe nk’umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda ntiwongeye kurangiza inshingano zawe za Komiseri ushinzwe ubushakashatsi
  • Wowe ubwawe wivanye cyangwa wanga kujya ku mbuga Komite Nshingwabikorwa na Biro Politike zikoresha zihana amakuru kandi waragiye ubisabwa kenshi. Hari n’aho wavuze ko udashaka kujya ku mbuga za “Rushyashya”.
  • Aho kugirango ukoreshe uburyo buteganywa n’amategeko atugenga cyangwa indi mikorere myiza yaturanze, wowe wahisemo kujya utesha agaciro ibikorwa by’Ihuriro ukorera hanze yaryo mw’itangazamakuru no ku zindi mbuga nkoranyambaga ukajijisha abakumva ugambiriye kubangamira imikorere myiza y’Ihuriro, witwaje ko hari inama udatumirwamo kandi ari wowe wiheje wivana ku mbuga zitangirwaho amakuru yo gutumira inama.

Kubera izo mpamvu kandi ishingiye ku biteganywa na sitati zitugenga n’amategeko agenga imyitwarire y’abayoboke’n’abayobozi nk’uko yemejwe kugeza ubu; Komite yafashe icyemezo cyo kuguhagarika by’agateganyo ku mirimo yose wakoreraga Ihuriro kuva taliki ya 2 Ukuboza 2019.

Nk’undi muyoboke wese kandi ukagerekaho n’akarusho ko kuba umwe mu bagize Biro Politiki, ufite uburenganzira bwo kujuririra icyi cyemezo nk’uko biteganywa mu mategeko atugenga mu gihe kitarenze iminsi 14 guhera uyu munsi (ingingo ya 36 y’Ingengamyirwarire y’abayobozi n’abayobake).

Ugire amahoro.

Bimenyeshejwe:

  • Abayobozi n’abayoboke (Bose)

Jerome Nayigiziki

Umuhuzabikorwa mukuru w’Ihuriro Nyarwanda (RNC)

(sé)

2019-12-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Perezida Museveni yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu nyuma y’impanuka y’imodoka yishe abarenga 20

Ubwanditsi 28 May 2018
Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Burundi: Igisiga cyari gihitanye amagana y’abasirikare b’uburundi bari mu ndege imana ikinga akaboko.

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubwanditsi 12 May 2022
Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Ubwanditsi 13 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020
UBUKUNGU

Guteza imbere imibereho y’abaturage bizatwara igice kinini cy’ingengo y’imari 2019/2020

Ubwanditsi 12 Jul 2019
2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA )  I Nairobi-Kenya
ITOHOZA

2016: Uko Padiri Thomas Nahimana yasebeye ku kibuga cy’indege ( JKIA ) I Nairobi-Kenya

Ubwanditsi 03 Jan 2017
Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri  zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Ubwanditsi 13 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru