Kuva RNC yashingwa mu mwaka wa 2010, yatangiye iyobya uburari ko ari ishyaka rya politiki nyamara ryari rigamije ibikorwa by’iterabwoba, ryiyongereye kuri FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda; FDLR yari imaze imyaka 14 icyo gihe igerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byageze aho bishyira hamwe haba muri politiki haba no mu bya gisirikari, noneho bafashijwe na Leta ya Uganda byeruye mu myaka itatu ishize.
Urugendo rwo guhungabanya umutekano ntirwabahiriye nubwo Leta ya Uganda ntako itakoze ngo ihuriza imitwe yose irwanya u Rwanda Kampala kugirango bahuze imbaraga. Tugiye kubagezaho icyegeranyo cyabaye mu mezi atandatu ashize kuko nibwo iyo mitwe yahuye nuruva gusenya, nubwo hari ibikorwa byabanje mbere ya Kamena 2019. Aha twavuga ifatwa no kuzanwa mu Rwanda ry’abayobozi bakuru ba FDLR bari bavuye mu nama muri Uganda ndetse na Nsabimana Callixte wiyitaga Sankara wari umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD. Ibi twabyanditseho igihe kirekire ubu tugiye kubagezaho ibikorwa bya gisirikari byakozwe mu mezi atandatu ashize.
- Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, nibwo ingabo za Kayumba Nyamwasa zabarizwaga muri Kivu y’amajyepfo zizwi nka P5, zahawe amabwiriza yo kuzamuka muri Kivu y’amajyaruguru zigasanga iza FDLR zari ziyobowe na Lt Gen Sylvestre Mudacumura, zagwaga mu mutego w’Ingabo za FARDC, abenshi bakicwa harimo uwari ukuriye ibikorwa bya gisirikari ariwe Capt Sibo Charles naho umukuru w’ingabo Maj (Rtd) Habib Mudhatiru yafatwaga mpiri yanakomeretse ku kaguru. Nyuma yuko amafoto agiriye mu bitangazamakuru nibwo abantu badakurikiranira ibya hafi politiki yo mu karere bamenye ko Kayumba Nyamwasa afite ingabo mu burasirazuba bwa Kongo, nyamara byari bimaze imyaka isaga ibiri. Habib n’ingabo ze bagejeje imbere y’ubutabera bwa gisirikari mu Rwanda.
- Taliki 18/9/2019 Gen. Sylvestre Mudacumura wari umuyobozi mukuru w’ingabo za FDLR wari warihishe itangazamakuru mu myaka 25 ishize, anashakishwa n’urukiko Mpanabyaha rwa La Haye, yishwe n’ingabo za FARDC mu gitero cyagabwe mu irindiro by’uyu mutwe aho abarinzi be bageraga kuri 120 barimo Col Serge wari umunyamabanga wihariye wa Gen Mudacumura akaba kandi yari umunyamabanga wa FDLR muri rusange, Maj Gaspard Chief Escort wa Mudacumura ,Col Soso Sixbert, n’ abandi 15 bafashwe mpiri. Mbere yuko ibi biba muri 2016 uwari Chief Escort wa Gen Mudacumura, Maj.Nsabimana Iraguha yafashwen’ingabo za FARDC, we n’abasirikari ba Kayumba bafashwe bikaba bivugwa ko aribo batanze amakuru yahoo Mudacumura yihishe.
- Taliki 8/10/2019 Igisirikare cy’u Rwanda RDF cyishe abarwanyi ba FDLR RUD URUNANA bagera kuri 19 abandi 5 barafatwa , Nyuma y’igitero bari bagabye mu kinigi bakica bunyamaswa abaturage. Bivugwa ko abarwanyi bagera kuri 45 aribo bari binjiye mu gihugu uwari ubayoboye agahungira mu gihugu cya Uganda aho akingiwe ikibaba.
- Taliki 19/11/2019 Brig Gen. Juvenal Musabyimana alias Jean Michel Africa wari umuyobozi w’umutwe wa FDLR Rud -Urunana yarishwe ndetse n’abari bashinzwe ku murinda bose bishwe n’ingabo za FARDC, ibi byabaye nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye mu Kinigi.
- Taliki 30/11/2019 Gen. Jean Pierre Gaseni wari ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare bya FLN nawe yaje kwicwa n’ingabo za FARDC. Kuri iyi tariki kandi FARDC yirukanye mu birindiro inyeshyamba za FDLR Rud- Urunana zikwirwa imishwaro zihungira muri Pariki.
- Taliki 3/12/2019 Lt Col HabimanA J. Damascene alias Manudi Asifiwe Commanda wa FDLR CRAP ( umutwe wa FDLR ugizwe n’ingabo zidasanzwe: Commando de Recherche et d’Action en Profondeur yafashwe n’ingabo za FARDC , abwo yaragiye I Goma mu butasi.
- Taliki 3/12/2019 Ingabo za FARDC zigaruriye ibirindiro bya FLN biherereye muri pariki ya Biega, naho abagera muri 450 Bafatanwa n’ibirwanisho byabo.
- Taliki 4/12/2019 mu bitero simusiga by’ingabo za FARDC nabwo byishe Col Muhawenimana Theogene alias Fetus wayoboraga bataillon AXES ya FLN yicanywe n’abandi barwanyi be bagera kuri 83 abandi 45 bafatwa mpiri , muri icyo gitero kandi abagera kuri 1300 bari barafashwe bugwate na FLN bashyikirijwe MONUSCO.
- Taliki 4/12/2019 igitero cy’ingabo za Kongo FARDC zagabye ibitero ku birindiro bya FDLR muri icyo gitondo abarwanyi barenga 300 ba FLN barayamanitse barambika hasi intwaro zabo bishyira mu maboko ya FARDC.
- Taliki ya 05/12 2019 Col Gaspard Afurika warukuriye Batayo ya FDLR yitwa Kanani, nawe yishwe mu rucyerera rwo kuri uyu munsi. Kuri iyi takiki kandi ingabo za FARDC zafashe ibirindiro bya FDLR byari biri ahitwa Parisi, aho byari biyobowe na Gen. Omega, wabonye rukomeye agakizwa n’amakuru.
- Taliki ya 06/12/2019 Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, nawe yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu ishyamba rya Kahuzi Biega kuwa 05/12/2019.
- FLN n’umutwe w’inyeshyamba w’impuzamashyaka MRCD. MRCD igizwe na CNRD-Ubwiyunge; iyobowe na Wilson Irategeka• PDR-Ihumure ya Paul Rusesabagina; • RRM Ya Nsabimana Callixte ufungiye mu Rwanda na RDI-Rwanda Rwiza ya Faustin Twagiramungu.
- Naho P5 ni umutwe w’Ingabo uhuriweho na RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi ya Victoire Ingabire nubwo yayivuyemo abonye umugambi wanze, PDP Imanzi (nayo yatangaje ko yavuyemo), PS Imberakuri, n’Ishyaka ryitwa Amahoro’s People Congress.
Biracyaza…………