• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe

Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe

Ubwanditsi 12 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Maj. Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe naho Liyetona Jean Claude afatwa mpiri.

Amakuru ava muri Fizi ho muri Kivu y’amajyepfo, aravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu sakumi za mu gitondo, umurongo w’inyeshyamba za FLN zavaga ahitwa Kirembwe mu birindiro bya Gen.Hamada berekeza I Minembwe mu rwego rwo guhunga amabombe y’indege za FARDC n’ibisasu bya rutura zimaze iminsi zimishwaho na FARDC.

FARDC yaje gusakirana  n’izi nyeshyamba imirwano yamaze amasaha abiri yatumye Majoro Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN ahasiga ubuzima ndetse na Radio nini irafatwa, muri iyi mirwano kandi , na Liyetona Jean Claude  wari ushinzwe operasiyo mu birindiro bya Gen.Hamada yatawe muri yombi na FARDC.

Ibi bibaye mu gihe izi nyeshyamba ziri gusaba imishyikirano ngo zibe zakongera kwihuza na FDLR zabagamo nyuma ya 2016 ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga, nk’ishyaka naho FLN ikaba umutwe w’ingabo ahagana mu mwaka wa 2018 babisabwe na Paul Rusesabagina havutse impuzamshyaka ya MRCD, inyeshyamba za FLN zigirwa umutungo bwite wa MRCD.

Paul Rusesabagina washinze MRCD ni muntu ki?

Paul Rusesabagina yavutse tariki ya 15/6/1954  mu cyahoze ari Komine Murama .Yavukanye n’abandi bana 8 bose hamwe bakaba ari 9  ku mubyeyi umwe, amashuriye abanza yayize mwishuri ry’abadivantiste I Gitwe, tariki ya 8/9/1967 yashatse umugore we wa mbere witwa Esthel Sembeba ariko nyuma yaje kumuta.

Bitewe n’imyitwarire mibi ya Rusesabagina yaje gutandukana n’umugore we Esthel Sembeba bafitanye abana batatu, maze mu 1981,batandukana byemewe n’amategeko .

198, kubera ingengabitekerezo ze n’ivanguramoko ryamwokamye yaje kongera gushakana n’umugore witwa Tasiyana wari umuganga mu bitaro bya Ruhengeri, nguko uko muri 1992 Rusebagina yahawe akazi n’ingabo za Habyarimana agirwa umuyobozi w’ungirije wa Hotel diplomates ikaba muri icyo gihe yari ishami rya Hotel de milles collines. Mri Jenoside Rusesabagina yahise yigarurira ubuyobozi bwa Hotel de milles collines. Yari yarahindutse indiri y’ingabo za Habyarimana zirimo Col. Renzaho na Gen. Munyakazi ndetse na Padiri Wencisilas Munyeshyaka wayoboraga Kiriziya stFamille,  ariho  naho bari bafite ibyumba bazaga gusambanyiriza abatutsikazi babohojwe.

Nyuma yaho ingabo za RPA zitsindiye urugamba ndetse zigahagarika Jenocide yakorerwaga abatutsi Rusesabagina n’umuryango we bahise bahunga, ariko baza kugaruka mu  Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri bagarutse mu Rwanda Rusesabagina n‘umuryango we bahise berekeza I Brussels mu bubirigi mu mwaka wi 1996.

Bivugwa ko aho mu bu Birigi bahise bahagura inzu yo kubamo maze nyuma yigihe gito Rusesabagina n’umuryango we berekeza I Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

2004, yasohoye film yise Hotel rwanda yaje gutuma amenyekana cyane ndetse n’uwari perezida w’Amerika mwicyo gihe George bush amuha igihembo.

Rusesabagina yaje gushinga ishyaka rya PDR IHUMURE ndetse muri 2018, nibwo yashinze ihuriro MRCD ribarizwamo n’inyeshyamba rya FLN. Rusesabagina akomeje kwamaganwa n’abanyarwanda benshi baba muri Diaspora nk’umuntu upfobya jenoside yakorewe abatutsi akomeje kwiyitirira ibikorwa byokurokora abatutsi muri Hotel de milles collines.

Kuri uyu wa gatanu, abanyarwanda baba muri  Diaspora ya  Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyane abatuye San Antonio,  bagiye kunyomoza  no gushyira ahabona ibinyoma bya Paul Rusesabagina  waciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa mukuru kuvuga jambo kubyerekeye icyerecyezo gishya aho  batuye. Abo  banyarwanda baba ku nkengero ya San Antonio batasize niyonka  bamwokeje  igitutu, birangira adahawe ijambo. ibinyoma bye no kugambanira igihugu biburizwamo. Kuva tariki 10-26 Mutarama uyu mwaka i San Antonio hari ibiganiro mu cyiswe DreamWeek.

2020-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ingaruka zo kohereza ingabo muri Kongo zikomeje kwisukiranya ku butegetsi bw’Afrika y’Epfo

Ubwanditsi 04 Apr 2024
U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

U Rwanda rwatanze umusanzu mu kwakira zimwe mu impunzi zagizwe abacakara muri Libya

Ubwanditsi 22 Nov 2017
Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Gusazira muri etage yo mu Burayi birutwa no gusazira muri gereza yo mu Rwanda – Past Nsanzurwimo Joseph

Ubwanditsi 04 Jun 2018
Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Félix Antoine Tshisekedi yakoresheje impapuro mpimbano ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Kongo, Wategereza iki cyiza kuri Perezida w’ umutekamutwe?

Ubwanditsi 11 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa
ITOHOZA

Kayumba Nyamwasa yasabye ubuhungiro mu gihugu cy’ Ubufaransa

Ubwanditsi 24 Jun 2016
Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!
Amakuru

Agatha Kanziga arataratamba ngo adashyikirizwa ubutabera, ariko amaherezo y’inzira ni munzu!Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwateye utwatsi icyifuzo cye!

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma
HIRYA NO HINO

Dore ibimenyetso 9 simusiga byakwereka ko umukobwa mukundana aguca inyuma

Ubwanditsi 05 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru