• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe

Ingabo za Rusesabagina zishiriye ku icumu, Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe

Ubwanditsi 12 Jan 2020 INKURU NYAMUKURU

Maj. Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe naho Liyetona Jean Claude afatwa mpiri.

Amakuru ava muri Fizi ho muri Kivu y’amajyepfo, aravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu sakumi za mu gitondo, umurongo w’inyeshyamba za FLN zavaga ahitwa Kirembwe mu birindiro bya Gen.Hamada berekeza I Minembwe mu rwego rwo guhunga amabombe y’indege za FARDC n’ibisasu bya rutura zimaze iminsi zimishwaho na FARDC.

FARDC yaje gusakirana  n’izi nyeshyamba imirwano yamaze amasaha abiri yatumye Majoro Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN ahasiga ubuzima ndetse na Radio nini irafatwa, muri iyi mirwano kandi , na Liyetona Jean Claude  wari ushinzwe operasiyo mu birindiro bya Gen.Hamada yatawe muri yombi na FARDC.

Ibi bibaye mu gihe izi nyeshyamba ziri gusaba imishyikirano ngo zibe zakongera kwihuza na FDLR zabagamo nyuma ya 2016 ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga, nk’ishyaka naho FLN ikaba umutwe w’ingabo ahagana mu mwaka wa 2018 babisabwe na Paul Rusesabagina havutse impuzamshyaka ya MRCD, inyeshyamba za FLN zigirwa umutungo bwite wa MRCD.

Paul Rusesabagina washinze MRCD ni muntu ki?

Paul Rusesabagina yavutse tariki ya 15/6/1954  mu cyahoze ari Komine Murama .Yavukanye n’abandi bana 8 bose hamwe bakaba ari 9  ku mubyeyi umwe, amashuriye abanza yayize mwishuri ry’abadivantiste I Gitwe, tariki ya 8/9/1967 yashatse umugore we wa mbere witwa Esthel Sembeba ariko nyuma yaje kumuta.

Bitewe n’imyitwarire mibi ya Rusesabagina yaje gutandukana n’umugore we Esthel Sembeba bafitanye abana batatu, maze mu 1981,batandukana byemewe n’amategeko .

198, kubera ingengabitekerezo ze n’ivanguramoko ryamwokamye yaje kongera gushakana n’umugore witwa Tasiyana wari umuganga mu bitaro bya Ruhengeri, nguko uko muri 1992 Rusebagina yahawe akazi n’ingabo za Habyarimana agirwa umuyobozi w’ungirije wa Hotel diplomates ikaba muri icyo gihe yari ishami rya Hotel de milles collines. Mri Jenoside Rusesabagina yahise yigarurira ubuyobozi bwa Hotel de milles collines. Yari yarahindutse indiri y’ingabo za Habyarimana zirimo Col. Renzaho na Gen. Munyakazi ndetse na Padiri Wencisilas Munyeshyaka wayoboraga Kiriziya stFamille,  ariho  naho bari bafite ibyumba bazaga gusambanyiriza abatutsikazi babohojwe.

Nyuma yaho ingabo za RPA zitsindiye urugamba ndetse zigahagarika Jenocide yakorerwaga abatutsi Rusesabagina n’umuryango we bahise bahunga, ariko baza kugaruka mu  Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri bagarutse mu Rwanda Rusesabagina n‘umuryango we bahise berekeza I Brussels mu bubirigi mu mwaka wi 1996.

Bivugwa ko aho mu bu Birigi bahise bahagura inzu yo kubamo maze nyuma yigihe gito Rusesabagina n’umuryango we berekeza I Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

2004, yasohoye film yise Hotel rwanda yaje gutuma amenyekana cyane ndetse n’uwari perezida w’Amerika mwicyo gihe George bush amuha igihembo.

Rusesabagina yaje gushinga ishyaka rya PDR IHUMURE ndetse muri 2018, nibwo yashinze ihuriro MRCD ribarizwamo n’inyeshyamba rya FLN. Rusesabagina akomeje kwamaganwa n’abanyarwanda benshi baba muri Diaspora nk’umuntu upfobya jenoside yakorewe abatutsi akomeje kwiyitirira ibikorwa byokurokora abatutsi muri Hotel de milles collines.

Kuri uyu wa gatanu, abanyarwanda baba muri  Diaspora ya  Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyane abatuye San Antonio,  bagiye kunyomoza  no gushyira ahabona ibinyoma bya Paul Rusesabagina  waciye mu ryahumye Uwitwa Shokare Nakpodia ufite foundation yitwa Dream Week, amugira umutumirwa mukuru kuvuga jambo kubyerekeye icyerecyezo gishya aho  batuye. Abo  banyarwanda baba ku nkengero ya San Antonio batasize niyonka  bamwokeje  igitutu, birangira adahawe ijambo. ibinyoma bye no kugambanira igihugu biburizwamo. Kuva tariki 10-26 Mutarama uyu mwaka i San Antonio hari ibiganiro mu cyiswe DreamWeek.

2020-01-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Ubwanditsi 16 Mar 2020
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024
U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030

RUSHYASHYA 13 Oct 2026
Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Maj (Rtd) Habib Mudathiru aracyatakambira ubutabera asaba imbabazi agasobanura uko yashutswe na Kayumba Nyamwasa amwizeza ibitangaza

Ubwanditsi 23 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye
ITOHOZA

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?
Amakuru

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye
Mu Rwanda

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Ubwanditsi 02 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru