• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Ubwanditsi 20 Jan 2020 POLITIKI

Umudepite akaba n’Umuyobozi w’ishyaka Envol muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Delly Sesanga, yamaganye igitekerezo cy’umunyapolitiki Adolphe Muzito uherutse gusaba ko igihugu cye gitera u Rwanda rukomekwa kuri RDC kugira ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba.

Amagambo ya Muzito uvugira ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, Lamuka, ku ikubitiro yamaganiwe kure na bamwe mu bayobozi bakomeye muri iryo huriro barimo Moise Katumbi na Jean Pierre Bemba.

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yahuye n’abarwanashyaka b’ishaka rye bifurizanya umwaka mushya, Delly Sesanga, yabajijwe niba na we abona amahoro mu Burasirazuba bwa Congo azaturuka mu gutera u Rwanda bakarwiyomekaho.

Umuyobozi wa Envol akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, Sesanga yamaganye amagambo ya Muzito, avuga ko amahoro ya Congo azaturuka imbere muri Congo.

Yagize ati “Intambara sicyo gisubizo. Iyi ntambara ahubwo yakarwanywe hagamijwe kuzana ubumwe imbere mu gihugu, gukuraho imikorere mibi y’ubuyobozi, ruswa, ikimenyane byazangereje leta bikanagira ingaruka ku nzego z’umutekano.”

Sesanga yavuze ko igisirikare cya Congo kitabuze imbaraga zo gutsinda intambara ziri mu Burasirazuba nk’uko bamwe babikega, ahubwo ngo ni imikorere mibi.
Ati “Abanye-Congo bazi kurwana, barabyerakanye mu Ntambara ya Mbere n’iya Kabiri z’isi yose.”

Yavuze ko imbaraga nyinshi zikwiriye gushyirwa mu kurwanya ibibazo byugarije igihugu biri imbere kurusha kwitwaza ibyo hanze, nk’uko ikinyamakuru Politico cyabitangaje.

Mbere yo kuba umudepite, Sesanga yakoze mu myanya itandukanye muri Congo harimo no kuba Minisitiri w’igenamigambi.

Musenyeri wa Kinshasa, Fridolin Ambongo, na we aherutse kuvuga ko ibihugu bituranye na Congo birimo u Rwanda bifite umugambi wo gucamo ibice igihugu cye bikakiyomekaho.

Ni amagambo yamaganiwe kure haba muri Leta ya Congo ndetse n’abandi bakurikiranira politiki y’akarere hafi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, aherutse kuvuga ko imvugo z’abanyapolitiki bamwe bo muri RDC ku Rwanda zibabaje kuko ahanini n’ibyo bavuga ari ibintu biba bidafite inshingiro.

Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”

Dr Biruta yavuze ko nta mugambi uhari wo komeka ibice bya Congo ku Rwanda kandi nta n’uzigera ubaho.

U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Félix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.

2020-01-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“IMBWA na MALONGA”- Igitekerezo cya Pacifique MALONGA .

“IMBWA na MALONGA”- Igitekerezo cya Pacifique MALONGA .

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Gizenga wabaye Minisitiri w’Intebe kuri Leta ya Joseph Kabila yapfuye

Ubwanditsi 25 Feb 2019
Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Ubwanditsi 03 Mar 2018
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo
Mu Mahanga

Zari ari kubyinira ku rukoma kubera ibihe mukeba we Hamisa Mobetto arimo

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira
Mu Mahanga

Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda
Mu Rwanda

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Ubwanditsi 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru