• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Ubwanditsi 22 Jan 2020 UBUKERARUGENDO

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko umwaka ushize iyo pariki yasuwe n’abakerarugendo 49 000, muri bo 48% ari Abanyarwanda.

Ugereranyije abasuye iyo pariki umwaka ushize n’abayisuye mu 2018, habayeho ubwiyongere bwa 12 %.

Iyi pariki kuva mu 2010 icungwa n’umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima, African Parks. Mu myaka itanu ishize hagiye haba amavugurura agamije guteza imbere urusobe rw’ibinyabuzima muri iyo pariki no kurushaho gukurura ba mukerarugendo bayisura.

Nubwo umubare w’amafaranga yinjijwe umwaka ushize utatangajwe, ashobora kuba yariyongereye ugendeye ku bwiyongere bw’abayisuye.

African Parks icunga iyi pariki igaragaza ko amafaranga yinjiza yavuye ku madolari 200 000 mu 2010, akagera ku madolari miliyoni ebyiri mu 2018. Ibyo byatumye iyo pariki ibasha kwihaza ku ngengo y’imari ikoresha ku kigero cya 75 %.

Iyi pariki irimo amoko atandukanye y’inyamaswa, ikaba imwe mu zikomeye muri Afurika nyuma yo kuzanwamo intare n’inkura.

Pariki y’Akagera irimo n’izindi nyamaswa zitandukanye nk’impala n’imparage, impongo, inzovu, imvubu, ingwe, inyoni z’amoko asaga 500 n’ibindi.

Mu 2015, Pariki y’Akagera yazanywemo intare zaherukagamo mu myaka ya 1990. Mu mwaka wa mbere zigaruwemo, umubare w’intare wikubye kabiri kuko zahise zibyara ibyana 11. Mu 2017, hazanywemo izindi ntare ebyiri z’ingabo zivuye muri Afurika y’Epfo.

Mu 2017 kandi, muri iyo pariki hazanywemo inkura z’umukara 18, nyuma y’imyaka icumi ubwo bwoko bw’inyamaswa bwarazimiye.

Umwaka ushize, Pariki y’Akagera yari yasuwe n’abakerarugendo 44000, kimwe cya kabiri ari Abanyarwanda.

2020-01-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere i Tel Aviv muri Israel

Ubwanditsi 25 Jun 2019
FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka

Ubwanditsi 22 Dec 2025
RwandAir yatangije  ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

RwandAir yatangije ingendo enye mu cyumweru zigana Cape Town

Ubwanditsi 16 May 2018
Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Yvonne Makolo yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa RwandAir

Ubwanditsi 11 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA
Mu Rwanda

INGINGO Z’INGEZI Z’URWANDIKO RWA SUSURUTSA SEBAHINZI Joseph RUSABA  GUHINDURA AMAZINA

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa
ITOHOZA

Inkomoko y’amafoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa

Ubwanditsi 11 May 2017
Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo
INKURU NYAMUKURU

Urukiko rwa Gisirikare rwa Uganda rwarekuye Rene Rutagungira, nyuma yo gukorerwa iyicarubozo

Ubwanditsi 07 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru