• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe indangagaciro zikwiye mu kubaka ubukungu butajegajega

Editorial 30 Jan 2020 UBUKUNGU

Abayobozi n’abakozi bo mu Mujyi wa Kigali n’inzego z’uturere tuwushamikiyeho ndetse n’abagize inzego z’umutekano baganirijwe ku ndangagaciro zikwiye kubaranga mu gukomeza kubaka igihugu gihamye no kukiganisha ku iterambere ryifuzwa na buri wese.

Ubu butumwa bwabuherewe mu kiganiro cyatanzwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, kuri uyu wa 29 Mutarama 2020.

Icyo kiganiro cyagarutse ku ndangagaciro zo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho cyateguwe mu rwego rwo kwitegura ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu.

Umunsi w’Intwari ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 26 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Gen Kabarebe yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite imiterere idasanzwe isaba abagituye gukora mu buryo bwihariye ngo bagere ku ntego biyemeje.

Yagize ati “Iyo urebye mu mateka yacyo nabwo bisaba ko dukora bidasanzwe. Iyo ugiye mu ho Isi igana, igihugu kizayibamo neza kizaba kimeze gite? Igihugu cyacu ni gito mu Karere dutuyemo, ni gito mu bugari, kizengurutswe n’ibihugu bikiruta. Kuba igihugu gito mu gace dutuyemo bifite imbaraga bidusaba birenze iz’ibindi bihugu binini cyane biba bifite aho bikora hanini cyane.’’

Yavuze ko mu gihe udafite icyo wakoze utakwigereranya n’ibyo bihugu cyane ko byo usanga binafite umutungo uhagije byubakiyeho ubukungu bwabyo.

Ati “Niba turi igihugu gito, twabaho dute, tutabayeho mu buryo bushakisha kandi neza, igihugu kigatera imbere.’’

Mu kubaka igihugu gihamye, Gen Kabarebe yavuze ko amateka y’u Rwanda ari mabi ku buryo kuyobora igihugu bisaba ko atazasubira no kwirinda icyatuma abaho.

Ati “U Rwanda rwaba neza ari uko rwubatse ubukungu butajegajega kandi bikenera amaboko y’abantu benshi. Iyo abakire babaye benshi mu gihugu baba bafite inyungu zo kurinda politiki idashobora guhungabanya ababashorera imari. Umutekano w’igihugu cyacu uzashingira ku iterambere ryacu.’’

Yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rishingiye ku cyerekezo cy’igihugu.

Yakomeje ati ‘‘Hari abantu bibeshya ko ari inkuru gusa ariko si byo. Abenshi bakora amakosa, abatabifashe neza bikabahitana.’’

Yatanze ingero z’abagera mu biro, ibintu byose akabyishyiraho, agaha akazi abo ashaka ndetse akanakora igenamigambi yishyira.

Ati ‘‘Ugiye mu kazi, akabanza akamara igice cya manda asenya iby’uwo yasimbuye, ari byo yibandaho gusa. Ni utuntu duto ariko tujyana no kudasobanukirwa n’ibikeneye gukorwa no kutareba kure. Iyo umuntu ashaka kugera kure yikura mu wo ari we akarema ibintu mu bundi buryo. Iterambere ry’u Rwanda, nta muntu uzarihagarika, biragoye kurihagarika. Jenoside kuba itararuhagaritse, nta muntu uzabigeraho.’’

Yavuze ko Jenoside ari yo yashoboraga gutanisha icyerekezo cyo kubaka igihugu ariko ko bitakunze.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ubu abagituye barakataje mu rw’iterambere. Ati ‘‘Nta rugamba rutagira inkomere, niba ugiye kurwana hari abari bupfe n’abari bukomereke. No gukurirwaho icyizere ni igikomere. Indangangaciro yo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho bisaba kwiyoroshya.’’

Yasabye abayobozi kutiremereza kuko aribyo bizabafasha mu nshingano zabo.

Ati “Niba uri meya, uraremereye, ubundi buremere ushaka ni ubw’iki? Koroha ni byo byagufasha guhabwa ibitekerezo na bagenzi bawe. Ni byo bizatuma ukomera. Iyo ukomeye abantu baraguhunga, usigara ukomeranye na nde? Iyo woroshye abantu barakugana kandi ukaba ushagawe na benshi baguha ibitekerezo.’’

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe ko indangagaciro zikwiye mu kubaka igihugu kigatera imbere ari ukubyaza byinshi mu bintu bike.

Gen Kabarebe yakomeje abwira abayobozi ati “No ku rugamba ni ko byari bimeze. Hari aho watwaraga amasasu mu nkweto urwana n’igihugu, ufite amasasu 15 kandi ugatsinda. Ni uwo mujyo tugomba kugenderamo. Icyabura gusa ni umutima. Twawuhindura dute? Buri wese hano yaba abifitemo inyungu mu gihe igihugu cyatera imbere.’’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko ari byiza ko abayobozi bongera kwibukiranya ku ndangagaciro zibaranga.

Yagize ati “Turi ku rugamba ariko ntitwifuza kuba inkomere, ntidukorera hano ngo tuzabe tugawa, dufatirwe mu byaha bitandukanye bya za ruswa n’ibindi. Ni ingenzi guharanira ko atari byo byatuzanye hano. Dukwiye kwiyoroshya.”

Intwari z’Igihugu zigabanyijwemo ibyiciro bitatu birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Mu cyiciro cy’Imanzi harimo Umusirikare utazwi ari yo ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza ndetse na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema.

Mu cyiciro cy’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’abanyeshuri b’i Nyange.

Kugeza ubu mu cyiciro cy’Ingenzi nta ntwari zari zashyirwamo, aho ngo hagikorwa ubushakashatsi.

2020-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Zambia : Perezida Kagame yasuye uruganda rukora ibyuma

Editorial 20 Jun 2017
Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rirambye i Abu Dhabi

Perezida Kagame yitabiriye inama ku iterambere rirambye i Abu Dhabi

Editorial 13 Jan 2020
Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Editorial 16 Dec 2018
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Editorial 05 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura
Amakuru

Kagame yasezeranye n’Abari Gakenke ko azagaruka bagasangira Umuganura

Editorial 11 Jul 2024
Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum
INKURU NYAMUKURU

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Editorial 13 May 2018
Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor
ITOHOZA

Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor

Editorial 17 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru