Abayobozi n’abakozi bo mu Mujyi wa Kigali n’inzego z’uturere tuwushamikiyeho ndetse n’abagize inzego z’umutekano baganirijwe ku ndangagaciro zikwiye kubaranga mu gukomeza kubaka igihugu gihamye no kukiganisha ku iterambere ryifuzwa na buri wese.
Ubu butumwa bwabuherewe mu kiganiro cyatanzwe n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, kuri uyu wa 29 Mutarama 2020.
Icyo kiganiro cyagarutse ku ndangagaciro zo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho cyateguwe mu rwego rwo kwitegura ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
Umunsi w’Intwari ugiye kwizihizwa ku nshuro ya 26 ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”
Gen Kabarebe yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite imiterere idasanzwe isaba abagituye gukora mu buryo bwihariye ngo bagere ku ntego biyemeje.
Yagize ati “Iyo urebye mu mateka yacyo nabwo bisaba ko dukora bidasanzwe. Iyo ugiye mu ho Isi igana, igihugu kizayibamo neza kizaba kimeze gite? Igihugu cyacu ni gito mu Karere dutuyemo, ni gito mu bugari, kizengurutswe n’ibihugu bikiruta. Kuba igihugu gito mu gace dutuyemo bifite imbaraga bidusaba birenze iz’ibindi bihugu binini cyane biba bifite aho bikora hanini cyane.’’
Yavuze ko mu gihe udafite icyo wakoze utakwigereranya n’ibyo bihugu cyane ko byo usanga binafite umutungo uhagije byubakiyeho ubukungu bwabyo.
Ati “Niba turi igihugu gito, twabaho dute, tutabayeho mu buryo bushakisha kandi neza, igihugu kigatera imbere.’’
Mu kubaka igihugu gihamye, Gen Kabarebe yavuze ko amateka y’u Rwanda ari mabi ku buryo kuyobora igihugu bisaba ko atazasubira no kwirinda icyatuma abaho.
Ati “U Rwanda rwaba neza ari uko rwubatse ubukungu butajegajega kandi bikenera amaboko y’abantu benshi. Iyo abakire babaye benshi mu gihugu baba bafite inyungu zo kurinda politiki idashobora guhungabanya ababashorera imari. Umutekano w’igihugu cyacu uzashingira ku iterambere ryacu.’’
Yavuze ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho rishingiye ku cyerekezo cy’igihugu.
Yakomeje ati ‘‘Hari abantu bibeshya ko ari inkuru gusa ariko si byo. Abenshi bakora amakosa, abatabifashe neza bikabahitana.’’
Yatanze ingero z’abagera mu biro, ibintu byose akabyishyiraho, agaha akazi abo ashaka ndetse akanakora igenamigambi yishyira.
Ati ‘‘Ugiye mu kazi, akabanza akamara igice cya manda asenya iby’uwo yasimbuye, ari byo yibandaho gusa. Ni utuntu duto ariko tujyana no kudasobanukirwa n’ibikeneye gukorwa no kutareba kure. Iyo umuntu ashaka kugera kure yikura mu wo ari we akarema ibintu mu bundi buryo. Iterambere ry’u Rwanda, nta muntu uzarihagarika, biragoye kurihagarika. Jenoside kuba itararuhagaritse, nta muntu uzabigeraho.’’
Yavuze ko Jenoside ari yo yashoboraga gutanisha icyerekezo cyo kubaka igihugu ariko ko bitakunze.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ubu abagituye barakataje mu rw’iterambere. Ati ‘‘Nta rugamba rutagira inkomere, niba ugiye kurwana hari abari bupfe n’abari bukomereke. No gukurirwaho icyizere ni igikomere. Indangangaciro yo gukunda igihugu no gusigasira ibyagezweho bisaba kwiyoroshya.’’
Yasabye abayobozi kutiremereza kuko aribyo bizabafasha mu nshingano zabo.
Ati “Niba uri meya, uraremereye, ubundi buremere ushaka ni ubw’iki? Koroha ni byo byagufasha guhabwa ibitekerezo na bagenzi bawe. Ni byo bizatuma ukomera. Iyo ukomeye abantu baraguhunga, usigara ukomeranye na nde? Iyo woroshye abantu barakugana kandi ukaba ushagawe na benshi baguha ibitekerezo.’’
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali bibukijwe ko indangagaciro zikwiye mu kubaka igihugu kigatera imbere ari ukubyaza byinshi mu bintu bike.
Gen Kabarebe yakomeje abwira abayobozi ati “No ku rugamba ni ko byari bimeze. Hari aho watwaraga amasasu mu nkweto urwana n’igihugu, ufite amasasu 15 kandi ugatsinda. Ni uwo mujyo tugomba kugenderamo. Icyabura gusa ni umutima. Twawuhindura dute? Buri wese hano yaba abifitemo inyungu mu gihe igihugu cyatera imbere.’’
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko ari byiza ko abayobozi bongera kwibukiranya ku ndangagaciro zibaranga.
Yagize ati “Turi ku rugamba ariko ntitwifuza kuba inkomere, ntidukorera hano ngo tuzabe tugawa, dufatirwe mu byaha bitandukanye bya za ruswa n’ibindi. Ni ingenzi guharanira ko atari byo byatuzanye hano. Dukwiye kwiyoroshya.”
Intwari z’Igihugu zigabanyijwemo ibyiciro bitatu birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Mu cyiciro cy’Imanzi harimo Umusirikare utazwi ari yo ingabo ihagarariye izindi ngabo zitangiye igihugu zikagwa ku rugamba mu bihe byashize, iby’ubu n’ibizaza ndetse na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema.
Mu cyiciro cy’Imena harimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Rwagasana Michel, Uwilingiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité n’abanyeshuri b’i Nyange.
Kugeza ubu mu cyiciro cy’Ingenzi nta ntwari zari zashyirwamo, aho ngo hagikorwa ubushakashatsi.