• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Editorial 30 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu kiganiro cyuzuyemo agahinda n’amaganya Leah Karegeya umugore wa Patrick Karegeya yagiranye na Matabaro wa therwandan.com cyaje gishimangira ibyo Rushashya yagiye itangaza ku mwiryane ubarizwa muri RNC. Ibiri kuba kuri Leah Karegeya umugabo we yari yarabimubwiye ariko kubera uburyo Kayumba Nyamwasa yamwiyegereje nyuma y’urupfu rw’umugabo we, bakomeje kubana kubera imigambi mibisha bari bahuriyeho ariko ngo burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi, ukuri ko muri RNC ndetse n’imibanire ya Leah na Kayumba nibo ubwabo bayishyirira hanze bashimangira ibyo Rushyashya yagiye itangaza. Ushaka amakuru yo muri RNC atega amatwi Jean Paul Turayishimye, Leah Karegeya cyangwa Kayumba Nyamwasa ubwe kuko bavuga ibyatangajwe kera. Leah Karegeya nareke kwikoma Rushyashya nkuko yabikoze mu kiganiro yagiranye na The Rwandan.

Leah Karegeya yashimiye The Rwandan ko yamuhaye ijambo kuko Itahuka ya Kayumba Nyamwasa yari yarimwimye, nuko arerura yemeza ko atazava muri RNC kubera ko kuri we uteza ibibazo (Kayumba Nyamwasa) ariwe ukwiye kuyivamo. Gusa umuntu yakwibaza uburyo avuga ko ari muri iri shyaka kandi yarakuwe ku mirimo ye, nawe ubwe akabyemeza kandi yari afite umwanya wakwita w’ubunararibonye muri iryo shyaka. Mu nkuru twabagejejeho ubushize, twababwiye uburyo Kayumba Nyamwasa yaburijemo akanabuza abanyamuryango ba RNC kwitabira umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya wari wateguwe n’umugore we Leah Karegeya; ku ikubitiro Kayumba Nyamwasa yabanje gukura Leah ku nshuti ze za kera z’umugabo we aribo Theogene Rudasingwa na Gerard Gahima bafatanyije gushinga RNC, aziko asigaranye n’umuntu muzima kandi umugambi wa Kayumba kwari ukubigizayo wese agasiagarana RNC nk’akarima ke asoromamo igihe ashakiye.

Indi mpamvu ituma Leah Karegeya ari mu gahinda, ni uruzinduko rukomeye nawe yari yarateguye kugirira muri Uganda mu rwego rwo kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa maze agakoranya abayoboke bose ba RNC akabaca kuri Kayumba; ibi ntibyaje gukunda kuko mu bantu yavugishaga bari bafitanye uwo mugambi, akaba ari Lt Gen Henry Tumukunde nawe yaje gufungwa, ubwo yazamuye intugu kuri Perezida Museveni nyuma akaza kuba amubitse muri gereza. Tumukunde  wari inshuti magara na Patrick Karegeya yari yijeje Leah kumucungira umutekano ndetse no kumuhuza n’abandi bantu bakomeye muri Uganda. Bakina umukino wo guhanganira muri Uganda, bikaza gushimangira ko Kampala ari indiri n’isoko ya RNC; ushaka kwigaragaza mu ishyaka cyangwa kwigumura kuri Kayumba Nyamwasa niho yikoza, dore ko Rutabana yahuye nuruva gusenya nawe ariho yagiye. Icyo biyibagiza aba bose ni uko Kayumba Nyamwasa ashyigikiwe na Museveni bityo CMI ikaba nawe imukorera.

Ngurwo uruhurirane rw’ibibazo Leah Karegeya afite muri iyi minsi, iyo bimuyobeye arasenga, agatuka Kayumba, naho kuruhande rwa Kayumba Nyamwasa nawe akagira Charlotte Mukankusi umusengera; nyuma y’intambara y’amagambo, iyamasasu muri Bijombo abatavuga rumwe muri RNC ubu barwanisha amasengesho. Leha Karegeya siwe wenyine ushyizwe mu gahinda na Kayumba Nyamwasa kuko benshi bagasaziyemo barimo Jean Paul Turayishimye, Jean Marie Micombero, umuryango wa Rutabana, Deo Nyirigira na mwene nyina baba muri Uganda. Ngibyo ibya Leah Karegeya!

Lea Karegeya ashaje nabi

Leah Karegeya iyo avuga amatiku ari muri RNC avuga atsindagira kuko yo arayazi kandi arayamenyereye kuko abana nayo, ariko ikibazo ni ukumugora ukamubaza ibijyanye na politiki y’u Rwanda; bamubajije ku kibazo gihangayikishije isi muri rusange harimo n’u Rwanda cya Corona Virus, Leah Karegeya yahise asubiza ko Perezida Kagame agomba gutanga Miliyoni 12 bakazigabanya miliyoni 12 z’Abanyarwanda bityo nibura umunyarwanda agatwara miliyoni bityo akamara umwaka ntakibazo afite. Ntabwo byagarukiye aho mu mibare ye, Leah Karegeya yongeyeho ko nibura miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda babasha kwitunga, bityo hagasigara miliyoni 10, bityo ko Perezida Kagame agomba kurekura miliyoni 10 akazigabanya abanyarwanda miliyoni 10 hanyuma bakabaho igihe kigera ku mwaka. Ubwo rero kuri Leah Karegeya cyangwa RNC niba watungwa n’ifaranga rimwe umwaka wose, nicyo umuntu yakwibaza. Ubanza imibare yo mu bukungu yarayigishijwe na David Himbara.

2020-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Ibinyoma bitagira epfo na ruguru bya police y’u Burundi ku Rwanda bizagarukira he?

Editorial 16 Apr 2018
Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Editorial 02 May 2019
Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Umukozi w’Akarere ka Burera yafatiwe mu cyuho yakira Ruswa y’Umuturage utishoboye

Editorial 02 May 2017
Imyanzuro  yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi i Gabiro

Editorial 13 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba ambasaderi bashya icyenda

Editorial 06 Dec 2018
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na  Kayumba Nyamwasa  mu bikorwa bya RNC
ITOHOZA

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC

Editorial 04 Jan 2018
Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye
Mu Mahanga

Rulindo: Babiri bafatanwe ibiro 400 by’amabuye y’agaciro bari bibye

Editorial 06 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru