• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

IMF yemeje miliyari zisaga 100 Frw zizafasha u Rwanda mu bikorwa byo guhangana na Coronaviru

Ubwanditsi 03 Apr 2020 UBUKUNGU

Inama y’Ubuyobozi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, yemeje ko u Rwanda ruhabwa inguzanyo ya miliyoni 109.4 z’amadorali ya Amerika (agera muri miliyari 104 Frw), azifashishwa mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, gikomeje kwibasira Isi.

Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’inguzanyo zihuse (Rapid Credit facility), zihabwa ibihugu biri mu nzira y’amajyambere igihe bifite impamvu zihutirwa zikeneye gushyirwamo amafaranga, zikishyurwa by’igihe kirekire kandi zihendutse.

IMF ivuga ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu bukungu ziri kugaragara, bikazagera no ku cyerekezo cya hafi ibihugu byari bifite. Gusa abayobozi bihutiye gushyiraho ingamba zo gufasha kwirinda no kugabanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Byitezwe ko aya mafaranga azunganira ingufu z’ubuyobozi mu guhagarika igabanuka ry’ubwizigame mu mafaranga y’amahanga akenerwa, no kunganira ingengo y’imari mu kongera amafaranga ashyirwa mu bikorwa byo gukumira icyorezo no kugabanya ingaruka cyagira ku bukungu. Aya mafaranga kandi byitezwe ko asembura izindi nkunga z’amahanga, cyane cyane mu buryo bw’impano.

Nyuma y’ibiganiro byemerejwemo ayo mafaranga, Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya IMF, Tao Zhang, yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda, ku buryo byari kugira ingaruka ku mafaranga igihugu cyinjiza n’ayo gikeneye gukoresha.

Ubwo Coronavirus yatahurwaga mu Rwanda, hafashwe ingamba zo kuyikumira zirimo gufunga imipaka, ingendo n’ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, ku buryo ingaruka za Coronavirus zageze ku bikorwa byose bibyara inyungu. Bitewe n’ibibazo bijyana n’iki cyorezo no kuba nta wamenya igihe kizarangirira, ingaruka zishobora gukomeza kwiyongera.

Zhang yakomeje ati “Inkunga ya IMF binyuze mu nguzanyo zihutirwa izafasha mu kugabanya igitutu COVID-19 ikomeje gushyira ku bucuruzi, ubukerarugendo n’ububiko bw’amafaranga y’amahanga akenerwa mu ivunjisha, kandi izatanga ubushobozi bukenewe cyane mu rwego rw’ubuzima, ku ngo n’ibigo byagizweho ingaruka n’ibi bibazo. Ikwiye kandi kuba nk’intangiriro y’abaterankunga.”

IMF inatanga inama ko mu mikoreshereze y’imari, amafaranga aba akwiye kwifashishwa mu bintu byihutirwa, ariko ntihanibagirane izindi nzego z’ingenzi mu buzima bw’abaturage.

Aya mafaranga yemejwe mu gihe umubare w’abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda wageze ku bantu 82.

Ku rwego mpuzamahanga, abamaze kwandura Coronavirus bamaze kurenga miliyoni imwe, abamaze gupfa ni ibihumbi 53 naho abamaze gukira ni ibihumbi 212.

Src: IGIHE

2020-04-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imyaka 10  BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Imyaka 10 BK yavuye kuri miliyoni $200 ikagera kuri miliyari $1 y’umutungo mbumbe

Ubwanditsi 11 May 2019
2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Ubwanditsi 13 Jul 2019
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Ubwanditsi 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside
POLITIKI

Ubu kuyobora itorero birasaba kwiga Kaminuza no kuba utarakoze Jenoside

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu
Amakuru

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Ubwanditsi 10 Jan 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru