• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 03 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Isi yose yugarijwe n’icyorezi cya Virus ya Corona (COVI19) aho abagera hafi Miliyoni 3,5 bamaze kuyandura  naho abarenga ibihumbi 244 bakaba barahitanywe niyi ndwara. Mu bihugu bitanu byambere iyi ndwara igaragaramo cyane ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, Espanye, Ubutaliyani, Ubwongereza n’Ubudage.

Ku munsi w’Umurimo wizihizwa buri tariki ya mbere Gicurasi, Perezida Pierre Nkurunzia mugihe yashyikirizaga agashimwe umukobwa we wa Bucura, Dorcas Nkurunziza nk’umuntu ugira umwete, yatunguye abari bitabiriye ibyo birori avuga amagambo ateye ubwoba. Yagize ati “ Barababeshya, biriya bavuga barabeshya, nonese ko mwegeranye hari numwe warwaye? Mukomere Imana amashyi cyane. Ikiganza cy’Imana kiri kumwe n’Abarundi si ubwambere si ubwa kabiri”

Ibi ariko Perezida Nkurunziza arabivuga mu gihe ubutegetsi bwe buhisha imibare ijyanye niki cyorezo bukavuga ko bafite abantu 19 bagaragayeho COVID19 naho umwe ikamwica. Uyu umwe yahitanye babyemeye kuko yari umuntu uzwi kubera yakiniye amakipe menshi cyane haba mu Rwanda cyangwa mu Burundi.

Mu gihe kurwanya COVID19 ari ugushyira mu kato abaturutse ahagaragaye icyo cyorezo ndetse no gushakisha no gupima abantu bahuye n’abanduye, u Burundi bwemerako bwapimye abantu 648 kuva tariki ya 24 Werurwe kugeza tariki 2 Gicurasi. Ni ukuvuga hafi iminsi 40. Mu gihe ibindi bihugu bipima abarenga igihumbi ku munsi.

Koroshya imvugo  no kubeshya imibare mu Burundi ni ukugirango kwiyamamaza kw’abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bikomeze kuko no guhagarika irushanwa ry’umupira w’amaguru bashyizweho igitutu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

Muri uko kwiyamamaza kandi, mu masengesho yatangizaga kwiyamamaza k’umukandida wa CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, umugore wasenze yishimiye ko ibindi bihugu bifite COVID19 mu gihe u Burundi butayifite.

U Burundi ndetse na Tanzania, byiyongereye ku bihugu byabanje gusuzugura iki cyorezo twavuga nka Bresil. Naho Leta zunze ubumwe bw’Amerika zifite abarwayi miliyoni imwe n’ibihumbi 100 barenga, mugihe abagera ku bihumbi 244 bamaze kwitaba Imana kugeza uyu munsi, kandi umuntu wambere yagaragayeho ubwandu bwambere tariki ya 5 Werurwe 2020. Ni ukuvuga 57 gusa.

2020-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024
Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Ubwanditsi 31 May 2018
Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Yozefu Matata yamaganwe n’abakomoka ku Banyapolitiki bishwe na Habyarimana ubwo yafataga ubutegetsi muri 1973

Ubwanditsi 10 Jul 2020
Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Ubwanditsi 30 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala
Mu Rwanda

Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala

Ubwanditsi 03 Sep 2016
Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]
ITOHOZA

Uko Cyemayire Emmanuel yakorewe iyica rubozo na CMI Mbarara- Kampala [ Video ]

Ubwanditsi 30 Jan 2018
Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso
ITOHOZA

Icyerekanye uko Isi izaba imeze muri 2022. Yaburiye Amerika ko mu myaka 5 ishobora kuba yaratakaje ubuhangange itabaye maso

Ubwanditsi 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru