• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Perezida Nkurunziza yabaye umuyobozi wa mbere ku isi wamaganye guhana intera nk’uburyo bwo kurwanya COVID19

Ubwanditsi 03 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Isi yose yugarijwe n’icyorezi cya Virus ya Corona (COVI19) aho abagera hafi Miliyoni 3,5 bamaze kuyandura  naho abarenga ibihumbi 244 bakaba barahitanywe niyi ndwara. Mu bihugu bitanu byambere iyi ndwara igaragaramo cyane ni Leta zunze ubumwe z’Amerika, Espanye, Ubutaliyani, Ubwongereza n’Ubudage.

Ku munsi w’Umurimo wizihizwa buri tariki ya mbere Gicurasi, Perezida Pierre Nkurunzia mugihe yashyikirizaga agashimwe umukobwa we wa Bucura, Dorcas Nkurunziza nk’umuntu ugira umwete, yatunguye abari bitabiriye ibyo birori avuga amagambo ateye ubwoba. Yagize ati “ Barababeshya, biriya bavuga barabeshya, nonese ko mwegeranye hari numwe warwaye? Mukomere Imana amashyi cyane. Ikiganza cy’Imana kiri kumwe n’Abarundi si ubwambere si ubwa kabiri”

Ibi ariko Perezida Nkurunziza arabivuga mu gihe ubutegetsi bwe buhisha imibare ijyanye niki cyorezo bukavuga ko bafite abantu 19 bagaragayeho COVID19 naho umwe ikamwica. Uyu umwe yahitanye babyemeye kuko yari umuntu uzwi kubera yakiniye amakipe menshi cyane haba mu Rwanda cyangwa mu Burundi.

Mu gihe kurwanya COVID19 ari ugushyira mu kato abaturutse ahagaragaye icyo cyorezo ndetse no gushakisha no gupima abantu bahuye n’abanduye, u Burundi bwemerako bwapimye abantu 648 kuva tariki ya 24 Werurwe kugeza tariki 2 Gicurasi. Ni ukuvuga hafi iminsi 40. Mu gihe ibindi bihugu bipima abarenga igihumbi ku munsi.

Koroshya imvugo  no kubeshya imibare mu Burundi ni ukugirango kwiyamamaza kw’abakandida biyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika bikomeze kuko no guhagarika irushanwa ry’umupira w’amaguru bashyizweho igitutu n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA).

Muri uko kwiyamamaza kandi, mu masengesho yatangizaga kwiyamamaza k’umukandida wa CNDD FDD, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, umugore wasenze yishimiye ko ibindi bihugu bifite COVID19 mu gihe u Burundi butayifite.

U Burundi ndetse na Tanzania, byiyongereye ku bihugu byabanje gusuzugura iki cyorezo twavuga nka Bresil. Naho Leta zunze ubumwe bw’Amerika zifite abarwayi miliyoni imwe n’ibihumbi 100 barenga, mugihe abagera ku bihumbi 244 bamaze kwitaba Imana kugeza uyu munsi, kandi umuntu wambere yagaragayeho ubwandu bwambere tariki ya 5 Werurwe 2020. Ni ukuvuga 57 gusa.

2020-05-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Burundi: Nkurunziza yagororeye Jean de Dieu Mutabazi uzwiho gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Ubwanditsi 04 Jan 2018
Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ubwanditsi 30 Mar 2023
Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 13 May 2025
BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

BBC yibukijwe ko Indahiro ya FPR Inkotanyi ku munyamuryango mushyashya imaze imyaka isaga 30

Ubwanditsi 24 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza
HIRYA NO HINO

Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Ubwanditsi 31 May 2018
“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame
Amakuru

“Muri kamere yacu ntawe dushotora, turwana intambara zo gukumira ibibazo dukururwaho n’abandi” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 04 Jul 2024
U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka
Amakuru

U Rwanda rutsinzwe na Mozambique 2-0, amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Afurika 2023 ahita ayoyoka

Ubwanditsi 18 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru