• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Umuyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya Burasa Jean Gualbert yatuvuyemo

Ubwanditsi 05 May 2020 INKURU NYAMUKURU

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Gicurasi, Umuyobozi Mukuru wa Rushyashya Burasa Jean Gualbert yitabye Imana mubitaro byitiriwe umwami Faisal azize indwara.  Burasa atabarutse  asize umugore n’abana batatu.

Burasa yatangiye umwuga w’itangazamakuru ari muto cyane ubwo mu mwaka wa 1993 yatangiye kwandika mu kinyamakuru Rwanda Rushya cyari icya Nyirarume Kameya Andre. Rwanda Rushya yari ifite umurongo wo kwamagana ku mugaragaro Jenoside yariho itegurwa gukorerwa Abatutsi n’ingoma y’abicanyi ya Habyarimana.  Burasa kimwe na Kameya bahizwe bukware n’inzego za leta ya Habyarimana ariko ntibacika intege, bakagaragaza umugambi wa Jenoside uko itegurwa ndetse n’amazina y’abishwe niyo ngoma y’abicanyi bakayandika mu Kinyamakuru cya Rwanda Rushya. Aha twavuga numero za Rwanda Rushya zitandukanye zasohoye urutonde rurerure rw’Abagogwe bishwe mu mubyahoze ari amakomine ya Kinigi, Kibilira, Mukingo, Nkuri Kayove n’ahandi mubyari bigize Perefegitura ya Ruhengeli na Gisenyi.

Mu gihe cya Jenoside Burasa yabashije kuyirokoka ariko Kameya we Interahamwe ziramwica. Akimara kurokorwa n’ingabo za FPR Inkotanyi, Burasa yagiye gufasha nawe akora kuri Radio Muhabura, Radio ya FPR Inkotanyi.  Nyuma ya Jenoside, Burasa yashinze ikinyamakuru Rushyashya gifite umurongo wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ababashyigikira.Ikinyamakuru Rushyashya cyatangijwe mu 2000, gisohoka ku mpapuro, kikaba cyarasohoraga kopi zigera ku bihumbi bine mu cyumweru.

Kuva mu 2013 iki kinyamakuru cyatangiye gukorera kuri internet nyuma yaho ibinyamakuru bisohoka ku mpapuro byahungabanyijwe n’inkubiri y’ibikorera kuri internet. Rushyashya yakomeje kugaragaza ukuri kutazuyaza kubashaka kugarura igihugu mwicura burindi, nabo bafatanije bose. Ubu butwari bwatumye atifurizwa ineza nabo bafite iyo migambi mibisha.

N’ubwo Burasa agiye, turizeza abasomyi bacu ko Ikinyamakuru Rushyashya kizakomeza umurongo wacyo wo guhashya abanzi b’ u Rwanda nkuko byakorwaga no kurenzaho. Icyo nicyo twumva twatura Nyakwigendera.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Ubwanditsi

2020-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI  i Mbarara

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Ubwanditsi 07 Jan 2018
Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Hamaganwe ikiganiro cy’abapfobya Jenoside giteganyijwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi

Ubwanditsi 11 Feb 2018
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Ubwanditsi 15 Dec 2021
Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Callixte Nsabimana yibukije Paul Rusesabagina ko ari umunyarwanda yareka ibyo gutinza urubanza

Ubwanditsi 17 Feb 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo
Amakuru

APR WVC yerekeje muri Tunisia aho igiye kwitegura gukina imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo

Ubwanditsi 05 May 2023
Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018
HIRYA NO HINO

Urutonde rw’ibihugu bifite ibisirikare bikomeye ku isi muri 2018

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.
Amakuru

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru