• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa
Kayumba Rugema ibumoso na Gatsinzi Fidele, umunyarwanda wahohotewe na CMI ihagarariwe na Rugema

Kayumba Rugema uzwi ku izina rya Gafirifiri wigamba ibitero by’iterabwoba mbere yuko biba ni muntu ki? Sobanukirwa naho ahuriye nibyo bikorwa

Ubwanditsi 28 Jun 2020 INKURU NYAMUKURU

Rugema Narcisse, Ubusanzwe wiyita  Kayumba Rugema ku rubuga rwa  Facebook, afite imyaka  44 y’amavuko avuka kuri  Claudien Kayumba na Jeanne Bazubagira yavukiye ahitwa Rwekubo, Mu nkambi y’Impunzi ya Nakivale Refugee Camp izwi nka Nyakivala mu karere ka Mbarara, mu gihugu cya Uganda. Ku bakuranye nawe bamuzi ku izina ribyiniriro rya  Gafirifiri, iri zina barimwise kuko yakundaga kunywa  inzoga y’inkorano nsukano ikunda kunyobwa  mu bugande bita Haragye cyangwa Warage

Ku bazi neza kandi cyane uyu munyarwanda  (ni mwishywa Kayumba Nyamwasa, Ushinjwa ibyaha byo guhungabanya umutekano w’URwanda kandi akaba anakuriye umutwe w’iterabwoba uzwi nka RNC), Ibi ni bimwe mu bimenyetso bya Rugema Kayumba Narcisse byamuranze bijyanye n’Imyitwarire mibi:

Amashuri abanza Kayumba Rugema yayigiye muri Uganda ndetse n’igice kimwe cy’amashuri yisimbuye. Guverinoma y’abicanyi imaze kwirukanwa mu gihugu, Kayumba Rugema hamwe n’umuryango we baratashye akomereza amashuri yisumbuye mu ishuri ryitwaga Kigali International Academy nyuma arangiriza muri Lyce de Kigali.

Nyuma y’amashuri yisumbuye , Rugema yaje kwinjira igisirikare cya Rwanda Defense Force (RDF) muri1998, ajya guhugurwa mu gice cyayo Igisirikare kirwanira mu kirere ( Rwanda Air force). Mu mwaka w’ 2000, yari afite ipeti rya Kaporali, Rugema yaje kwemererwa gukomeza amashuri ye mu ishuri ryahoze ryitwa  Kigali Institute of Science and Technology (KIST) kuri Buruse ya Leta, asoza amashuri ya Kaminuza mu mwaka wa  2005 Mu ishami ry’Ubushakashatsi mu butetsi (Food Science).

Nyuma yo kurangiza ayo mashuri  Rugema yakomeje inshingano ze mu gisirikare, icya mbere yituye igihugu cyamugoragoje ni ukugaragaza imyitwarire idasanzwe akiri mu kazi kugeza ahindutse umuvugizi w’ibikorwa by’iterabwoba. Mbere akiri mu Rwanda bwagerageje kumwegera buramuganiriza bumugira inama ntiyumva agaragaza ubutagondwa.

Nyuma yaje gutoroka igisirikare asubira mu gihugu cya Uganda. Gusa nta gitangaza kirimo kuko umuntu w’Intagondwa n’agasuzuguro nka ka Rugema ntabwo yari kubasha kugendera kuri Disipuline izwi ku gisirikare cy’uRwanda cya  RDF,” Ubuhamya bw’umuzi burakomeza.

Ku bibuka ibikorwa bibi bya  Rugema byose mu nkambi y’Impunzi, ndetse n’abiganye nawe bahamya  ko yari umwana ugoranye cyane ufite imyitwarire mibi nta disipuline, wa mwana wananiranye usuzugura ababyeyi,Inshuti n’abavandimwe!” Hari uwibuka ko yigeze gufatanwa n’abandi bana bitumye ku mavomo y’inkambi y’impunzi ya Nyakivala kandi ariwe wari washutse abo bana. Ubwo ngo yahimaga abaturanyi be bari bamucyashye nyuma yo gukomeretsa umwana w’Umukobwa bari baturanye abahimisha kwituma mu mazi bakoreshaga.

Mu gihe yabaga mu Rwanda, Rugema azwi nk’umuntu wari Ikigimbe w’Umunyagasuzuguro udatinya abamuruta. Mu gihe yigaga mu ishuri rya  Rwanda International Academy, Rugema ntiyasibaga kurwana n’abandi banyeshuri noneho Umuyobozi w’Ikigo cyangw aushinzwe Disipline iyo bamwegeraga bamuhana , akarakara cyane ugasanga ararusha ubukana uwo yahohoteye. Cyangwa se ntatinye kubatuka hakaba ubwo anatoroka ikigo akigendera akazaba akigarukamo nyuma.

“Yakundaga gusiba akenshi ukamubona aje mu gihe cy’Ibizamini,” Uwo biganye nkuko yabigarutseho. Niyo mpamvu akenshi nta muntu biganye watangajwe n’amanota make yabonye ku mpamyabushobozi.

Ubuzima ntabwo bwigeze bumworohera na mba ubwo yari mu buhungiro i Bugande. Mu mwaka wa 2009 yaje kubona akazi ko gucunga Umutekano mu gihugu cya Iraq mu kigo cy’Umuvandimwe wa Museveni , Salim Salleh Akandwanaho. Yabaye umusekirite ku masezerano y’Umwaka nyuma urangiye agaruka, n’Ubwiyemezi bwinshi buvanze n’Ubukene. Ku bw’amaburaburizo yagize amahirwe yo kujya Norway, abeshya ko atotezwa ava iBugande atyo yerekeza iya  Oslo, Asiga umuryango we Inyuma

Aho muri Norway ni naho yaje kwinjira mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ukuriwe na Nyirarume Kayumba Nyamwasa niko kuwuhagararira mu bihugu bya Scandinavia (dore ko ari umutwe w’umuryango) aribyo Danimarike. Noruveje, Suwede, Finilandi, na Iceland .

Rugema yakunze kugaragara cyane asebya igihugu cy’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook. Ajya anagaragara rimwe narimwe ku maradiyo akorera kuri murandasi, asebya ubuyobozi n’Igihugu cy’uRwanda aho usangwa amagambo ye yuje uburozi n’urwango ku gihugu cye cy’inkomoko.

Ubwo RNC yagaragazaga cyane ibikorwa byayo muri Uganda, Igahabwa ubufasha n’uburenganzira bwo kuhakorera , ahagana muri 2016-17, Rugema yagarutse i Kampala akora byeruye nk’intumwa ya RNC , akagaragara ari kumwe n’abamushyigikiye bo mu iperereza rya Ugandan Military Intelligence (CMI) bashaka abantu bo kwinjiza mu mutwe ngo baze bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Perezida Museveni yibeshyaga yuko yakoresha RNC  ngo ahindure ubutegetsi bw’uRwanda ariko abenshi babifata nk’Ubusazi cyangwa kwikirigita ugaseka. Muri icyo gihe kandi bizwi ko Rugema yafatanyije na CMI , bashimuse ndetse batoteza umunyarwanda  Fidele Gatisnzi – Umugabo w’Umunyarwanda wari waragiye gusura umwana we wigaga muri Kaminuza ya Mukono. Gatsinzi yagarutse ku buryo Rugema yamutombokeraga amushinja ko ari Intasi ya Kigali nk’uko Gatsinzi ubwe yabyivugiraga. Rugema Kayumba afata Gatsinzi ari kumwe na CMI, nawe ubwe yari afite imbuda ntoya ya Pistolet.

Baramutoteje bamwica urubozo, baraza bamuta i Gatuna ku mupaka. Ameze nabi arembye bibabaje, atabasha kugenda ari mu igare ry’ababana n’ubumuga. Gusa ariko ashima Imana yamwamuruye kuri icyo kirura Rugema . Ibikorwa bya Rugema byo gutoteza abenegihugu babaga baje ibugande byageze  ku buyobozi bushinzwe impunzi muri Noruveje kubera gutinya kwamburwa ibyangombwa by’Impunzi yavuye ibugande asubira Norway.Ariko rero,Ibikorwa bye byo gusebya uRwanda biratumbagira ku buryo mu minsi yashize yaje kubura akazi ke k’Ubuseriveri (Waiter),mu ruriro rwa Oslo (Restaurant) nyuma y’ibikorwa bye byo guharira n’abakiliya amazemo iminsi kuko yaregwaga ko atari acyita ku bakiliya mbese ubona yarataye umutwe ubona adahari

N’uko kubera kubura icyo akora gihoraho yahisemo gushinga iradiyo ikorera kuri Murandasi  yayise  Inda Y’ingoma, mbese aho usanga abeshya ndetse asebya igihugu avuga amagambo adafite cumi na kabiri.

Kayumba Rugema avuga yigamba ibitero ku Rwanda kuri Facebook, ariko ntabwo Callixte Nsabimana cyangwa Herman Nsengimana bigeze bamubera isomo. Agomba kumenya ko ibihugu by’amajyaruguru y’uburayi bitihanganira abateza umutekano muke mu bihugu byabo kandi biyita impunzi.

 

2020-06-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Imizinga ishobora kuvamo imyibano ku uwishe Col. Patrick  Karegeya

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Ubwanditsi 09 Apr 2018
Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Kuki u Burundi bukomeje kwiheza mu ruhando rw’amahanga?

Ubwanditsi 08 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo
Amakuru

Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo

Ubwanditsi 26 Jan 2021
Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]
ITOHOZA

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 29 May 2017
Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana
HIRYA NO HINO

Nadege wagaragaye mu mashusho y’indirimbo “Ikiragi” ya Kitoko yitabye Imana

Ubwanditsi 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru