• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Paul Rusesabagina ati “Meze neza niteguye kujya imbere y’Ubutabera bw’ u Rwanda”

Editorial 03 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gutabwa muri yombi akagezwa mu Rwanda, Paul Rusesabagina yatangaje ko yiteguye kujya mu rukiko kwerekana ko arengana mu gihe hari za gihamya nyinshi zimushinja harimo nibyo we yagiye yitangariza ku giti cye nubu kuri murandasi bikaba byuzuyeyo ibi bikaba byafatwa nko kwitanguranwa kugirango naramuka ahamwe n’ibyo ashinjwa azabone urwaho rwo kuvuga ko ubutabera bwo mu Rwanda butigenga.

Uyu mugabo weretswe itangazamakuru taliki 31 Kanama 2020, ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura yari umuyobozi w’ikiryabarezi cyiswe impuzamashyaka MRCD kigizwe na PDR-Ihumure cyuyu Rusesabagina, RRM yahoze ikuriwe na Nsabimana Callixte ubu uri kuburanishirizwa mu Rwanda ndetse na CNRD-Ubwiyunge ya Irategeka Wilson kugeza nubu waburiwe irengero kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo inyeshyamba yari ayoboye zahatwaga icyibatsi cy’umuriro n’ingabo za FARDC. Amakuru anyuranye avugako Irategeka yaguye mu mirwano muri Kongo.

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda uyu mugabo asa nk’uwitanguranijwe avuga ko yiteguye kugezwa mu rukiko kugirango agaragaze ko ari umwere; igitangaje hano ni ukuntu uyu mugabo wagiye yumvikana ashimangira ko umutwe w’inyeshyamba wari ushamikiye ku ngirwashyaka MRCD wa FLN wagiye ukora ibikorwa by’iterabwoba byagiye binahitana abaturarwanda benshi haba mu karere ka Nyaruguru muri Nyabimata ndetse na Kitabi muri Nyamagabe, abasesengura bakaba bamutwenga aramutse ageze mu rukiko akigarama ibyo birego byose mu gihe hari ibimenyetso by’amajwi ndetse n’amashusho.

Uyu mugabo wagiye yumvikana ko mu Rwanda nta burenganzira buhari nyamara kuva yafatwa afungiye ku cyicaro cya Polisi yo mu mujyi wa Kigali I Remera mu karere ka Gasabo aho afashwe neza agahabwa amafunguro nk’asanzwe akenerwa na buri kiremwamuntu, ndetse anafite uburenganzira bwose burimo no guhabwa ubuvuzi dore ko ngo afite indwara y’umuvuduko w’amaraso, uyu ukorerwa ibi byose niwe wagiye yumvikana ashimangira ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari ndetse ko bazakoresha ibishoboka byose ngo bahirike ubuyobozi bw’u Rwanda.

Paul Rusesabagina hari hashize igihe ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zasabaga ko atabwa muri yombi agashyikirizwa ubutabera ku byaha  bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakozwe n’umutwe w’iterabwoba uyu mugabo yari akuriye kuva mu myaka isaga itatu ishize.
Ifatwa rye ryabaye nko gukubitwa n’inkuba ku ngirwamashyaka zisanganywe imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda basa nk’abakubise igihwereye kuko bakekaga ko Rusesabagina ari igikomerezwa atapfa gufatwa nyamara akaboko k’ubutabera kagera hose kuwo ariwe wese wakoze ibyaha cyane cyane ibihungabanya umutekano w’Abanyarwanda dore ko wagezweho ku kiguzi kinini kirimo n’ubuzima bwa bamwe mu basore bagize uruhare mu kubohoza igihugu, bityo rero kuba umuntu yakwigira intyoza muri politiki yari asanzwe mu mwuga w’ubutetsi ntibimuha uburenganzira na bumwe mu guhungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda.

2020-09-03
Editorial

IZINDI NKURU

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Mpamo Thierry ‘Tigos’ yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’Imikino y’abakozi mu Rwanda (ARPST) mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere

Editorial 31 Jan 2022
Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Noble Marara wirirwa usebya u Rwanda ni muntu ki ?

Editorial 08 Nov 2017
Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Ubutegetsi bwa Uganda mu ikinamico yo gutega ibisasu I Kampala n’ahandi bikitirirwa imitwe y’iterabwoba, kandi ari ugushaka urwitwazo rwo kwinjira muri Kongo no kwikiza abatavuga rumwe nabwo

Editorial 16 Nov 2021
FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu gice cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona y’u Rwanda 2021-2022

Editorial 08 Feb 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yifurije Abagore Umunsi mukuru mwiza

Editorial 08 Mar 2018
Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo
HIRYA NO HINO

Hamuritswe igitabo cyiswe ”amakayi y’urwibutso” kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

Editorial 10 Jul 2017
Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala
Mu Rwanda

Umunyarwanda yaguye mu mpanuka ya Bisi, Kigali- Kampala

Editorial 03 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru