Ya mangambure ya Thomas Nahimana, kumbi burya ngo si muzima, ahubwo akeneye gutabarwa , akagangahurwa ibiyobyabwenge yiyahuza !!
Uyu Thomas Nahimana, ni wa wundi wiyita «Umupadiri w’umunyapolitike» kandi nta na kimwe ari cyo muri ibyo byombi. Mu minsi ishize twababwiraga ubuhemu yakoreye abagore yateye inda, n’abana yasize ku gasozi, ntagire n’icyo abaha cyo kubatunga. Abantu benshi bumvise iyi nkuru batubwiye ko ahubwo ibyo tuzi ari bike, kuko Nahimana nta ndangagaciro n’imwe asigaranye.
Tumaze kubona imyitwarire ye idatandukanye n’iy’umuntu wataye umutwe, Rushyashya yashakishije abantu bamuzi neza, ngo batubwire icyabaye kuri uwo muntu uvuga ibintu bimeze nk’iby’abarwayi bo mu mutwe.
Mu bo twashoboye kuganira nabo, harimo Benoit Uwimana ubarizwa i Buruseli mu Bubiligi , wigeze no kuba mu ngirwashyaka rya Thomas Nahimana. Dore ibyo yadutangarije :
« Nabanye na Thomas Nahimana ; mbere nibwiraga ko ari umuntu muzima nitabira ishyaka rye ngirango hari gahunda nzima afite yo gutanga umusanzu wubaka u Rwanda ; numvaga ko nk’umupadiri azashyira imbere amahame ya gikirisitu, cyane cyane urukundo, impuhwe, n’ubworoherane.
Natangajwe no kubona yarasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside. ishyaka rye ndisezeramo ubwo. Ariko nakomeje kumukurikirana, ntangira gutekereza ko atari muzima mu mutwe umunsi afata inzira n’umugore w’inshuti ye n’uruhinja ahetse ngo agiye kwiyamamariza kuba Perezida wa Repuburika. Nta kindi uretse uburwayi bwo mu mutwe bwahagurutsa umuntu ufite shyaka ku izina gusa, dore ko nyuma yanjye n’abandi bose barivuyemo, ariko n’ubundi ntitwari turenze 15, Watekereza ute kwiyamamariza umwanya ukomeye nk’uwo kuyobora igihugu, utagira amikoro n’ayo kugura igare. Narahebye nkurayo amaso umunsi yihanukiriye ngo ashyizeho Leta ikorera mu buhungiro, maze n’abo yashyizemo atabagishije inama bagahita bamwiyama». Yasoje agira ati «Rwose keretse utamuzi niwe wakwita ku byo avuga, kuko ni ibinyabasazi ; ahubwo akeneye abaganga bamwitaho bakamufasha ».
Amatsiko ntiyashize, maze dushakisha Abanyarwanda bamuzi aho atuye Le Havre mu Bufaransa. Undi nawe babanye mu ishyaka, bahoze banaturanye Le Havre, umuzi imbere n’inyuma, ni uwitwa Pierre Alexandre Muzungu , ubu utuye i Marseille mu Bufaransa.
Dore ubuhamya Muzungu yaduhaye :
« Nahimana atuye Le Havre ahantu hitwa Mont Gaillard hafi ya supermarket yitwa Auchan. Mont Gaillard rero ni ahantu hubatswe kera cyane ; hubakiwe abatishoboye bakora imirimo iciriritse. Ni ahantu hari umwanda mwinshi cyane, hagaragaza ubukene utabona ko ari i Burayi, ku buryo habarirwa mu duce Leta y’Ubufaransa yita« zone urbaine sensible », icyiciro cy’abatuye umujyi gitunzwe n’imfashanyo ihoraho ya Leta. Ariko cyane cyane ikiranga agace ka Mont Gaillard , ni aho Abafaransa bita « zone de securité prioritaire », ni ukuvuga ahantu ho kugenda wikandagira kubera umutekano muke cyane.
Twagize amatsiko yo kumenya ukuntu umuntu nka Thomas Nahimana umupadiri, yageze ubwo ajya gutura mu manegeka hataba umutekano na mba maze Muzungu adusobanurira imvano yo gukena bikabije kwa Nahimana : « Kubaho nk’umusabirizi by’uriya mugabo byaturutse ku mpamvu nyinshi. Iya mbere ni uko aho atangiriye gukora politike itanya Abanyarwanda, Diocese yabarizwagamo ya Cyangugu yaramwihanangirije kenshi ; yanze kwikosora iramusezerera burundu muri Nzeri 2012, ndetse isesa amasezerano yo gukorera by’agateganyo Diocese ya Le Havre ariko ari umupadiri ugengwa na Diocese ya Cyangugu, Birumvikana Diocese ya Le Havre yahise imusezerera, hanyuma ihagarika imfashanyo zose yagenerwaga nk’umupadiri uyikorera, Byaramukenesheje cyane, bimuviramo no kwanduranya, kuko i Burayi nta munsi y’urugo .
Kwiheba byabyaye kwiyenza no kugira amahane, Ikindi cyamuteye kwitwara nk’utagira rutangira, ni ugufuhira umugore babanaga Marie Claire Kwitonda banabyaranye abana babiri. Umunsi umwe gufuha byabaye ibisazi afata inkota ngo arashaka kwica umugabo w’umunyamahanga akeka ko amusambanyiriza umugore, Inzego z’umutekano zabaye hafi kuko aho Mont Gaillard zihora ziryamiye amajanja, nuko zibuza « Padiri » kumena amaraso. Igitangaje ahubwo ariko, n’ubwo yarazaga Marie Claire ku nkeke amukubita ngo amuca inyuma, we ubwe byaje kumenyekana ko asambanya murumuna wa Marie Claire nawe yafashije kuzana Le Havre. Nawe si we, nkeka ko aba yanyweye urumogi. ».
Yakomeje agira ati : « Indi nyirabayazana yo gutindahara kwa Nahimana Thomas ni uko guhohotera Marie Claire byageze aho yitabaza ubutegetsi , maze Police yirukana Nahimana mu nzu ndetse imuha itegeko ryo kutazongera kwegera umugore n’abana. Ng’uko uko yavuye mu nzu, atagira akazi , umugore n’abana bamuvumira ku gahera, asigara atunzwe no gusabiriza, no gusakuza kuri youtube ngo arebe ko views hari udufaranga zamuzanira .
Nguwo Thomas Nahimana wisanze mu manegeka, aho yirirwa asangirira urumogi n’amabandi baturanye, Muri make Nahimana si muzima »
Nyuma twashatse kumenya icyo Marie Claire Kwitonda abivugaho , maze telefone ye igendanwa ntitwabasha kuyifatisha, ariko tuzakomeza kumushakisha, Gusa dufite amakuru yizewe avuga ko Marie Claire yaregeye urukiko, arusaba ko Nahimana yatanga igitunga abana 2 babyaranye, Gusa abamenye iyi nkuru bagize bati : « Marie Claire nawe arashinyagura, nako arashakira amata ku kimasa, Umuntu usabiriza ngo abone uko aramuka, azabona indezo y’abana babiri ? »
Twabibutsa ko aba bana 2 biyongereye ku bandi 4 Nahimana yataye mu Rwanda akaba yishyuzwa ikibatunga kandi Ikigaragara ariko abo babyeyi ntibazi ubuzima bubi Thomas Nahimana abayemo mu Burayi, ari nabwo bumutera kwiyahuza ibiyobyabwenge, bikamutegeka kuvuga amangambure.
Biracyaza……