• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Ubwanditsi 28 Sep 2020 Amakuru, IMIKINO

Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo imaze gushyira ahagaragara itangazo rikomorera ibikorwa bya siporo byari bimaze amezi agera kuri atandatu bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka aho kimaze no guhitana abantu basaga 29 mu gihugu cyacu.

Kuva muri werurwe uyu mwaka nta gikorwa na kimwe cya sport gihuza abantu benshi kigeze kibaho, uretse car free day imaze icyumweru kimwe ikomorewe ariko igakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 gikomeje kuzahaza isi muri rusange, mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo risohotse kuri uyu wa mbere naryo riraza rishimangira ko ibikorwa bya siporo byakomorewe ariko hakubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Muri iryo tangazo harimo ko imyitozo ndetse n’amarushanwa byemewe guhera kuri uyu wa mbere, gusa mbere yo kugira igikorwa cya siporo gikorwa buri shyirahamwe rifite mu nshingano zaryo imikino isanzwe ikinirwa ku butaka bw’u Rwanda rigomba kubanza kwerekana ingengabihe y’amarushanwa ndetse n’ingengabihe y’imyitozo kandi iyo ngengabihe igashyikirizwa MINISPORTS isaba uburenganzira rikabanza kubuhabwa niyo minisiteri.

Muri iri tangazo hakubiyemo ingingo ivuga ko ingamba zose zashyizweho zo kwirinda covid-19 zigomba kujya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye kwitoza ndetse hagashyirwaho uburyo bwose ahakorerwa iyo myitozo haba hari ubwirinzi kugirango ubuzima bw’abakinnyi bubungabungwe ndetse n’abandi bose bagira uruhare kugirango ibikorwa by’imikino bibeho.
Iki ni kimwe mu byemezo byari bitegerejwe na benshi mu banyarwanda nyuma y’igihe kirekire ibikorwa by’imikino bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ni ingamba zatumye amwe mu marushanwa asubikwa andi asozwa atarangiye, byanatumye amwe mu makipe agirwaho ingaruka z’ubukungu nkaho hari amaze amezi menshi adahemba abakozi bayo kuko aho yakuraga hari hafunze dore ko amenshi mu makipe yo mu Rwanda cyane cyane muri ruhago abona amafaranga biturutse ku bafana baba baje kureba imikino ku bibuga iyo abinjira bishyuye amafaranga amakipe yabo akaba ariho akura amikoro.

2020-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Amakipe ane agomba gukina imikino ya 1/2 cy’irangiza hashakwa amakipe azakina ikiciro cyambere 2021-2022 ararara amenyekanye

Ubwanditsi 06 Oct 2021
Amerika: Teta Diana azataramira abazitabira ‘US Rwandan Diaspora Women Convention’

Amerika: Teta Diana azataramira abazitabira ‘US Rwandan Diaspora Women Convention’

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Nitutamagana abantu nka Charles Kambanda na Thomas Nahimana, ababacumbikiye ntibazakeka ko twese dutekereza macuri?

Ubwanditsi 13 Jun 2023
Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Ubwanditsi 26 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.
Amakuru

Mu mikino ifungura amatsinda y’irushanwa ny’Afurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup, nta kipe n’imwe yari yasohotse yigeze ibona intsinzi.

Ubwanditsi 11 Mar 2021
Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi
ITOHOZA

Uko Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Ubwanditsi 18 Aug 2016
“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General
SHOWBIZ

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru