• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y’Amezi Atandatu Bihagaze

Editorial 28 Sep 2020 Amakuru, IMIKINO

Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo imaze gushyira ahagaragara itangazo rikomorera ibikorwa bya siporo byari bimaze amezi agera kuri atandatu bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka aho kimaze no guhitana abantu basaga 29 mu gihugu cyacu.

Kuva muri werurwe uyu mwaka nta gikorwa na kimwe cya sport gihuza abantu benshi kigeze kibaho, uretse car free day imaze icyumweru kimwe ikomorewe ariko igakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 gikomeje kuzahaza isi muri rusange, mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo risohotse kuri uyu wa mbere naryo riraza rishimangira ko ibikorwa bya siporo byakomorewe ariko hakubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Muri iryo tangazo harimo ko imyitozo ndetse n’amarushanwa byemewe guhera kuri uyu wa mbere, gusa mbere yo kugira igikorwa cya siporo gikorwa buri shyirahamwe rifite mu nshingano zaryo imikino isanzwe ikinirwa ku butaka bw’u Rwanda rigomba kubanza kwerekana ingengabihe y’amarushanwa ndetse n’ingengabihe y’imyitozo kandi iyo ngengabihe igashyikirizwa MINISPORTS isaba uburenganzira rikabanza kubuhabwa niyo minisiteri.

Muri iri tangazo hakubiyemo ingingo ivuga ko ingamba zose zashyizweho zo kwirinda covid-19 zigomba kujya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye kwitoza ndetse hagashyirwaho uburyo bwose ahakorerwa iyo myitozo haba hari ubwirinzi kugirango ubuzima bw’abakinnyi bubungabungwe ndetse n’abandi bose bagira uruhare kugirango ibikorwa by’imikino bibeho.
Iki ni kimwe mu byemezo byari bitegerejwe na benshi mu banyarwanda nyuma y’igihe kirekire ibikorwa by’imikino bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ni ingamba zatumye amwe mu marushanwa asubikwa andi asozwa atarangiye, byanatumye amwe mu makipe agirwaho ingaruka z’ubukungu nkaho hari amaze amezi menshi adahemba abakozi bayo kuko aho yakuraga hari hafunze dore ko amenshi mu makipe yo mu Rwanda cyane cyane muri ruhago abona amafaranga biturutse ku bafana baba baje kureba imikino ku bibuga iyo abinjira bishyuye amafaranga amakipe yabo akaba ariho akura amikoro.

2020-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Abasirikari b’u Burundi mu bikorwa by’ubucengezi bugamije kwica abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Editorial 11 May 2024
Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi

Mauritius yamaze guhamagara abakinnyi 23 izifashisha ikina n’Amavubi

Editorial 22 Mar 2016
Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Mugisha Samuel yegukanye Tour du Rwanda 2018

Editorial 12 Aug 2018
Amafoto – Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry’inyubako y’imikino ya Petit Stade iragana ku musozo

Amafoto – Mu isura nshya ibereye ijisho, Ivugururwa ry’inyubako y’imikino ya Petit Stade iragana ku musozo

Editorial 01 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Editorial 08 Apr 2020
Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’’Urubyiruko m’Urugendo ‘Walk to Remember ‘ rutanga ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko  [ Yavuguruwe ]
Mu Rwanda

Perezida Kagame na Madamu bifatanyije n’’Urubyiruko m’Urugendo ‘Walk to Remember ‘ rutanga ubutumwa bw’icyizere ku rubyiruko [ Yavuguruwe ]

Editorial 08 Apr 2017
Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN
IMIKINO

Abakinnyi b’Amavubi bahawe numero bazaba bambaye muri CHAN

Editorial 09 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru