• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Charles Tusubira, umugande ukekwaho kubangamira umutekano w’u Rwanda yasubijwe mu gihugu cye

Editorial 14 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu munsi tariki ya 14 Ugushyingo 2020, inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda zasubije mu gihugu cya Uganda Charles Tusubira, umugande wari ufungiye mu Rwanda akekwaho ibyaha bikomeye bibangamiye umutekano w’igihugu.

Nkuko amakuru yizewe yatangarijwe Virunga Post dukesha iyi nkuru, Tusubira yari afite kompanyi y’ubucuruzi ishinzwe kwamamaza no gukora ibijyanye n’imitako y’inama izwi nka Kleenville Media Ltd ; yafashwe tariki ya 27 Ukwakira akekwaho ibyaha bikomeye byo kubangamira umutekano w’igihugu. Ntabindi byatangajwe. Gusa uyu mugabo yafashwe mu nzira zinyuze mu mategeko kuko yafashwe nyuma yo kwerekwa impapuro zisaba ku muta muri yombi zatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha.

Gusa itangazamakuru ryo muri Uganda rikoreshwa na CMI urwego rw’iperereza rya gisirikari muri icyo gihugu, zahise zihutira gutangaza aya makuru zishyiramo ibinyoma, ngo abayobozi bo mu Rwanda bashakaga kumwambura Kompanyi ye.

Commandonepost, urubuga rwandikwaho na Bob Atwine, akaba ahembwa na CMI mu guharabika isura y’u Rwanda yavuzeko Tusubira yafashwe agafungirwa ahantu hatazwi ngo akabazwa impamvu ataraba umunyarwanda.

Ibinyamakuru byo muri Uganda byakwirakwije ibinyoma ko Tusubira yafungiwe ahantu hatazwi kandi umugore we yaramusuraga akabona ko ameze neza. Uko yamusanze niko yari ameze agifatwa ajya kubazwa.

N’ikinyamakuru gikomeye cya Leta ya Uganda, New Vision cyashyizemo umunyu mu nyandiko yacyo gitangaza ko Tusubira yafashwe n’abantu batazwi baherekejwe na Polisi ashyirwa muri imwe mu modoka zari zaje mu rugo rwe. Icyo gitangazamakuru gikomeza kivuga ko Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yandikiye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ayimenyesha ifatwa ry’umunyagihugu wabo ntibabone igisubizo.

Gusa amakuru agaragaza ko hari inyandiko inzego z’u Rwanda zandikiyeAmbasade ya Uganda ziyimenyesha ifatwa rya Tusubira.

Ibi bitandukanye n’uburyo Abanyarwanda bafatwa bagafungwa muri Kongo kuko badakurikiza amategeko ahubwo usanga hari n’abamara imyaka bafunzwe bataragezwa imbere y’ubutabera. Mu rwego rwo kujijisha ibikorerwa Abanyarwanda, ibinyamakuru byo muri Uganda bikwirakwiza ibihuha bishaka kugaragaza ko abagande bafatwa nabi mu Rwanda kandi ataribyo.

2020-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025
Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Breaking News: Kenya yunze ikirenge mu cy’u Rwanda mu gutanga viza ku mipaka ku banyafrika

Editorial 28 Nov 2017
Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza

Major Kalinijabo Cyprien na Bishop Nsabimana Daniel baguye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kayonza

Editorial 04 Nov 2017
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira  kwaka ruswa
Mu Mahanga

Abagabo babiri bagenzura imyitwarire y’abamotari batawe muri yombi bazira kwaka ruswa

Editorial 04 Aug 2016
Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.
Amakuru

Umunyarwenya Anne Kansiime ari mu byishimo byinshi byo kwitegura kwibaruka imfura ye.

Editorial 16 Apr 2021
Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Abaturage babiri bahitanywe n’amasasu, bane barakomereka abandi barashimutwa

Editorial 19 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru