• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje

Ubwanditsi 05 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mugore witwa Yvonne Idamange Iryamugwiza, akomoka i Kigese na Mibirizi mu Karere ka Kamonyi ho mu ntara y’amajyepfo, amaze kuba ikimenywa na bose kubera videwo ebyiri z’urufaya zikurikiranya yashyize kuri Channel  ye ya Youtube zuzuye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse adasize kwikora mu nda kurimo gusebya Leta yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.  Avuga ko ubu Jenoside leta yayigize igicuruzwa aho ngo ‘’icuruza amagufa y’abacu’’nk’uko abivuga cyokora akavuga ko muri iyi minsi Covid 19 Leta yayisimbuje iturufu ya Jenoside

Videwo ya mbere Idamange yayishyizeho kuwa 31 Mutarama 2021 ifite umutwe ugira uti ‘’Abanyarwanda turambiwe gufatirwaho imyanzuro idahwitse’’, Videwo ya kabiri nayo ifite umutwe ugira uti “TURASHAKA IBYEMEZO BINOGEYE ABANYARWANDA BITARI INTICA NTIKIZE” iyi yayishyizeho ku itariki ya 3 Gashyantare 2021. Iyo usesenguye  ni videwo akora afatishije Telefone kuko amashusho yayo aciriritse cyane, ariko iyo ukomeje gusesengura neza ibigaragarira amaso n’isesengura ni uko ari ibikorwa akora yifashishije indi kipe bakorana bafatanyije iyi migambi ye yo kwangisha ubuyobozi rubanda, igandisha abaturage ngo bigumure ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo cyibasiye isi cya Covid 19

Idamange Iryamugwiza Yvonne ni Umugore w’abana bane, uvuka kuri se Binego na nyina Mukansugaye, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko abyivugira muri izi videwo zombi akaba yararihiriwe n’Umushinga ufasha abacitse ku icumu batishoboye ‘FARG’. Icyagaragaye ntashima FARG nkuko yabyivugiye ahubwo arawugaya yirengagije ko mu bushobozi Leta y’Ubumwe yari ifite icyo gihe. FARG yabaye akabando k’abarokotse aho yabaye igisubizo ku bibazo by’ubuzima bw’abarokotse byaba kubakira abarokotse, kubavuza no kurihira amashuri abana bari barokotse.  Ibyo avuga byuje ubugome n’ubujije ndetse no kwoshywa n’ikipe itari ntoya yimirije imbere kubangamira Leta bikabije ibinyujije mu barokotse nka Idamange Yvonne, Nsabimana Sankara Callixte,Mushayidi Deo n’ibindi bigarasha nkawe

Ubusanzwe atuye Kimironko munsi ya Gereza ahazwi nko mu Bibare, ni umugore utabana n’umugabo kuko abamuzi cyane bivugwa ko umugabo yamutanye abana bagahabwa gatanya kuko uyu mugore yamusambaniragaho akamucyuraho abandi bagabo, nyamara umugabo we yari yaririye arimara amushakira icyo gukora aho yamwubakiye Cyber café ariko undi n’abasambane we bakayirya bakayimara bakadukira n’imitungo y’umugabo igihe umugabo we yafungwaga azira Cheque itazigamiye aho yacuruzaga ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi. Aho umugabo afunguriwe yasanze nyamabara ingeso yarabaye ingeso niko gusaba gatanya ibyinshi bihabwa Umugore Idamange wari usigaranye abana, umugabo acaho aramuhunga yigira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

Ikigaragaza ko Idamange no mu busanzwe adashobotse kandi ari indashima ni uko Leta yamukijije umuhoro ntiyashima n’umugabo babyaranye abana kuko yahereye kera abamusaba ngo bamusange muri Amerika ariko Idamange akamubera ibamba kuko iteka yamusabaga amafaranga y’ishuri yabo n’ibindi byinshi kandi akabyongeraho no guhabwa agera ku madorali 1000 y’Amerika ya buri kwezi. Nicyo rero cyatumye amwima abana cyokora amuha impamvu ko niba abakeneye yareka akazana nabo, n’uko umugabo ati “sinaba naraguhunze ngo nkwihamagarire nzakomeza nyatange aho kukugira”

Nta kuntu leta itamugize ahubwo aranga yibera indashima, Idamange yubakiwe inzu ku Rugarika mu karere ka Kamonyi arangije arayikodesha, amaze kubaka indi umwaka ushije iyo yubakiwe yarayitamiye arayigurisha ariko kandi akagaruka akavuga ngo Leta ntiyitaye ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu biganiro bye bigizwe no guhuzagurika gukomeye aho yikoma ingamba z’inzego zishinzwe ubuzima cyane cyane iya Guma Murugo aho avuga ko idakwiye ariko kandi akongeraho ko n’ingamba zo kurekera abana mu mashuri we abigereranya no gufungwa agahamarira abayobozi batandukanye barimo na Madame wa Perezida wa Repubulika akegera abaturage akabahumuriza kandi ibyo ubwabyo bidasiba gukorwa, agaruka kuri Perezida Kagame aho avuga ko ategera abaturage ngo abahumurize ibi birasa neza n’ibyo ingirwa Padiri Thoma Nahimana ajya atangaza ugahita ubona ko Idamange yamaze gutamira uburozi bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Gusa nubwo avuga ko afite icyiciro cya Masters, Indamage agaragaza ubuswa aho avuga ngo arasaba Minisitiri wa Sena…..n’umwana w’igitambambuga aziko nta Minisitiri wa sena cyangwa uw’inteko ubaho.

Hari aho yumvikana asaba Gen. James Kabarebe kubatabara agakuraho ubutegetsi akirengagiza ko Gen. Kabarebe azi agaciro k’igihugu n’ibikorwa ndashyikirwa byacyo birimo na Jenoside yahagaritswe abigizemo uruhare nk’ingabo y’Igihugu

Abacitse ku icumu barimo gufata Idamange Yvonne Iryamugwiza nk’umugome bakamusabira gukurikiranwa n’inzego ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ababarokotse Jenoside ikaba itegura gutanga ikirego akisobanura mu bikorwa bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari aho Idamange avuga ko Leta ikoresha Jenoside nk’iturufu aho inzibutso zibereyeho kwinjiza amadevize  kandi abarokotse babayeho nk’abasigajwe inyuma n’amateka. Abarokotse Jenoside bamwamaganiye kure ndetse banongeraho ko yabitewe no gusinda amahoro,guhaga demokarasi isesuye n’ibindi, aho adashimira inkotanyi zamurokoye agahitamo gutwika ibigega byamugaburiye nkaho aho nkaho atazongera guhaga

Abenshi bafata Idamange nk’umupfakazi (Kuko adafite umugabo guhera 2010) w’umupfapfa ukeneye kuva mu gihugu akajya muri Amerika ariko kugirango abone VISA akumva ko yabanza gusebya no gusenya iwabo kuko izindi nzira zanze. Arashaka gusiga abibye urwango mu Banyarwanda no kubifuriza inabi yitwaje Bibiliya.  Abakurikira Idamange ku mbuga nkoranyambaga ahubwo bamushinje ko ari we ukoresha Jenoside nk’iturufu aho yishakira visa anyuze mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nkuko bamwibutsa ko ibitekerezo asangiye na Ingabire Victoire,Umubavu,Nahimana n’abandi bizamwikoreza amashyiga ashyushye ubutabera bumutegereje.

2021-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Nyuma y’imyaka 11, Mugabe Aristide yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball

Ubwanditsi 30 Jun 2022
Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Ubwanditsi 10 May 2021
Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Amajwi asaba Ubwongereza guta muri yombi abajenosideri 5 bidegembya muri icyo gihugu akomeje kuba menshi

Ubwanditsi 30 Aug 2021
Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Amakipe 26 yiyandikishije muri shampiyona nyafurika ya Volley Ball, harimo APR VC na REG VC yo mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias  Rukokoma  ( VIDEO )
ITOHOZA

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias Rukokoma ( VIDEO )

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza
Amakuru

Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w’u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y’u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza

Ubwanditsi 30 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru