• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Editorial 08 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubwo amakuru yifatwa ry’umuvugizi wa MRCD akaba na Visi Perezida wayo, Callixte Sankara yatangiraga guhwihwiswa kuri murandasi, Paul Rusesabagina yatangarije ijwi ry’Amerika na BBC, ko badashobora na rimwe gufata Callixte Sankara kuko amaso y’ingabo za MRCD amuri hafi, gusa yemera ko bashakaga kumufata.

Tarki ya 30 Mata 2019, ubwo uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje bwa mbere ku mugaragaro ko Callixte Nsabimana wiyita Sankara, wari umuvugizi wa MRCD/FLN ari mu nzego z’umutekano w’u Rwanda, muri MRCD baradagazwe, ikinyoma cya Perezida wayo Paul Rusesabagina gikubitirwa ahareba I Nzega

Nyuma yaho, Sezibera atangarije ko u Rwanda rufite Callixte Sankara, Rusesabagina yakomeje kuvuga ko babeshya ko Callixte Sankara ari ahantu hizewe, nubwo atacyumvikana mu itangazamakuru.  Byaje guhinduka ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye Callixte Nsabimana imbere y’abanyamakuru tariki ya 17 Gicurasi 2019. Rusesabagina yaramanjiriwe ati bamukoreye “iyicarubozo” ngo kuko yari afashwe n’abapolisi babiri, kandi ariko abakekwaho ibyaha bose ku isi bafatwa.

Ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y’ubutabera yihakanye ko atari umunyarwanda ibintu byasekeje abantu bose. Tugiye kubagezaho itangazo Paul Rusesabagina yahaye abanyamakuru nyuma yaho RIB yerekanye Callixte Sankara. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina ubwe nka Perezida wa MRCD.

Rwanda:Itangazo rya MRCD rigenewe abanyamakuru ku ishimutwa rya Major Callixte Sankara, umuvugizi wa

Tariki ya 30 Mata 2019

 

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa byinshi ku mirwano hagati y’abasore n’inkumi bagize umutwe wacu FLN mu bikorwa bya gisirikare uhanganyemo n’ingabo za Leta ya FPR- Inkotanyi n’agatsiko kayobowe na Perezida Paul Kagame, imirwano ibera mu bice by’ishyamba rya Nyungwe n’uturere turyegereye.

Haravugwa kandi n’ishimutwa ry’umwe mu ntwari zacu Major Callixte NSABIMANA Sankara, umuvugizi w’izo ngabo akaba na Perezida wa kabiri wungirije wa MRCD mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores aho MRCD n’inshuti zayo bari baramukuye mu menyo ya rubamba y’abicanyi ba FPR bari boherejweyo kumugota.

Impuzamashyaka MRCD iramenyesha abanyarwanda ko urugamba rukomeje, ko ibi bitaciye abasirikare bacu intege kandi ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR. Abasirikare bacu bakaba bahagurukanye ikibatsi n’ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba. Nk’uko ibihugu byinshi bimaze kuburira abaturage babyo kudapfa kujya mu Rwanda, twongeye gusaba abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda kwegera uturere tw’imirwano nk’uko twabibasabye mu itangazo twabagejejeho ku wa 21 Werurwe 2019.

Izi mfungwa zacu z’intambara ziri mu maboko ya Leta ya FPR, turasaba ko zakurikiranwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z’intambara. Uko byagenda kose urugamba turukomeyeho, abasore n’inkumi bacu bafite ubwitange bukomeye bwo kubohora abanyarwanda iyi ngoma y’igitugu. Ari abagwa ku rugamba cyangwa bagashimutwa bari mu butumwa bw’akazi, bose ni abitangiye intego turwanira. Muri MRCD twemeza ko ari ibitambo bya demokarasi tugomba kuzirikana.

Impinduka duharanira ni iy’Abanyarwanda bose nta we uhejwe. Nimuze tuyihutishe.

Bruxelles, 30/04/2019

Paul RUSESABAGINA Président

 

 

2021-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Tanzania yirukanye abimukira barimo Abanyarwanda

Editorial 10 Jan 2018
Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Rayon Sports ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona, APR FC yabonye amanota 3, ibyaranze umunsi wa 8

Editorial 07 Nov 2022
APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF

APR FC yageze mu Misiri aho igiye gukina na Pyramid FC umukino w’ijonjora rya Kabiri rya CAF

Editorial 18 Sep 2024
Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball ku mugabane w’Afurika CAVB, ryamaze guhindura igihe ndetse naho irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo rizabera

Editorial 17 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”
POLITIKI

Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Editorial 30 Nov 2017
Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu  impunzi z’Abanyarwanda
ITOHOZA

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 19 Dec 2017

Perezida Ndayishimiye Yahisemo Gushyira imbere ubushyamirane mu baturanyi aho gukemura ibibazo by’imbere mu gihugu

Editorial 30 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru