• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga? 

Ubwanditsi 08 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ubwo amakuru yifatwa ry’umuvugizi wa MRCD akaba na Visi Perezida wayo, Callixte Sankara yatangiraga guhwihwiswa kuri murandasi, Paul Rusesabagina yatangarije ijwi ry’Amerika na BBC, ko badashobora na rimwe gufata Callixte Sankara kuko amaso y’ingabo za MRCD amuri hafi, gusa yemera ko bashakaga kumufata.

Tarki ya 30 Mata 2019, ubwo uwari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje bwa mbere ku mugaragaro ko Callixte Nsabimana wiyita Sankara, wari umuvugizi wa MRCD/FLN ari mu nzego z’umutekano w’u Rwanda, muri MRCD baradagazwe, ikinyoma cya Perezida wayo Paul Rusesabagina gikubitirwa ahareba I Nzega

Nyuma yaho, Sezibera atangarije ko u Rwanda rufite Callixte Sankara, Rusesabagina yakomeje kuvuga ko babeshya ko Callixte Sankara ari ahantu hizewe, nubwo atacyumvikana mu itangazamakuru.  Byaje guhinduka ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye Callixte Nsabimana imbere y’abanyamakuru tariki ya 17 Gicurasi 2019. Rusesabagina yaramanjiriwe ati bamukoreye “iyicarubozo” ngo kuko yari afashwe n’abapolisi babiri, kandi ariko abakekwaho ibyaha bose ku isi bafatwa.

Ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y’ubutabera yihakanye ko atari umunyarwanda ibintu byasekeje abantu bose. Tugiye kubagezaho itangazo Paul Rusesabagina yahaye abanyamakuru nyuma yaho RIB yerekanye Callixte Sankara. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina ubwe nka Perezida wa MRCD.

Rwanda:Itangazo rya MRCD rigenewe abanyamakuru ku ishimutwa rya Major Callixte Sankara, umuvugizi wa

Tariki ya 30 Mata 2019

Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z’u Rwanda,

Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa byinshi ku mirwano hagati y’abasore n’inkumi bagize umutwe wacu FLN mu bikorwa bya gisirikare uhanganyemo n’ingabo za Leta ya FPR- Inkotanyi n’agatsiko kayobowe na Perezida Paul Kagame, imirwano ibera mu bice by’ishyamba rya Nyungwe n’uturere turyegereye.

Haravugwa kandi n’ishimutwa ry’umwe mu ntwari zacu Major Callixte NSABIMANA Sankara, umuvugizi w’izo ngabo akaba na Perezida wa kabiri wungirije wa MRCD mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores aho MRCD n’inshuti zayo bari baramukuye mu menyo ya rubamba y’abicanyi ba FPR bari boherejweyo kumugota.

Impuzamashyaka MRCD iramenyesha abanyarwanda ko urugamba rukomeje, ko ibi bitaciye abasirikare bacu intege kandi ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR. Abasirikare bacu bakaba bahagurukanye ikibatsi n’ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba. Nk’uko ibihugu byinshi bimaze kuburira abaturage babyo kudapfa kujya mu Rwanda, twongeye gusaba abanyarwanda n’abanyamahanga kwirinda kwegera uturere tw’imirwano nk’uko twabibasabye mu itangazo twabagejejeho ku wa 21 Werurwe 2019.

Izi mfungwa zacu z’intambara ziri mu maboko ya Leta ya FPR, turasaba ko zakurikiranwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z’intambara. Uko byagenda kose urugamba turukomeyeho, abasore n’inkumi bacu bafite ubwitange bukomeye bwo kubohora abanyarwanda iyi ngoma y’igitugu. Ari abagwa ku rugamba cyangwa bagashimutwa bari mu butumwa bw’akazi, bose ni abitangiye intego turwanira. Muri MRCD twemeza ko ari ibitambo bya demokarasi tugomba kuzirikana.

Impinduka duharanira ni iy’Abanyarwanda bose nta we uhejwe. Nimuze tuyihutishe.

Bruxelles, 30/04/2019

Paul RUSESABAGINA Président

2021-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Kagame Yakomoje Ku Kibazo Cy’abimukira Bo Muri Libya, Bacuruzwa Hagamijwe Kubagira Abacakara

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Kubera umusaruro utari mwiza, Seninga Innocent n’umwungiriza we muri Sunrise FC bahagaritswe iminsi 15 badatoza

Ubwanditsi 14 Feb 2023
Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

RUSHYASHYA 08 Mar 2026
Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Serge Ndayizeye afite imiziro yo kudakora muri Amerika kubera guhamwa n’ubujura, menya kandi impamvu asingiza Kayumba Nyamwasa kuri Radiyo akamutuka hanze yayo

Ubwanditsi 15 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame
Mu Rwanda

Abanyarwanda tubarememo ‘ Icyizere ‘ batinyuke Polisi – Perezida Kagame

Ubwanditsi 16 Jun 2017
Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro
IKORANABUHANGA

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero
HIRYA NO HINO

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Ubwanditsi 26 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru