• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Ubwanditsi 19 Mar 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubu bukangurambaga bwiswe ”u Rwanda rwagutwaye iki?”( qu’est-ce que le Rwanda t’a fait?) bwatangijwe na“Programme Multisectoriel de Vulgarisation et de Sensibilisation, PMVS”, Ishyirahamwe Mberabyombi rikora Ubukangurambaga mu Nzego Zinyuranye. PMVS igizwe ahanini n’urubyiruko ruharanira kubaka Kongo ivuguruye, igendera ku miyoborere myiza, kandi ibanye neza n’ibindi bihugu byo mu karere.

Ubwo  mu mpera z’icyumweru gishize intumwa zayo zakirwaga na Ambasaderi w’u Rwanda I Kinshasa, Vincent Karega  Umuyobozi wa PMVS, Ludovic KALENGAYI , yatangaje ko mu gutangiza iyi gahunda yo kubaka ubusabane hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda,ngo bari bamaze kubona ko intambara zibasiye aka karere k’ibiyaga Bigari, cyane cyane Kongo, zakuruye urwikekwe,maze ubuvandimwe hagati y’abaturanyi burahazaharira. Intego rero ngo ni ukumvisha Abanyekongo ko nta kintu na kimwe bakwiye gupfa n’Abanyarwanda, ko ahubwo basangiye byinshi byabateza imbere.

Ubu hirya no hino mu mijyi minini ya RDC harakorwa ibiganiro, haba mu bitangazamakuru, mu matorero n’amadini no mu nama zihuza abantu benshi, byose bigamije kwerekana icyo abanyekongo bapfana kurusha icyo bapfa, Iki gitekerezo cyanashimwe kandi gishyigikirwa n’ubutegetsi bwa Kongo, busanga hageze ngo  ibyo kurebana ay’ingwe hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda birangire, bagasabwa kwima amatwi abanyapolitiki babi babateranya.

Kuva Interahamwe zatangira guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muw’1994 na nyuma yaho, ndetse muri icyo gihugu hakagenda harushaho kuba indiri y’imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, umubaho hagati y’ibi bihugu wabaye mubi cyane, kugeza n’ubwo mu myaka yashize u Rwanda rufata icyemezo cyo kohereza muri Kongo ingabo zo abo bagizi ba nabi, byagaragaraga ko bakingirwa ikibaba na  Perezida Laurent Désiré Kabila, kimwe n’umuhungu we wamusimbuye, Joseph Kabila Kabange.

Ibirego by’ibinyoma byabaye byinshi, bishinja u Rwanda kugirira nabi abaturage ba Kongo. Icyiza ariko ni uko ibyegeranyo byinshi byabaye imfabusa, kuko byagaragaraga ko ari umugambi mubisha wo kwangiza isura y’u Rwanda, bikozwe n’abasanzwe banga u Rwanda n’abayobozi barwo, wagenzura neza ugasanga bafite aho bahuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Guteranya u Rwanda na Kongo kandi  ba rusaruriramunduru babifitemo inyungu, ari nabo bakomeje kwenyegeza urwango hagati y’ibihugu by’abavandimwe. Uko ibihe byagiye bisimburana ariko, ukuri kwagiye kwigaragaza, kugeza aho zihinduriye imirishyo muri Kongo, ubutegetsi bukajya mu biganza by’abafite ubushake bwo kubana neza n’abaturanyi. Kuva  aho Perezida Félix Tshisekedi atsindiye amatora y’ Umukuru w’Igihugu, umubano hagati ya Kongo n’uRwanda ukomeje kuba mwiza, ndetse bitera ishyari rikomeye ba bandi bakunda “byacitse”, inzira banyuramo basahura icyo gihugu gikungahaye ku mutungo kamere. Ubu ibihugu byombi birajya inama uko byahashya burundu FDLR/FOCA, FLN n’indi mitwe y’iterabwoba, kandi imaze gushegeshwa bifatika.

Abasesenguzi barasanga ntako bisa kuba hari gahunda zinyuranye zo kubanisha neza u Rwanda na Kongo, bikarushaho gutanga icyizere kuba abaturage babigiramo uruhare. Uretse PMVS ubu iri mu bukangurambaga bwashimwe na benshi, hari haherutse no kuvuka ishyirahamwe ryitiriwe Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, ”Génération Paul Kagame”, rikaba riharanira gushyira mu bikorwa indangagaciro nzima bigiye kuri Perezida Kagame, zirimo ubworoherane, gukorera mu mucyo, kureba kure no kugira intumbero ifatika. Iyi nayo ni gahunda nzima, yerekeza umubano w’ibihugu byombi ahababaza abanzi!

2021-03-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United  batandukanye n’iyo kipe

Ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma y’iminsi 105 Umutoza Adel n’umwungirije batozaga Gasogi United batandukanye n’iyo kipe

Ubwanditsi 01 Nov 2022
Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Ubwanditsi 30 Mar 2020
Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Mu mukino w’ikirarane, APR FC yatsinze Bugesera FC 2-0 ifata umwanya wa Gatandatu wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 27 Nov 2024

Ikipe ya Rayon Sports irateganya kugura abakinnyi 10 ikongerera abandi amasezerano abandi 7,aba bose bafite agaciro ka miliyoni 185

Ubwanditsi 02 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora
POLITIKI

RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC
INKURU NYAMUKURU

Inkoramutima za RNC gukurikira Bonabaana nyuma yuko ingabo zishiriye ku icumu muri DRC

Ubwanditsi 10 Jul 2019
Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri
IMIKINO

Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri

Ubwanditsi 02 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru