• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Perezida w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Karate, Uwayo Théogène niwe mukandida rukumbi wemejwe ku mwanya wo kuyobora komite Olempike y’u Rwanda.

Editorial 01 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Mata 2021 ni bwo komisiyo y’amategeko n’imyitwarire ishinzwe gutegura amatora muri Komite Olempike y’u Rwanda, iyobowe na Me Umugiraneza Jean Michel, yatangaje abakandida ba nyuma bemerewe kwiyamamaza mu matora azaba tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Ni urutonde rugaragaraho abanyumaryango mu myanya itandukanye bagomba guhatanira kuyobora iyi komite Olempike y’u Rwanda nyuma yaho uwari uyiyoboye Amb Munyabagisha Valens yeguye kuri uyu mwanya tariki ya 5 Mata 2021.

Mu bakandida bemejwe , ku mwanya wa perezida wa komite Olimpiki y’u Rwanda hari umunyamuryango umwe rukumbi ariwe Uwayo Théogène usanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu gihe cy’imyaka 12 yose.

Mu bandi biyamamaje harimo Umuringa Alice wavuye muri Volleyball, yiyamamarije kuba Visi Perezida wa Mbere, Umutoni Salama wo muri Basketball, yiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri mu gihe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hiyayamaje Kajangwe Joseph usanzwe uyobora Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA.

Gakwaya Christian wo mu Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu modoka na moto, yiyamamarije kuba Umubitsi Mukuru mu gihe hagati ya Girimbabazi Rugabira Pamela wo muri Federasiyo yo Koga, Nzeyimana Isabelle wo muri ANP (Sport Féminin) na Butoyi Jean wo muri AJSPOR y’Abanyamakuru ba Siporo, bazatoranywamo abajyanama babiri.

Abagenzuzi b’Imari batatu biyamamaje kandi bose bazatorwa ni Furaha Pascal wo muri Tennis, Iribagiza Alice wo muri Triathlon na Nizeyimana Célestin wo muri NPC mu gihe batatu biyamamarije kujya mu rwego rwo gukemura amakimbirane kandi bakaba bagomba gutorwa bose ari Bagabo Placide wo muri Taekwondo, Rwabuhihi Innocent wo muri ARPST na Kagarame Clémentine wo muri FRSS (Sport Scolaire).

Komite yari isanzweho igiye gusimburwa mu matora ateganyijwe tariki ya 8 Gicurasi 2021, izaba ije gusimbura iyariyobowe na Amb Munyabagisha Valens wari Perezida, Rwemalika Félicité Visi Perezida wa Mbere, Bizimana Festus Visi Perezida wa Kabiri, Sharangabo Alexis Umunyamabanga, Alice wari umubitsi, E’gairma Hermine ,Nzabanturura Eugène bose bari ku mwanya w’abajyanama.

2021-05-01
Editorial

IZINDI NKURU

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Editorial 19 Nov 2021
Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Editorial 24 Mar 2023
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Editorial 25 Sep 2025
Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Editorial 11 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 25 Feb 2018
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe
IKORANABUHANGA

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Editorial 20 Aug 2018
Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse
INKURU NYAMUKURU

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Editorial 07 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru