• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Uncategorized»Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.

Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.

Editorial 04 May 2021 Uncategorized

Umufaransa w’imyaka 21 y’amavuko Alan Boileau akomeje kwekerekana ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo kwitwara neza mu mukino w’igare by’umwihariko muri Tour du Rwanda 2021 iri kuba ku ncuro ya 13 ari mpuzamahanga.

Ibi uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya B&B HOTELS p/b KTM yo mu gihugu cy’Ubufaransa yabyekerezanye kuri uyu wa kabiri ubwo hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Huye mu ntara y’Amajyepfo kerekeza i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, uyu Mufaransa akaba ariwe wegukanye aka gace kareshyaga na Kilometero 171 na metero 600.

Ubwo abakinnyi bahagurukaga mu karere ka Nyanza bagendeye mu gikundi kimwe ari benshi ariko uko urugendo rukomeza kwicuma niko bagendaga bivangura bagakora amatsinda atadukanye, aha twavuga nka nyuma y’ibilometero 44, abakinnyi batatu banyonze amagare yabo basanga umukinnyi Teugels wari wabaye nkusiga ho abandi, mubamufashe bagakomezanya barimo Gautier (B&B Hotels), Goytom (Erythrée), Byukusenge Patrick (Benediction).

Ibi byakomeje kugenda uku ariko nyuma ho gato y’ibilometero bitari byinshi ubwo bari bageze ku kilometero cya 67 umukinnyi w’umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ntiyahiriwe no kuba yakomeza iri siganwa kuko yagize ikibazo cy’igare ryatobotse nyuma baramuhindurira bamuha irindi ariko ntibyakomeza kumubera byiza kuko nawe umubiri wageze aho nawe uramunanira nk’ibyabaye kuri Areruya Joseph bakinana muri Benediction Ignite, ibi bikaba byatumye Munyaneza aba umukinnyi wa kabiri uvuye muri iri siganwa w’umunyarwanda.

Abasiganwa bakomeje kugenda mu byiciro kugeza ubwo bari bageze ku kilometero cya 141, abakinnyi babiri barimo Alana Boileau (B-B Hotels) wegukanye etape ya Kigali-Huye na Zerai ukinira Erythrée bacomotse mu bandi ariko igikundi gihita kibafata, ako kanya nibwo imvura yari itangiye kujojoba mu ntara y’Amajyaruguru.

Hasigaye ibilometero 16 gusa kugira ngo abakinnyi bari imbere bagere ahasorezwa isiganwa mu Mujyi wa Gicumbi, umukinnyi Quintero yashyizemo amasegonda 28 hagati ye n’igikundi ariko ntabwo byaje gutinda kuko umufaransa w’imyaka 21 Alan Boileau ukinira B&B Hotels yakomeje gusatira cyane ndetse biza no kumuhira agera i Gicumbi ariwe uyoboye bagenzi be basa naho bari barikumwe, barimo Quintero Carlos Julian wa Terrengganu.

Alan Boileau yegukanye aka gace ka Kilometero 171 na metero 600 bikurikira ko ari nawe wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kerekeza i Huye, kuri iyo ntera iruta izindi muri Tour du Rwanda ya 2021, yakoresheje amasaha 4 iminota 23 n’amasegonda 57.

Umukinnyi w’umunyarwanda waje hafi kuri aka gace ka gatatu ni Muhoza Eric ukinira ikipe y’u Rwanda akaba yashoje ku mwanya wa 24, naho ku rutonde rusange akaba ari nawe umunyarwanda uza imbere akaba ari ku mwanya wa 27.

Nyuma y’uduce dutatu twa Tour du Rwanda 2021, Sanches Vergara Byran Stiven niwe uyoboye abandi akaba agomba no guhagurukana umwenda w’umuhondo mu gace ka kane kazakinwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2021 ubwo abasiganwa bazava i Kigali berekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 123 na metero 900.

Kudasoza kwa Munyaneza Didier Mbappe biratuma ikipe ya Benediction Ignite imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda asigarana abakinnyi batatu dore ko na Areruya Joseph ku munsi w’ejo bitamugendekeye neza akaba yaravuye mu irushanwa.

2021-05-04
Editorial

IZINDI NKURU

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Miss Igisabo nanone yanze kwambara utwenda tw’imbere twonyine imbere y’imbaga

Editorial 19 Oct 2017
Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Volleyball: Police VC na APR WVC niyo makipe yegukanye irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura Alphonse

Editorial 12 Jun 2023
Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Editorial 22 Apr 2021
Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Kayumba Nyamwasa yahaye umukoro udasanzwe Etienne Masozera wagereranya nko guteranya igi ryamenetse ngo amufashe kwiyunga n’igice cya Jean Paul Turayishimye ngo bagaruke bakorere mu kwaha kwe 

Editorial 22 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora
POLITIKI

RDC: Kiliziya Gaturika iravuga ko izi uwatsinze amatora

Editorial 05 Jan 2019
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu
Mu Mahanga

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Editorial 30 Jun 2016
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo
Amakuru

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Editorial 10 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru