• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Uncategorized»Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.

Nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda, Umufaransa Alan Boileau yegukanye n’agace ka gatatu , Munyaneza Didier ntiyashoje isiganwa.

Ubwanditsi 04 May 2021 Uncategorized

Umufaransa w’imyaka 21 y’amavuko Alan Boileau akomeje kwekerekana ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubushobozi bwo kwitwara neza mu mukino w’igare by’umwihariko muri Tour du Rwanda 2021 iri kuba ku ncuro ya 13 ari mpuzamahanga.

Ibi uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe ya B&B HOTELS p/b KTM yo mu gihugu cy’Ubufaransa yabyekerezanye kuri uyu wa kabiri ubwo hakinwaga agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Huye mu ntara y’Amajyepfo kerekeza i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, uyu Mufaransa akaba ariwe wegukanye aka gace kareshyaga na Kilometero 171 na metero 600.

Ubwo abakinnyi bahagurukaga mu karere ka Nyanza bagendeye mu gikundi kimwe ari benshi ariko uko urugendo rukomeza kwicuma niko bagendaga bivangura bagakora amatsinda atadukanye, aha twavuga nka nyuma y’ibilometero 44, abakinnyi batatu banyonze amagare yabo basanga umukinnyi Teugels wari wabaye nkusiga ho abandi, mubamufashe bagakomezanya barimo Gautier (B&B Hotels), Goytom (Erythrée), Byukusenge Patrick (Benediction).

Ibi byakomeje kugenda uku ariko nyuma ho gato y’ibilometero bitari byinshi ubwo bari bageze ku kilometero cya 67 umukinnyi w’umunyarwanda Munyaneza Didier uzwi nka Mbappe ntiyahiriwe no kuba yakomeza iri siganwa kuko yagize ikibazo cy’igare ryatobotse nyuma baramuhindurira bamuha irindi ariko ntibyakomeza kumubera byiza kuko nawe umubiri wageze aho nawe uramunanira nk’ibyabaye kuri Areruya Joseph bakinana muri Benediction Ignite, ibi bikaba byatumye Munyaneza aba umukinnyi wa kabiri uvuye muri iri siganwa w’umunyarwanda.

Abasiganwa bakomeje kugenda mu byiciro kugeza ubwo bari bageze ku kilometero cya 141, abakinnyi babiri barimo Alana Boileau (B-B Hotels) wegukanye etape ya Kigali-Huye na Zerai ukinira Erythrée bacomotse mu bandi ariko igikundi gihita kibafata, ako kanya nibwo imvura yari itangiye kujojoba mu ntara y’Amajyaruguru.

Hasigaye ibilometero 16 gusa kugira ngo abakinnyi bari imbere bagere ahasorezwa isiganwa mu Mujyi wa Gicumbi, umukinnyi Quintero yashyizemo amasegonda 28 hagati ye n’igikundi ariko ntabwo byaje gutinda kuko umufaransa w’imyaka 21 Alan Boileau ukinira B&B Hotels yakomeje gusatira cyane ndetse biza no kumuhira agera i Gicumbi ariwe uyoboye bagenzi be basa naho bari barikumwe, barimo Quintero Carlos Julian wa Terrengganu.

Alan Boileau yegukanye aka gace ka Kilometero 171 na metero 600 bikurikira ko ari nawe wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kerekeza i Huye, kuri iyo ntera iruta izindi muri Tour du Rwanda ya 2021, yakoresheje amasaha 4 iminota 23 n’amasegonda 57.

Umukinnyi w’umunyarwanda waje hafi kuri aka gace ka gatatu ni Muhoza Eric ukinira ikipe y’u Rwanda akaba yashoje ku mwanya wa 24, naho ku rutonde rusange akaba ari nawe umunyarwanda uza imbere akaba ari ku mwanya wa 27.

Nyuma y’uduce dutatu twa Tour du Rwanda 2021, Sanches Vergara Byran Stiven niwe uyoboye abandi akaba agomba no guhagurukana umwenda w’umuhondo mu gace ka kane kazakinwa kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2021 ubwo abasiganwa bazava i Kigali berekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 123 na metero 900.

Kudasoza kwa Munyaneza Didier Mbappe biratuma ikipe ya Benediction Ignite imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda asigarana abakinnyi batatu dore ko na Areruya Joseph ku munsi w’ejo bitamugendekeye neza akaba yaravuye mu irushanwa.

2021-05-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Abashukwa n’umutekamutwe Claude Gatebuke bagomba kumenya ko ari inzira yo kwisanga mu mitwe yitwaje intwaro muri Kongo

Ubwanditsi 14 May 2020
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 02 Feb 2023
Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Chris Froome watwaye Tour de France enye, yemeje ko azitabira Tour du Rwanda isiganwa rizazenguruka igihugu muri Gashyantare 2023

Ubwanditsi 16 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake
Amakuru

Nyuma y’impanuka y’ubwato muri Kongo, Leta irapfobya umubare w’abayiguyemo kugirango abazahabwa impozamarira babe bake

Ubwanditsi 10 Oct 2024
Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.
INKURU NYAMUKURU

Mitsindo Fidele umuhungu wa Aloys Nsekarije yagize icyo vuga kuri Ingabire Victoire uvugwaho gushinga imitwe y’iterabwoba.

Ubwanditsi 16 May 2019
Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor
ITOHOZA

Gerard Gahima arahigwa bukware na Police ya Timor

Ubwanditsi 17 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru