• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Kera kabaye uBufaransa bwaba bugiye kuburanisha Umunyarwanda Filipo Hategekimana wamaze Abatutsi mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zako, Imanza 8 gusa mu myaka 27 yose!

Ubwanditsi 10 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hashize imyaka 6 imiryango 40 iharanira inyungu zabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ishyikirije ikirego ubucamanza bwo mu Bufaransa, gisaba ko Filipo Hategekimana yakurikiranwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu duce tunyuranye two mu Karere ka Nyanza no mu nkengero zayo.

Uyu Filipo Hategekimana yahoze ari umujandarume mu Rwanda rwo ku ngoma yabajenosideri, aza guhungira ahitwa Rennes mu Bufaransa ubwo bari bamaze gutsindwa. Yahise ahindura amazina, yiyita Pilippe MANIER, agamije kuyobya uburari no gucika ubutabera.

Akimara kumenya ko yatahuwe, yavuye mu Bufaransa mu mwaka wa 2018 ahungira muri Cameroun, ariko iyo miryango ikomeza gukurikirana ibye ari nako itanga amakuru mu nzego zubutabera muri icyo gihugu no mu Bufaransa. Yaje gufatirwa Yaoundé muw2019, nyuma yumwaka umwe yimurirwa muri gereza yo mu Bufaransa.

Nubwo itariki yurubanza rwe itaratangazwa, mu kwezi gushize Ubushinjacyaha Bukuru bwemeje ko ibisabwa byose birimo kwegeranywa ku buryo Filipo Hategekimana azagezwa imbere yubutaberabidatinze. Mu byaha aregwa harimo gushinga no kuyobora bariyeri nibitero byahitanye Abatutsi basaga 10.000, barimo nuwari Burugumesitiri wa Ntyazo, Narcisse NYAGASAZA.

Alain Gauthier ,Umuyobozi wa CPCR , umwe miryango iharanira inyungu zabarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye Ibiro Ntaramakuru byuBufaransa(AFP) ko kuba Ubushinjacyaha Bukuru bwafashe icyemezo cyo gushyikiriza urukiko Filipo Hategekimana, ari intambwe nziza, ishobora kubyunsa nandi madoyise yabajenosideri yazinzitswe aho mu Bufaransa.

Kugeza ubu ubushinjacyaha bwo mu Bufaransa bwashyikirijwe ibirego byinshi bishinja abantu banyuranye uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Leta yuRwanda nabaregera indishyi, bakomeje gusabwa ko abo bantu baburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda, ariko ababishinzwe mu Bufaransa bakomeje kuvunira ibiti mu matwi.

Mu myaka 27 ishize,mu Bufaransa hamaze kuburanishwa abantu 8 baregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri bo 3 gusa bakaba aribo bahawe ibihano binyuranye.

Mu bakidegembya harimo Agata Kanziga wari umugore wa Perezida Yuvenali Habyarimana, akaba numunyakazu ukomeye, Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, nabaganga Eugène Rwamucyo na Sostène Munyemana, ibimenyetso bibashinja ibyaha bakurikiranyweho bikaba bimaze imyaka nimyaniko mu tubati twabashinjacyaha nabacamanza bo mu Bufaransa.

Niba hatajemo kuzarira nkana kwabacamanza nkuko bakomeje kubigaragaza, urubanza rwa Claude Muhayimana ukomoka ku Kibuye rwo rwagombye gutangira mu Gushyingo uyu mwaka.

2021-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Ubwanditsi 25 Dec 2016
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Ubwanditsi 25 Jun 2020
14th Cabinet Retreat Resolution: why does Rwanda find DNA test important?

14th Cabinet Retreat Resolution: why does Rwanda find DNA test important?

Ubwanditsi 05 Apr 2016
Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ndimbati Aloys washakishwaga ku byaha bya Jenoside, yarapfuye

Ubwanditsi 14 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

APR FC yanganyije na Muhazi United, Rayon Sports itsinda Mukura VS ibyaranze umunsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 31 Mar 2024
Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe
INKURU NYAMUKURU

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru